UBUTUMWA BUGENEWE BA RUJUGIRO AYABATWA TRIBERT, ABAHOZE BAKORERA LETA Y 'U RWANDA MUNZEGO ZO HASI CYANGWA HEJURU, ABAHOZE ARI ABACURUZI N'INDI MIRIMO Y'ABIKORERE KUGITI CYABO, ABARI MUKIRUHUKO CY'IZABUKURU, ETC

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nk’uko mu Ishyaka Banyarwanda n’association y’abavictimes TUBEHO TWESE ASBL dusanganywe gahunda yo kuganira no kugira inama abanyarwanda bose, dusanze ari ngombwa ko twagira icyo tuvuga nk’umuntu nka Rujugiro n’abandi banyarwanda barimo abitangiye u Rwanda mubihe binyuranye ariko bagakomeza kubonabona.

Rwose birababaje kwitangira igihugu ugashyiraho leta yarangiza ikaba igisimba kigashaka kukurya. N’ubwo abanyarwanda benshi basangiye ako kababaro ko kuba impunzi hirya no hino ku isi, ariko ntibibuza kumva ububabare bukomeye kuri buri muntu kugiti cye igihe yibuka ko yataye ibye agata abe agata n’igihugu n’ibindi.

Birababaje ko muri politiki nyarwanda haba umuco umeze gutyo w’uko hajyaho ubutegetsi abanyarwanda bamwe bakayoboka inzira y’ubuhungiro.

Ndetse birushijeho no kubabaza iyo abanyarwanda biyemeje kwitangira ishyaka no gukora urugamba bitanga ariko ubutegetsi bwamara kugerwaho bamwe bakigizwayo ndetse n’abanyarwanda bandi bagatsembwa abandi bagahinduka abagomba kwihonga ngo bakunde babeho nk’uko bimeze muri FPR.

Iyo nitegereje iyi mikorere yaranze FPR n’amashyaka yayibanjirije, binyereka ko ijambo “ishyaka rya politiki ryateshejwe agaciro” kuburyo bidusaba gukoresha imbaraga nyinshi kugirango dukosore icyo kintu dukoresheje kwereka umunyarwanda ingiro. Twibukiranye ko kubera umunyarwanda yabeshywe imyaka myinshi bashyiraho ubutegetsi bakamuhinduka, kuri ubu kumubwira neza ni ukumwereka ibikorwa ugufatanya nawe kandi mugatera intambwe mwayumvikanyeho kuko bimumara ubwoba ko atazongera kubeshywa.

Kugirango noneho habeho kubaka igihugu kizatanga uburenganzira buhoraho kuri buri wese, birasaba ko abanyarwanda bose noneho bakwemera tukajya inama kandi bose bagahagurukira urugamba rw’amahoro muburyo bihitiyemo bubanogeye.

Abantu nshaka kubwira ni abanyarwanda bose barimo abafite za organisations za societe civile, cyangwa bakaba ari abantu kugiti cyabo bikorera imyuga itandukanye yaba ubucuruzi cyangwa ibindi.

Tubanze twumvikane ko kuba ntibindeba muri iki gihe mugihugu nk’u Rwanda ari ikosa rikomeye igihe uri umuntu ujijutse cyangwa ukaba ufite imirimo iguhuza n’abandi bantu. Byaragaragaye ko iyo uvuze ngo politiki ntuyitayeho, yo itareka kukwitaho kugeza n’aho ikubujije amahoro cyangwa ikagutwikira igihugu hejuru.

Ariko nanone iyo uyigiyemo utarambura amaso ngo usuzume niba politiki ubamo iri munzira nziza, nabyo uba udakora neza. Icyo nshaka kuvuga rero kuri iyi ngingo ndagirango nsabe abanyarwanda bose bashimire buri muntu wese witandukanije n’iriya ya FPR aho gukomeza kuyiterera ivi nka ba Rujugiro n’abandi bemeye kuba bitandukanije n’imitungo yabo bagahunga igihugu. Guhunga igihugu warigeze ni ikintu gikomeye cyane kandi kibabaje.

Icyo nsaba abantu nk’aba rero n’uko noneho bahinduka abatangabuhamya bo kugaragaza ko ntacyo bimaze kubaka igihugu ukacyubakira hejuru y’akazu k’abantu wita ubwoko bwawe n’ibindi kuko nyuma y’igihe bikwereka ko wibeshya ukabeshya n’abanyarwanda kuko ntamahoro bibaha.

Kubera iyo mpamvu nkaba nsaba abantu nkaba ba Rujugiro n’abandi ko noneho bashobora kuba moteur y’impinduka mubihe turimo cyane cyane batanga inama kugirango tugire u Rwanda rushyashya rutagira uwo ruzavangura. Ibyo kugirango bishoboke hagomba ko abanyarwanda bose bahaguruka.

Nk’abantu nk’aba rero, ni igihe cyabo noneho cyo gufasha abanyarwanda bose gukosora amakosa yagiye akorwa kugirango tugire akarere k’Afurika kazima.

Muri urwo rwego ningombwa noneho ko abantu nk’aba baramutse bagize uruhande bashyigikira batagomba gukoreshwa n’amahitamo ashingiye kumoko cyangwa ibindi bintu by’amarangamutima.

Ibihe birageze ko abanyarwanda bahaguruka bagashyigikira amateka azahoraho igihe cyose ajyanye n’ukuri hamwe n’ibikorwa bizabanisha abanyarwanda bose. Waba uri umuntu wigeze gukorera leta cyangwa ukaba umucuruzi, umukozi wa leta cyangwa ukaba uri mukiruhuko cy’izabukuru, etc, mwese musabwe guhaguruka kuko u Rwanda rurabakeneye kandi rukeneye umuganda wanyu. Byaba babibaje kumuntu waguma yiyicariye kandi afite ubunararibonye mugusobanukirwa inkomoko y’ingorane z’uko abanyarwanda baburabuzwa n’ubutegetsi buba buriho guhera kugeza muri ibi bihe. Kuri iyi ngingo ufite icyo yamarira abanyarwanda ntagomba kurindira ko hari uzamubwiriza ahubwo we ubwe ntibyaba ari bibi afashe iyambere kuko niwe uzi neza ikiri kumutima we. N’abanyepolitiki nabo ntibagomba kwiyicarira ngo bizizana. Abanyarwanda bose bagomba kuba magirirane.

Turabashimiye

Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 28/11/2013

RUTAYISIRE Boniface

President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association y’abavictimes hutus tutsis n’abandi banyarwanda TUBEHOT WESE

Tel (32) 488250305