U Rwanda rwirukanye umusirikare w'umubiligi wakoraga muri Ambasade y'u Bubiligi i Kigali

Abategetsi b’u Rwanda bahaye amasaha 48 umusirikare w’umubiligi wakoraga muri Ambasade y’u Bubiligi i Kigali kuba yavuye ku butaka bw’u Rwanda ngo kubera gukora ibikorwa bitajyanye n’imirimo ashinzwe « activités incompatibles avec sa fonction ».

Uwo musirikare yari amaze imyaka ibiri n’igice mu Rwanda, uwo mugabo uri mu rwego rwa sous-officier ngo ufite uburambe yari ashinzwe akazi ko kurinda inyubako ndetse n’ababiligi baba mu Rwanda.

Igisata cyijyanye n’igisirikare muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda kigizwe n’abantu batatu, kiyobowe ubu na colonel William Breuer. Uyu akaba yaratangiye imirimo ye mu mpera z’umwaka wa 2012, ubu uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda yitwa Marc Pecsteen.

Impamvu nyazo zo kwirukanwa k’uwo mukozi ntabwo zamenyeshejwe abayobozi b’u Bubiligi. Iki gikorwa kije kiyongera ku rutonde rurerure rw’ibitotsi byaranze umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi. Hari umusirikare wo mu rwego rwa officier w’umubiligi wavuze ko iki gikorwa ari igikorwa cyerekanako abategetsi b’u Rwanda batishimiye u Bubiligi kandi kidasobanutse.

Mu Gushyingo 2012, u Bubiligi bwahagaritse ubutwererane n’u Rwanda mu bya gisirikare n’ubwo ubwo butwererane butari mu rwego rwo hejuru kubera inkunga u Rwanda ruregwa gutera inyeshyamba za M23. U Rwanda rukaba rudashira amakenga igihugu cy’u Bubiligi kuba gishaka gushyira igitutu ku bindi bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’u Burayi (UE/EU) ngo bubiteranye na Leta y’u Rwanda.

Biravigwa ko igihugu cy’u Bubiligi cyahamagaye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yacyo uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi muri iki cyumweru ngo u Rwanda rwisobanure kuri icyo kibazo.

Amakuru atangazwa n’urubuga Umuseke.com avuga ko uyu mubiligi wirukanwe yaba yitwaraga uko yishakiye mu tubari i Kigali ndetse avuga amagambo ngo asebya Leta y’u Rwanda. Ibintu ngo bitari kwihanganirwa nkuko ngo bamwe mu bazi neza iby’uyu musoda ngo babitangarije urwo rubuga.

Ben Barugahare

Marc Matabaro

2 COMMENTS

Comments are closed.