Sénatrice Nele Lijnen arifuza ko u Bubiligi bwahagarikira u Rwanda inkunga ya gisirikare

Sénatrice Nele Lijnen asanga u Bubiligi bugomba guhagarika ubutwererane mu bya gisirikare n’u Rwanda kubera ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo Sénatrice Nele Lijnen yatangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nyakanga 2012, yagize ati: «Ndabona ibintu birushaho kugenda biba bibi kandi diplomasi yacu iracecetse kuri uko kwivanga k’u Rwanda mu bibera mu burasirazuba bwa Congo.»

Yakomeje agira ati: «igihugu cyacu gitangiye kwisanga kiri cyonyine mu rwego rwa diplomasi mu gihe ibihugu byinshi birimo u Budage, u Buhorandi bafashe icyemezo cyo gufatira ibihano u Rwanda»

Yongeyeho ati: «u Bubiligi bufasha icyarimwe Congo n’u Rwanda, bimeze nko kutamenya ibibera ahandi»

Minisiteri y’ingabo y’u Bubiligi yo ivuga ko imfashanyo u Bubiligi buha u Rwanda mu bya gisirikare ari nto cyane, ngo ijyanye gusa no gufasha abanyeshuri 8 b’abanyarwanda biga muri Ecole royale militaire.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2012, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi azajya muri Congo no mu Rwanda kugira ngo aganire n’impande zombi uko ibintu byifashe. Ngo ni nyuma y’urwo rugendo hashobora kugira ibyemezo bifatwa.

Marc Matabaro