Ubugome bw’abambari ba FPR ntibugira umupaka, kuko nta hantu utabusanga!

Amakuru yizewe aturuka muri gereza ya Kimironko aravuga ko Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ,na Bwana Shyirambere Dominique ubu ngo gereza ya Kimironko bafungiyemo yafashe gahunda yo kubafungira ahantu humwihariko muri kasho guhera kuwa gatanu tariki ya 19 Mata 2013 ,aho ngo muri iyo kasho izi nzirakarengane ngo zikaba zitemerewe no guhabwa icyo kurya n’icyo kunnywa kandi intore za FPR zikorera muri iyo gereza ngo gikaba zimenamo amazi mu rwego rwo kubumvisha. Amakuru akomeza atubwira ko mbere yo gushyirwa muri iyi kasho ngo babanje gukubitwa n’intore 2 zikorera muri iyo gereza ,izo ntore akaba ari iyitwa Bisengimana Elisée n’iyitwa Muhirwa Christophe.

Aya makuru aranatumenyesha ko iyi gereza ya Kimironko yanafunze(muri kasho) Bwana Mwizerwa Sylver( uyu akaba ari umunyamabanga uhoraho w’ishyaka PS Imberakuri ubu ugihe kuhamara imyaka itatu afunze nawe azira kuba yaranze kuba Inkomamashyi ya FPR) ngo imushinja kuba yarahaga ibyo kurya izi mpirimbanyi za demokarasi dore ko kuri Bwana Sylvain Sibomana kuva tariki ya 18 Mata 2013 ubuyobozi bwa gereza ya Kimironko bwanze ko agemurirwa ibyo kurya kandi nyamara yarabushyikirije impapuro z’uburwayi yahawe na muganda zimutegeka kurya iryo yihariye. Uyu Mwizerwa Sylver ngo akaba anazizwa n’ubuyobozi bw’iyi gereza ngo kuba yarahaye icumbi izi mpirimbanyi za demokarasi ngo kuko ubuyobozi bw’iyi gereza bwo bwashakaga ko ntawabakira maze ngo bagashyirwa ahantu banyagirwa huzuye n’ibyondo maze ngo bagahangayika.

Izi mpirimbanyi za Demokarasi zatawe muri yombi na polisi y’igihugu kuwa 25 Werurwe 2013 ubwo polisi yari yakoze umukwabu wo kubuza uwariwe wese ariko cyane cyane abarwanashyaka kwitabira urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza;Umuyobozi wa FDU-Inkingi . Polosi(“ijisho rya FPR”) ikaba muri cya kinyoma cya FPR isanganywe yarabahimbiye ibyaha bitatu bitigeze bikorwa aribyo: ‘gukora imyigaragambyo,gusebya inzego rusange za leta, no gukurura imvururu muri rubanda. Ubu Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bakaba barasabiwe n’ubushinjacyaha bwa leta Kigali kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’imisi 30.

Boniface Twagirimana