Aimable Karasira Arashinja Abamufunze Kumukorera Iyicarubozo

Mu Rwanda bwana Aimable Karasira Uzaramba ibyaha byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubiba amacakubiri mu Banyarwanda no gutangaza amakuru y’impuha yanze kuburana.

Yavuze ko yabitewe n’iyicarubozo akorerwa muri gereza. Yagombaga gutangira kuburana urubanza mu mizi.

Ibyaha ubushinjacyaha bumurega bikomoka ku magambo akubiye mu biganiro yagiye yumvikanamo ku miyoboro ya Youtube. Ibyaha byose aregwa arabihakana akavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Yashinze umuyoboro wa Youtube yise “Ukuri Mbona.” Avuga ko yawushinze mu rwego rwo kwivura agahinda gakabije yatewe n’amateka y’ubwicanyi. Mu miburanire ye ku rwego rw’ifungwa n’ifungurwa yakunze kumvikana ko adateze guteshuka ku cyo yita “Guharanira ukuri”.

Yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu k’umwaka ushize wa 2021. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiriwubusa yakurikiranye uko byagenze mu rukiko. Umva inkuru irambuye hano hepfo.