Congo-Ituri:  Abasivili 17 bishwe, ADF ikajije umurego mu kwihimura!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Abasivili bakomeje kwicwa n’inyeshamba za ADF mu mugambi wazo wo kwihimura kubera ibitero zagabweho b’ingabo zishyize hamwe za Uganda (UPDF) n’iza DR Congo (FARDC).. Amakuru dukesha ikinyamakuru “Chimpreports” yo kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, aremeza ko abasiviki 17 biciwe mu Mududugu wa Idohu, Ifasi ya Irumu mu Ntara ya Kivuby’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ayo makuru yatangajwe b’abasivili bari baragizwe ingwate n’inyeshamba za ADF  ku itariki ya 1 Mutarama 2022, bagize amahirwe yo kubatoroka. Kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, ubwo “Chimpreports” yaganiraga n’umuyobozi w’Umuryamgo ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (CRDH) Ishami rya Irumu, Christophe Munyanderu, yayitangarije ko imibiri y’izo nzirakarengane itarashyingurwa. Nyamara ariko yatangaje ko 12 bari bafashwe bugwate bashoboye gutoroka izo nyeshyamba bo nta kibazo bafite. Yanavuze ko 5 mu bishwe bari Abatwa biciwe Liehi mu birometero 17 ugana mu burengerazuba bwa Idohu, naho abasivili 13 bakaba bagifashwe bugwate n’inyeshyamba.

Ayo makuru kandi aremezwa na John Balianango, umwe mu bayobozi b’ako gace na Didas Mupika uyobora “Localité” ya Lunasamboko. John Balianango yagize ati: “Abaturage bajyayo bagiye gushaka imibereho n’ubwo nta mutekano baba bizeye“.

Ikinyamakuru “Chimpreports” cyamenye kandi ko ku itariki ya 3 Mutarama 2022, abantu bitwaje intwaro bishe abasivili 8 mu mudugudu wa Kasaka uherereye i Beshu mu Ifasi ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru. N’ubwo atatangaje abishe abo basivili abo aribo, Col Euta Omeongo Chacles uyobora Ifasi ya Beni nawe yemeje ayo makuru. Yanavuze ko abashinzwe umutekano bahise bajya muri ako gace guhiga abo bagizi ba nabi no kugarura amahoro n’umutekano. Nyamara ariko, hari amakuru avuga ko inyeshyamba za ADF arizo zakoze ayo marorerwa. Col Euta yongeyeho ati: “Tugomba gukora ibishoboka byose tukarinda abaturage“.

Fataki Sahubi, umuyobozi wa Localité ya Mutumbi uhana imbibi n’ako gace kagabweho igitero yabwiye “Chimpreports” ko  abaturage batatu bishwe abandi batatu bagashimutwa. Moise Kiputulu, umuyobozi w’Umuryamgo utegamiye kuri Leta yavuze ko uduce dutatu two mu Ifasi ya Beni aritwo Kasaka, Karuruma na Kivughe ndetse no mu nkengero zatwo, ubu twugarijwe n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro.

Nyuma rero y’uko ingabo za Uganda (UPDF) n’iza DR Congo (FARDC) zishyize hamwe zigatangiza urugamba rwo kurwanya inyashyamba za ADF mu burasirazuba bwa DR Congo, ubu izo nyeshyamba zirimo kwica abasivili benshi b’inzirakarngane. Nyuma y’icyumweru izo nyeshyamba zisutsweho urusasu, zatangiye gutera uduce dutandukanye twa Beni muri Kivu y’Amajaruguru na Ituri, abasivili bagera kuri 20 bakaba bamaze kugwa mu bitero by’abitwaje intwaro.