Inama mpuzamahanga ku kibazo cy'impunzi z'abanyarwanda- Cessation Clause

Bavandimwe,

Mboherereje ibaruwa mu mugereka w’iyi email ibamenyesha ko amataliki y’inama mpuzamahanga ku mpunzi z’abanyarwanda yahindutse. Inama ikaba yarimuliwe mu kwezi gutaha kwa kane ku italiki ya 19 -20 i Bruseli mu Bubiligi. Impamvu ntayindi n’uko amikoro yari ateganijwe kugirango imilimo y’iyi nama igerweho atarabasha kuboneka, tukaba twihaye ukundi kwezi ko gukomeza gushakisha le minimum kugirango iyo nama ibe yaba. Komite mpuzabikorwa ikaba isaba buli muntu wese ko yakumva ko iki kibazo cy’impunzi z’abavandimwe bacukimureba kandi ko hatagize igihinduka kikaba cyazatera akababaro n’agahinda benshi muli twe, niduhaguruke dusabe abayoboke bacu, inshuti n’abavandimwe bashishikarire gutabara no gutabariza abavandimwe bacu.

Ntabwo ari byiza kwifuza ngo iyo biza kugenda gutya ibi ntibiba byarabaye. Ngirango twagombye kumva ko niba utari n’impunzi wabaye yo cyangwa se n’uwawe yabayeyo maze wibuke ubwo buzima dutegereje ku mpunzi mu mezi abili gusa ari imbere, umunsi HCR na Kigali bizashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Sinabizeza ko iyi nama izabirangiza ariko nidufatanya n’imana ndakeka tudashobora kuburira byose izi mpunzi zihangayikishijwe n’aka karengane. Mwumvishe abanyarwanda ko bagombye kwishyura mu mwanya w’izi mpunzi maze batekereze ko hasigaye amazi abili gusa maze ubuzima bwazo bukaba buterewe mu kirere.

Buli muntu atange uko yifite. Ubishoboye ajye kuli website ya OPJDR (www.opjdr.org; Donation) maze atange uko yifite. Mboneyeho kandi no gushimira mu izina ry’impunzi na komite dufatanije gushimira abashoboye kugira icyo batanga kimwe n’abakomeje gukora amanwa n’ijoro ngo turebe uko twatabara abavandimwe bacu.

Mu izina rya Komite mpuzabikorwa
Pascal Kalinganire

9 COMMENTS

  1. Ngewe ndi impunzi muri zimbabwe twatinze kumenya ibyiyinama ariko aho tubimenyeye ntituzi icyo twakora kugirango tubashe kohereza intumwa izaduhagararira. nibyo twese nimuze dushyire hamwe tubashe gusobanura ibinyoma bya leta ya Kagame bigeze aho bishaka gutsinda ukuribyuimvikana mu mahanga. ntabyinshi ubwo twese duhaguruke

  2. Nonese barakuraho ubuhunzi kandi n’ubu abanyarwanda bagihunga kugirango babone uko bica abantu uko babishatse? Gusa dusenge kuko Imana yo hari uko iteganya kugikemura ku uburyo burambye.

  3. abigize abavugizi b’impunzi barashukana bafite inyungu zabo zituma badataha. Murabura kwiruka mutaha mu gihugu cyababyaye mu kirirwa mutanga amafagranga ngo mugiye mu nama. Ubu se miliyoni z,Abanyarwanda bamaze gutahuka hari icyo babaye. Abazi ubwenge bari gutaha ku bwinshi. Cyakora hari abasize bakoze ibyaha batinya gutaha bagakomeza gushuka abandi. Mutahe mu Rwanda mureke gukomeza gusembera kuko ababashuka ntacyo bazabamarira.

    • Kandi ubwo uri kwandika uri hanze y’u Rwanda, nk’uko ushobora no kuba uri impunzi dore ko abandika nk’ibi ari ko baba bameze!
      kuki wumva ko umuntu udasubiye mu Rwanda ari uko yicanye? Ubwo se nta batutsi ubona bahunga, kimwe n’abatahutse bakongera bagahunga?
      Buri mpunzi ifite uburenganzira bwo gutaha ku bushake bwe, niba abona ko umutekano we utabungabungwa nk’uko abyifuza. Ntabwo ari leta bahunze igomba kuvuga ko hari umutekano kandi n’igihe bahungaga iyo leta yavugaga ko umutekano uhari.

      Naho ibyo kuvuga ngo mu Rwanda hari ama miliyoni y’abanyarwanda, ibyo ntacyo bivuze kuko na mbere ya 90 ntabwo hari miliyoni nke kandi zumvaga zifite umutekano ndetse kurusha ubu, icyo gihe se nta mpunzi zariho?

      Mwagiye mwishyira mu mwanya wa bagenzi banyu?

  4. Ayo mafaranga y inama bazayakoreshe mu gufasha impunzi ziri muri Congo. Mwicaye iburayi kandi baburara muri Congo.

  5. Ariko na HCR ntiyumva ukuntu abantu ngo bakurirwaho ubuhungiro mu gihe bakomeje kwakira abanyarwanda bashya bahunga

  6. jye ndumiwe koko ,reta irashaka ko abaturage bayo batahuka namwe ngo reka da ubuse murababuza ngo muza bamarire iki?ariko nuko muzi ko basize bamaze abantu niyo mpanvu mwanga ko bataha,erega ubuhunzi ntabwo ari bwiza twe twabumazemo imyaka ni myaniko ,habyara yaranze ko tunasura abacu none mwe mugyira amahirwe barana barihira ngo mutahe,sha kagame we uziturwa ni mana gusa aba bahutu bacu imana ibagendere

Comments are closed.