Uburyo Paul Rusesabagina yashimuswe bwamenyekanye!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha Televiziyo mpuzamahanga CNN aravuga ko abayobozi b’i Dubai muri Bihugu byiyunze by’abarabu bahakana ko batigeze bagira uruhare mu ifatwa na Leta y’u Rwanda rya Paul Rusesabagina ahubwo yasohotse muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko hakoreshejwe indege yihariye (Private Jet) yaganaga mu Rwanda.

Nk’uko abo bayobozi bakomeza babivuga ngo Rusesabagina yageze i Dubai ku wa kane tariki 27 Kanama 2020 ajya muri Hotel, nyuma y’amasaha atanu yahagurutse ku kibuga cy’indege kitwa Al Maktoum airport nyuma gato ya saa sita z’ijoro ku isaha y’i Dubai.

Umwe mu bayobozi mu Bihugu byiyunze by’abarabu yabwiye Televiziyo CNN dukesha iyi nkuru ko Rusesabagina yinjiye kandi agasohoka mu buryo bwubahirije amategeko.

Ariko amagambo y’uyu muyobozi atera kwibaza ukuntu Paul Rusesabagina utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yashoboye kujya mu ndege igana mu Rwanda ku bushake bwe azi ko nagera mu Rwanda azahita atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira yatangaje ko Paul Rusesabagina yafashwe ku bufatanye mpuzamahanga hagendewe ku mpapuro mpuzamahanga zo kumufata zatanzwe n’u Rwanda ariko Umuyobozi wo mu Bihugu byiyunze by’abarabu yabwiye CNN ko nta masezerano ahari hagati y’igihugu cye n’u Rwanda yo guhanahana abagizi ba nabi cyangwa abandi bantu bashakishwa.

Uwo muyobozi w’i Dubai akomeza avuga ko Paul Rusesabagina yasuye icyo gihugu inshuro ebyiri muri iyi myaka 5 ishize ko bitigeze bibatera impungenge kuko atari ku rutonde rw’abantu bashakishwa.

Ku ruhande rw’umuryango wa Paul Rusesabagina baravuga ko yashimuswe ariko nta bimenyetso barabibonera nk’uko babibwiye CNN.

Amakuru ava i Dubai akomeza gutera urujijo bigatuma abantu bibaza ku byatangajwe n’abayobozi b’u Rwanda batanatinyuka kuvuga igihugu Paul Rusesabagina yafatiwemo.

Abo mu muryango wa Rusesabagina bavuga ko yageze i Dubai ari mu ndege ya kompanyi Emirates yari ivuye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa kane tariki ya 27 Kanama 2020 ku mugoroba, akaba yaravuganye n’umugore we n’umukobwa we kuri uwo mugoroba, ngo bikaba ari bwo bwa nyuma bavuganye nawe.

Trésor Rusesabagina, umuhungu wa Paul Rusesabagina avuga ko yatangajwe n’uko Se yakoreye urugendo i Dubai, agafata urugendo rurerure dore ko yari yaracumbitse ingendo ze kubera icyorezo cya Covid19 ndetse n’umuryango we ukaba usanzwe utinya ba maneko ba Leta y’u Rwanda.

Trésor Rusesabagina avuga ko yatangajwe no kumva ko Se yari i Dubai ahantu hegereye Afrika. Abamaneko ba Leta y’u Rwanda ngo bakaba barakurikiranaga Se kuva mu myaka myinshi inshize, ndetse bakaba baranamuteye iwe Imana igakinga ukuboko.

Umuryango wa Rusesabagina uhangayikishijwe kandi n’ubuzima bwe kubera ko yarokotse indwara ya Cancer akaba anakeneye imiti buri munsi kubera indwara afite y’umutima.

Uwo muryango ukomeza uvuga ko kuva Rusesabagina yashimutwa batarashobora kuvugana nawe ko bifuza kumusura vuba bishoboka.

RIB mu ijwi ry’umuvugizi wayo Dr Thierry Murangira yavuze ko abakora iperereza bafite iminsi 15 yo kureba niba Paul Rusesabagina azakomeza gufungwa, ngo afite uburenganzira bwo kubona umwunganira mu mategeko no kuvugana n’umuryango we.

Abakora isesengura bahamya ko Paul Rusesabagina yakuruwe ku mayeri i Dubai n’abantu yari yizeye, bashobora no kumushukashuka ajya mu ndege yihariye (Private jet) aho yahise asinzirizwa agakanguka ageze i Kigali, ibi bikaba byashimangirwa n’ubutumwa burimo ubushinyaguzi bwatangajwe na bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali: