Bannyahe: Abasenyewe inzu bakagaruka kuhakambika batatanyijwe ku ngufu za polisi

Amahema bakambitsemo

Imiryango yasenyewe inzu i Kigali mu murenge wa Remera ahazwi nk’i Nyabisindu ivuga ko iri mu kaga kuko ubutegetsi bwemeye kubishyurira aho baba bacumbitse mu gihe batarahabwa inzu, ariko ntibubikore uko bwabivuze.

Ejo kuwa kabiri habaye icyo abategetsi bise imyigaragambyo, aho aba baturage bari baragiye bagashinga amahema bakaba aho inzu zabo zahoze.

Hifashishijwe abapolisi mu kubatatanya, bamwe barafungwa, barekurwa nyuma y’amasaha menshi mu ijoro ryo kuwa kabiri.

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rw’ubutegetsi ariko ntibyashoboka.

Inzu zabo zashenywe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, kuko ubutegetsi buvuga ko zubatse hafi cyane y’igishanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yo kurengera ibidukikije.

Aba baturage babwiye BBC ko Akarere ka Gasabo kabijeje guhabwa izindi nzu, mbere yo kuzihabwa kabemerera kubishyurira aho baba bacumbitse, bahabwa amafaranga yo gukodesha amezi abiri.

Umwe muri aba baturage yabwiye BBC ati: “Baduhaye ayo gukodesha y’ukwezi kwa gatatu, n’ukwa kane, kuva mu kwa gatanu ntibongeye. Byatumye ba nyiri inzu batwirukana aho twakodeshaga”.

Iyi ngo niyo mpamvu yatumye bamwe muri bo bagarukana n’imiryango yabo bagashinga amahema ahahoze inzu zabo zashenywe.

Ejo kuwa kabiri, abategetsi ku nzego z’ibanze bitabaje abapolisi bafite imbunda mu kuvana aba baturage aho bakambitse kuko byiswe kwigaragambya nk’uko babivuga.

Ejo nimugoroba undi muturage muri aba yabwiye BBC ko abarenga 10 muri bo babonekaga nk’abashishikarije abandi iki gikorwa bafunzwe. 

Yagize ati: “Barabajyanye, ntituzi aho babajyanye, ntituzi ibyo bagiye kubakorera cyangwa niba bagaruka amahoro. 

“Umuyobozi w’umurenge atubwiye ko nta ngurane duteze ku byacu byabuze [byashenywe] ko nta n’ikindi duteze ngo kuko ubutaka ari ubwa leta. Buri wese yashingaga agashitingi ahe undi ahe.”

Abafunzwe baje kurekurwa nijoro nk’uko bamwe muri bo babivuga. 

BBC yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera kuri iki kibazo ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

I Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo naho hari abahimuwe baribagarutse kuhakambika
 I Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo naho hari abahimuwe baribagarutse kuhakambika kuko bavuga ko ibyo bemerewe n’abategetsi bitakozwe

Aba baturage barashinja ubutegetsi kubabeshya no kubasenyera ibyabo nta ngurane. Bavuga ko ubu ntaho kujya bafite, ko bamwe barara hanze n’imiryango yabo.

Mu mezi ashize, ibikorwa byo gusenyera abatuye mu mujyi wa Kigali aho ubutegetsi buvuga ko ari mu gishanga byateye ibibazo – bimwe bitararangira – hagati ya leta na bamwe mu babikorewe. 

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kuwa gatanu ushize yerekanye ubushakashatsi yakoze mu mezi atandatu ashize ku kibazo cyo kwimura abantu ku nyungu rusange.

Mu kiganiro n’abanyamakuru iyi komisiyo yasanze abaturage bimuwe bavuga ko bahawe indishyi nke ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo ari 47%.

Itegeko rivuga ko uwimuwe mu mitungo ye yishyurwa mu minsi 120, iyo komisiyo ivuga ko 54% aribo bishyuwe muri iyo minsi igenwa n’itegeko.

16% bishyuwe iyo minsi yararenze naho 29% babariwe agaciro k’imitungo yabo ariko ntibarabona indishyi, abo barimo n’abavanywe muri iyo mitungo yabo. 

Iyi komisiyo yavuze ko “kutubahiriza uburenganzira bwo gutanga indishyi ikwiye mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage”.

BBC