Rwanda-Uganda: abasirikare bakuru bazamuwe mu ntera

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha Ministeri y’ingabo mu Rwanda aravuga ko hazamuwe mu ntera abasirikare bakuru barimo Lieutenant Colonel JP Nyirubutama wazamuwe ku ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Hazamuwe mu ntera abandi basirikare bakuru batatu barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant Colonel Ronald Rwivanga wazamuwe ku ipeti rya Colonel. Lieutenant Colonel Callixte Kalisa na we yazamuwe ku ipeti rya Colonel ndetse na Lieutenant Colonel Francis Ngabo Sebicundanyi yahawe ipeti rya Colonel.

Col Nyirubutama yakoze mu myanya itandukanye irimo kuba yarigeze kuba Umuyobozi Wungirije wa RwandAir, nyuma yo kuba umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Uyu mu minsi ishize akaba yaravuzwe kuba hari igihe yigeze kuba yanditsweho indege za Perezida Kagame.

Col Callixte Kalisa wazamuwe mu ntera ni Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe guhuza ibikorwa by’ibigo bishamikiye kuri iyo Minisiteri. Ni umwanya yagiyeho mu 2016 nyuma y’imyaka umunani ari umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri iyo Minisiteri. Ni Visi Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS.

Col Ronald Rwivanga ni Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda guhera mu Ukuboza 2020 asimbuye Lt Col Innocent Munyengango. Mbere yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College). Yakoze kandi indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.

Col Francis Ngabo na we ni umwe mu baherutse gusoza amasomo i Nyakinama akaba yaraje ku mwanya wa kabiri mu bitwaye neza (Second overall student Award), akaba yaranabaye uwa mbere mu gukora umushinga mwiza w’ubushakashatsi (Best college research paper).

Iri zamurwa mu ntera rije rikurikira iryabaye mu gihugu cy’abaturanyi ba Uganda kuri uyu wa 15 Kamena 2021 aho abasirikare batanu bo hejuru bazamuwe mu ntera.