Nsengiyumva yakorewe iyicarubozo bimuviramo gucibwa amaboko

Taliki 19 Mutarama 2013 nibwo Nsengiyumva Jean Bosco utuye mu murenge wa Ruhuha yafashwe n’abaturage ajyamwa kuri station ya polisi ya Ruhuha nyuma yo kumanura cash power y’umuriro wa EWASA ku nzu y’umupolisi AIP Emmanuel Nzeyimana iri mu Mudugudu wa Kagasera, Akagali ka Kindama Umurenge wa Ruhuha.

Mu kugera muri kasho, kubera ko Nsengiyumva yari asanzwe azwiho amahane kubera ko ngo afite ikibazo cy’indwara yo mu mutwe yaba aterwa n’ibiyobyabwenge afata, ntabwo yafunzwe mu buryo busanzwe ahubwo yafunzwe aziritse amaboko n’amapingu ariko ntihagira umwitaho kumereberera nk’uko bikorerwa umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe iyo hemejwe ko azirikwa.

Aya mapingu yaje kumukanyaga ndetse amuca ibikomere ku maboko byatumye amaraso yifunga ntiyatembere mu bice by’amaboko byerekeza no ku biganza. Muganga wamugezeho bwa mbere aho yari afungiye Umubikira Liberata Muragijemaliya uyobora ikigo nderabuzima cya Ruhuha yadutangalije ko yamugezeho akiri amaboko afite ibikomere ariko intoki zitarabora.

Yagize ati ”Ubundi ntabwo umurwayi yigeze aza ku bitaro, ahubwo barampamagaye musanga aho afungiye ariko nsanga arenze ubushobozi bwacu mpita mbaha impapuro zimujyana ku bitaro bya Nyamata, hari ku italiki 22 Mutarama 2013 ariko yari ataragezaho abora kandi ntibyari kuba ngombwa ko amaboko bayaca”.

Nsengiyumva rero ntiyagize amahirwe yo kugezwa kwa muganga kuri iyo taliki ahubwo Polisi ya Ruhuha yamumaranye ikindi cyumweru ari nako ibice by’amaboko amaraso atarakigeramo bibora.

Yaje kugezwa kwa muganga ku bitaro bya ADEPR NYAMATA taliki 28 Mutarama 2013 nabo bamwohereza I Ndera. Ageze I Ndera ku bitaro by’indwara zo mu mutwe basanze batamubasha basaba ibitaro ko byamusubirana bikabanza bikamuvura agakira amaboko.

ADEPR NYAMATA nayo yaje kumwohereza muri CHUK ari naho bafashe umwanzuro wo guca amaboko kuko yari yaramaze kubora nta garuriro. Kugeza ubu hafunze abapolisi batatu barimo uwari Commandat wa Polisi ku Ruhuha, ushinzwe abafungwa ndetse n’uwari ushinzwe iperereza muri iyo station ya Polisi.

Nsengiyumva ni inkeragutabara ngo ishobora kuba yarigeze kuba mu mutwe w’abasirikali barinda Umukuru w’Igihugu ndetse by’umwihariko yakurikiranye amasomo ya gikomando. Ngo ni umwe mu bahungabanya umutekano wo mu Murenge atuyemo ariko akabiterwa n’ikibazo cyo mu mutwe ahanini ngo yaterwaga no kunywa ibiyobyabwenge.

Abavandimwe ba Nsengiyumva bavuga ihohoterwa yakorewe rigeze aho acibwa amaboko ryali ryagambiriwe n’abapolisi barimukoreye. Bakaba banemeza ko ingaruka z’ibimubayeho byose zatewe n’uko uwo yangirije ari Umupolisi mugenzi wabo.

Iki kibazo kiracyakurikiranwa n’inzego zinyuranye natwe tukazabategurira inkuru irambuye ku cyo inzego zose zihurira kuri iki kibazo zikivugaho.

source:Umuryango.com

1 COMMENT

Comments are closed.