Rwanda:Umupolisi Mukuru ushinzwe iperereza arafunzwe

Polisi y’Igihugu yafashe icyemezo cyo gufunga Supt. Vincent Habintwari ukekwaho uruhare mu rupfu rw’uwitwa Jean Claude Safari wari ufite imyaka 26 y’amavuko.

Mu cyumweru gishize, ibitangazamakuru byo mu Rwanda byanditse ku rupfu rwa Safari bivugwa ko yakubiswe bikomeye n’abashinzwe umutekano bazwi nk’inkeragutabara, ariko akaza guhuhurwa n’uyu mupolisi uba mu ishami rikora iperereza (Intelligence Unit).

Ibyo byabereye mu Kagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Gashyantare 2013. Safari yitabye Imana ku wa 9 Mata 2013 ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Umuvugizi wa Polisi ACP, Theos Badege yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Polisi ishimangira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, akaba ari nayo mpamvu uyu mupolisi yoherejwe mu butabera…

ACP Badege yagize ati “Nakubwira ko uwo mupolisi afunze kandi idosiye twayishyikirije Parike (ubushinjacyaha). Ibi twabikoze nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze dusanga ibivugwa ashobora kuba yarabigizemo uruhare. Polisi ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amahame agenga akazi.”

Nk’uko ibaruwa Epiphanie Mukakimenyi akaba n’umubyeyi wa Nyakwigendera yandikiye Polisi ibigaragaza, yasabye ko hakorwa iperereza kandi abishe umwana we bagashyikirizwa ubutabera.

Ku wa 15 Gashyantare 2013 ubwo abashinzwe irondo bahagarikaga nyakwigendera Jean Claude Safari, ngo bamukekagaho kwiba “Retroviseur.”

Uyu musore ngo baramukubise bikomeye ndetse bamushyikiriza umupolisi witwa Supt. Vincent Habintwari nawe ngo wongeyemo kugeza ubwo nyakwigendera bamujyanye mu bitaro yitaba Imana kuwa 9 Mata, 2013.

Amakuru aturuka mu bushinjacyaha yemeza ko uyu mupolisi atazakurikiranwa ku cyaha cyo kwica ahubwo azakurikiranwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu, nk’uko Umuvugizi w’ubushinjacyaha abivuga.

Mukurarinda Alain yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu, ariko iperereza riracyakomeje kuko hari n’abandi bagomba kubazwa.”

Umushinjacyaha ufite iyi dosiye utashatse ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru kuko atari Umuvugizi w’ubushinjacyaha, yabajijwe igihe Supt. Vincent Habintwari azashyikirizwa urukiko, asubiza avuga ko atari amadosiye yose ajyanwa mu rukiko, kuko hari n’ashyingurwa ku rwego rw’ubushinjacyaha.

Mukurarinda Alain we yavuze ko Supt. Vincent Habintwari yashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa mbere taliki ya 13 Gicurasi 2013, kandi ko ubushinjacyaha bwemerewe iminsi itarenga irindwi bufunze ukurikiranyweho icyaha.

Izuba Rirashe

4 COMMENTS

  1. Komera Rwanda Rwacu rugari kandi rwiza.

    Ariko ko se Rwanda kuba rugari, ntuheke
    abawe bose amaherezo azaba ayahe?

    DUSENGE GUSA IMANA IDUTABARE NTS KUNDI.

  2. Rwanda, yewe Rwanda
    Rwanda, barahiraga kera.

    Ngo uri mwiza Rwanda,

    Ngo uri Rugari, Rwandaaa
    Rwanda, barahiraga kera.

    Kuba Rugari Rwanda,
    Ntuheke abawe bose

    Rwanda, barahiraga kera.

    NGAHO ABAKUNDA IGIHUGU MWESE MUSENGE
    KUKO AYA MARASO YOSE AKOMEJE KUMENEKA
    N’AYA MARIRA YOSE AKOMEJE GUSUKWA
    NTABWO AZASIGA UBUSA.

  3. Kumufunga ni uko byagiye hanze mukaba mugira ngo iminsi yicume bityo mube mujijishije!! Reka turebe ko azakatirwa burundu!!! Niba atari ukujijisha!!!

Comments are closed.