U Burundi bwigurukije ibyo gucumbikira FLN. Naho RDF yatakaje benshi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’aho amatsinda mato mato y’Umutwe w’Ingabo wa FLN agabiye ibitero mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, muri Nyaruguru na Bweyeye ya Rusizi, u Rwanda rukavuga ko abateye mu Bweyeye ari abarwanyi ba FLN baje baturutse i Burundi bakongera bagasubirayo, Minisiteri y’Ingabo y’u Burundi yabiteye utwatsi.

Mu ijambo ryavuzwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avugana na Televiziyo y’u Rwanda, yababwiye ko bafite ibimenyetso bibemeza ko abateye ari abarwanyi ba FLN, n’ubwo nta kimenyetso na kimwe yatangaje kibyemeza. Ahubwo ibyo yavuze byo kuba bari bambaye imyenda ya gisirikare y’Ingabo z’u Burundi, hakiyongeraho amafoto bakunze gukora agaragaza imikebe irimo ibiryo yakorewe Ingabo z’u Burundi, byakabaye bitanga ishusho yo kuba ingabo zateye ari iz’u Burundi, ariko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga yirinze kuba yahingutsa iryo jambo, mu gihe ibihugu byombi bivuga ko biri kunagura umubano wari warazahajwe n’ibihe bya politiki bitabaye byiza mu myaka itanu ishize.

Ifoto igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko yafatiwe aho abarwanyi ba FLON bari bagabye igitero

N’ubwo Igisirikare cy’u Rwanda cyemeza ko FLN ifite ibirindiro i Mabayi mu  mu Burundi, Ingabo za FLN zo zirabihakana. Umuvugizi wa Gisirikare wa CNLD/FLN S/Lt Tamboula Steven Irambona, yatangaje uyu munsi ko FLN yagabye ibitero bibiri ku butaka bw’u Rwanda, kandi ko byose byagabwe bidaturutse hanze y’u Rwanda.

FLN ivuga ko hari ibikoresho bya gisirikare yanyaze ingabo z’u Rwanda, kandi ko hari n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda (RDF) bahasize ubuzima mu bitero byombi.

Itangazo rya FLN rivuga ko bitero bya Nyaruguru na Bweyeye kuwa 23/05/2021

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda ryo ryagiraga riti: “Mu ijoro ryacyeye, ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 hagati ya saa 21h15’-21h35’ abarwanyi ba FLN baturutse mu gace ka Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Burundi bambutse Umugezi wa Ruhwa binjira mu Rwanda nko muri metero 100 muri Bweyeye, mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Misave….Abo barwanyi  bahise basubizwa inyuma n’Ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.”

Leta y’u Burundi yo ibinyujije mu Bushikiranganji bwo Kwivuna Abansi (Nka mInisiteri y’Ingabo mu Rwanda), yatagaje ko nta barwanyi bigeze batera u Rwand abaturutse i Burundi, inongeraho ko ingabo z’u Burundi zicunga umupaka mu buryo buhoraho.

BBC isubiramo amagambo y’Umuvugizi wa FNL S’LT Irambon Steven Tamboula, yavuze ko mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasobanuye ko  ko bateye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata hamwe no mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Bweyeye, hamwe bahica abasirikare 6 b’Urwanda ahandi 15.

Avuga ati: “Ingabo za FLN, kw’itariki 23 z’ukwezi kwa gatanu mu 2021 zagabye ibitero bibiri bikomeye ku ngabo za RDF.

Tamboula akomeza avuga ko  igitero cya mbere cyabereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, mu kagari ka Ruhinga mu misozi ya Nyanzare, RDF ikahatakariza abasirikare 6 abandi benshi bagakomereka., mu gihe ngo FLN nta kibazo na kimwe yagize. 

Ku gitero cya kabiri, umuvugizi wa FLN avuga ko cyabereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bweyeye mu kagari ka Nyamuzi, RDF ikahatakariza abasirikare 15 n’ibikoresho byinshi vya gisirikare.. “Imigwano ikomeye cyane yabaye hagati ya saa tatu na saa yien z’ijoro.

Umusirikare wa FLN afite icyombo bavuga ko bambuye ingabo z’u Rwanda RDF