U Bubiligi bwahagaritse ubutwererane n’u Rwanda mu bya gisirikare

U Bubiligi bwahagaritse ubutwererane mu bya gisirikare n’u Rwanda, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ugushyingo 2012 na Ministre w’ingabo w’u Bubiligi Bwana Pieter De Crem imbere y’inteko ishingamategeko y’u Bubiligi.

U Bubiligi busanze ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, U Buhorandi, U Budage, Suwedi byahagaritse inkunga byahaga u Rwanda.

Uko guhagarika ubutwererane bije bikurikira icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kirega ubutegetsi bw’i Kigali gufashisha intwaro n’abasirikare, umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.

Muri icyo cyegeranyo kandi bivugwa ko Umutwe wa M23 waba utegekwa na Ministre w’ingabo w’u Rwanda, James Kabarebe, ibiganiro bye kuri telefone bikaba byarashoboye kumvwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo, MONUSCO.

Mu mpaka zagiwe mu nteko ishingamategeko y’u Bubiligi, Ministre w’ingabo w’u Bubiligi yasobanuye ko gahunda z’uyu mwaka z’ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda zahagaritswe ko kandi nta n’izindi ziteganijwe mu mwaka utaha  wa 2013. Ariko abasirikare b’abanyarwanda bari mu mahugurwa muri Ecole royale militaire mu Bubiligi bazakomeza amasomo yabo kugeza ayo mahugurwa arangiye.

Ubwanditsi