Utinda mu nturo ukahamburirwa

Kuva mbere y’umwaduko w’ abazungu abanyarwanda bari bafite uburyo baganira ni uko bumva ibintu babinyujije mu migani ibyivugo, gusakuza… byumvikane ko bari bafite inyurabwenge nyarwanda(philosophie rwandaise).

“Utinda mu nturo ukahamburirwa” babikoreshaga cyangwa bakabivuga ku muntu wari uri kuronka ibyo atarakwiriye wagereranya nk’ubujura cyane cyane yabikoraga mu ibanga bakagira bati nyamuneka shyira mu gaciro ureke kugendera iyo nzira kuko ntaho izakugeza.

Mu minsi ishize kiliziya Gatulika y’u Rwanda yagiye igira ibibazo by’urudaca aho umushumba wa diyosezi ya Kabgayi Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba na Perezida w’Inama y’abepiskopi mu Rwanda yahuye n’ikibazo cy’ingutu cyagaragaye ku mupadiri we KARANGWA Hildebrand wo muri paruwasi ya Gitarama(Ruhina) aho yagaragaye mu mafoto aryamanye n’umugore.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde

Musenyeri Smaragde icyo kibazo cyamubereye ingorabahizi kuko aho yanyuraga hose haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga yasabwaga ibisobanuro imbere y’imbaga y’abakristu.

Mu kinyabupfura cyinshi n’ubwitonzi bisanzwe biranga Musenyeri Smaragde ntiyahwemye kugaragariza imbaga y’ abakristu b’i Buruseli mu Bubiligi ko ibyabaye kuri Padiri Hildebrand ari akagambane ko hari hagamijwe kumuharabika ndetse yongeye no kubishimangira mu itangwa ry’ubusaseridoti riherutse muri Diyosezi ya Kabgayi.

Aho yagira ati:“mu bushishozi nagize ntagushidikanya ko ababikoze bari bagambiriye kwambura, kugambana ndetse no kwandagaza padiri wacu”

Nyuma misa ihumuje ubuyobozi bw’ikinyamakuru The Rwandan kifuje kumenya imvo ni mvano y’ikibazo cya Padiri Karangwa ubwo umunyamakuru wacu Frank MUGISHA ukorera mu ntara y’amajyepfo yaganiriye n’abakristu nyuma y’igitambo cya misa cyayobowe na Musenyeri Smaragde.

Abakristu twaganiye baragira bati:“uretse ko Musenyeri wacu azwiho intege nke mu kumva amabwire ntibitangaje ko ibyo Padiri Hildebrand yamutangarije yabifashe nk’ukuri”.

Twakomeje tuganira batubwira ko Padiri Hildebrand yari afitanye ubucuti bwa hafi na Madame UWAMURERA Odette ndetse ko yagendaga muri rurya rugo kenshi iyo yasimbukiraga i Kigali, ndetse bakanemeza ko Odette n’umugabo we bifuje kubyaza umusaruro izo ngendo z’umuherezabitambo wari umaze kubigira akamenyero hakubitiraho ubukene bari bifitiye bamufatira mu cyuho bamuca agatubutse.

Bongeraho ko hatari hagamijwe kumushyira ku karubanda, ko kuba byarageze hanze byatewe na Padiri washatse kubereka ko avuga rikijyana ko ari umuntu wa hafi w’ingoma y’igitugu ya FPR. Ubwo yarabazaniye ayo yabasigayemo yaje yitwaje Police yo kubata muri yombi noneho aba arenze ku masezerano nabo bashyira ku karubanda amafoto bagira ngo barenganurwe dore ko uwari wafatiwe mucyuho ariwe munyamakosa mu byukuri. Ariko siko byaje kugenda kuko mu Rwanda haba ubucamanza ariko ntihaba ubutabera, kuko kugeza na n’ubu bakingiye ikibaba Padiri bamugira umwere bata mu gihome nyamugabo warongorerwaga umugore n’uko biba byabindi bya kinyarwanda bavuga ngo “abagabo bararya imbwa zikishyura”.

Ikigaragarira abantu ni uko padiri Hildebrand yisamye yasandaye kuko aho yafatiwe (reka tubyite iterabwoba yashyizweho) hatari muri Paruwasi ye ndetse ntihabe muri Diyosezi ye ngo bivugwe ko hari mu bwatsi bwe, nyuma yo gufotorwa amafoto atarajya hanze ntacyo yatangarije abanyamakuru cyangwa ngo yegere abihayimana bagenzi be ataretse na Musenyeri we ngo abagezeho ishyano yahuye naryo, byose yabitangaje aruko amafoto yirutse ku mbuga za interneti bityo cya kibazo cyuko yahageze kikaba kibonewe igisubizo.

“utinda mu nturo ukahamburirwa” niko byagendeye Padiri KARANGWA Hildebrand kwa Odette yari yarahagize akarima ke bimuviramo kuhata ibaba cyangwa akaya mbeba yahakuye inda y’akabati.

Muri ino minsi hari amakuru menshi avugwa nk’aya ariko ikibabaje n’uko umuco wo gusaba imbabazi ndetse no kwemera ikosa ukababarirwa byarangaga umunyarwanda wa kera ugenda ucika m’urwa Gasabo, aho ikinyoma, akarengane bigenda birushaho guhabwa intebe.

Tugarutse ku kigisho cy’uwo munsi w’itangwa ry’ubusaseridoti Musenyeri Smaragde si umwana yari azi ibyo avuga ndetse azi n’abo abwira dore ko cyari igihe cyiza kuriwe cyo gutanga ubutumwa bureba abapadiri bakiri bato ko hanze aha ibishuko ari uruhuri ko batakagombye kwitwara uko babonye kandi barahawe inshingano ziremereye gusumba abandi .

Biracyaza tuzagumya kubakurikiranira hafi ayo makuru.

Frank Mugisha .