UBUTUMWA BW’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI KU BANYARWANDA, BUJYANYE N’UMUNSI WA 04/07/ 2013

Banyarwandakazi, Banyarwanda;

Kw’italiki ya 4/7/2013 mu gihugu cyose harizihizwa umunsi ingabo za FPR-Inkotanyi zatsindiyeho intambara zari zimazemo imyaka hafi ine zihanganye n’ingabo zahoze ali iza leta y’u Rwanda muli Repubulika ya kabili.

Mbere y’uko FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi, mu Rwanda hizihizwaga cyane italiki ya 05 /07, ali nayo yabereyeho ihirikwa ry’ ubutegetsi bwa Perezida Geregori Kayibanda ku ngufu za gisilikare mu 1973.

Ni iki Ingoma ya FPR-Inkotanyi ihuriyeho n’iya MRND mu kwibuka iminsi ikomeye mu gihugu ?

Izi ngoma zombi zirasa kuko zifite icyo zipfana aricyo cyo kuba zubakiye ku butegetsi bw’igitugu cya gisilikare, gushaka gusuzuguza umunsi w’ubwigenge no gushaka kwibagiza burundu amazina y’abagize ubwitange mu nyungu za benshi mu gihugu, hagashyirwa hejuru cyane umunsi w’ifatwa ku ngufu ry’ubutegetsi bwabo , 05/07 1973 kuli MRND na 04/07/1994 kuli FPR-Inkotanyi, ndetse no gushyira hejuru izina ry’uwari uyoboye iryo fatwa ku ngufu ry’ubutegetsi.

Ibi uwashaka yabyita ubwibone bukabije bw’abategetsi bashaka gusiba mu mitwe y’abaturage icyitwa ubutwari cyose cyaba cyaragaragaye ku bababanjirije, no kwerekana ko umunsi bafatiyeho ubutegetsi uruta indi yose ukaba uruta n’uwo igihugu cyaboneyeho ubwigenge ntiyaba abenshye. Twibutse ko kuba Repubulika ya mbere, iya kabili n’iya gatatu arinayo iriho ubu zitarabashije gukosora amakosa y’abo zagiye zisimbura bidatubya agaciro k’umunsi abanyarwanda bahereweho kwiyobora. Barabihawe, niba bariyoboye nabi ntibivuga ko uwo munsi udakwiye kwizihizwa.

Ubwo bwibone bugaragarira he?

Kuli MRND, hali ibintu bitatu bigaragara:

(1) Gushaka kwerekana ko umukuru wa ba Kamarade cumi n’umwe bakoze kudeta yo muli 1973 aliwe gitangaza kuruta ababayeho bose mu gihugu, ko nta n’undi muntu ukwiye kuvugwa, ko nta wundi wigeze yitangira abanyarwanda nkawe, ko abandi ali abo kwibagirana uretse we wenyine;

(2) Gushaka kwerekana ko Kudeta yo ku ya 05/07/ 1973 alibwo bwibohore bw’ukuli, ko 1962 nta cyabayeho gifitiye u Rwanda n’abanyarwanda bose akamaro;

(3) Gushaka kwerekana ko abanyarwanda bose banezerewe ku ngoma ya MRND, kandi ali ibinyoma.

Kuli FPR-Inkotanyi, hali ibintu bine bigaragara:

(1) Gushaka kwerekana ko umukuru mu Nkotanyi zafashe igihugu muli 1994 aliwe gitangaza kuruta ababayeho bose mu gihugu, ko nta n’undi muntu ukwiye kuvugwa, ko nta wundi wigeze yitangira abanyarwanda nkawe, ko abandi ali abo kwibagirana uretse we wenyine;

(2) Gushaka kwerekana ko intsinzi yo ku ya 04 /07/1994 alibwo bwibohore bw’ukuli, ko kw’italiki ya 01/07/1962 nta cyabayeho cyagiriye u Rwanda n’abanyarwnda akamaro;

(3) Gushaka kwerekana ko abanyarwanda bose banezerewe ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, kandi ali ibinyoma;

(4) Gushaka kwibagiza mu mitwe y’abanyarwanda, cyane cyane abatutsi, izina n’ubwitange bya Jenerali Fred Gisa Rwigema, mu gusibangaya izina rye mu cyayenge no mu kuvanaho kwizihizwa kw’italiki ya 01/10/ 1990. Aha mutwumve neza, ntidushaka kuvuga ko iyi tariki igomba kwizihizwa kuko tuzi ko  itibutsa ibintu byiza ku banyarwanda bose. Ariko bigomba kuvugwa no kumenyekana ko impamvu nyakuri y’abayobozi ba FPR yo kutizihizwa kwayo atari iyo ngiyo ahubwo ali ubwibone bwo kwerekana ko Rwigema nta buhangange bwe ugereranyije n’uwafashe ubutegetsi ku ngufu muli 1994.

Ibi byose bikorwa kugira ngo mu mitwe y’abantu bose, abahutu n’abatutsi, abatwa n’abandi bemerewe n’amategeko kuba abanyarwanda, hasigare izina rimwe gusa ry’uwitwa ko yabohoye igihugu ku italiki ya 04/07. Biteye agahinda rero kubona ubwibone (orgeuil/vanité) bw’umuntu umwe alibwo bushyirwa hejuru y’ibindi, maze rubanda rugasigara rukomera amashyi ibirwituyeho byose, ubajije impamvu akicwa, agahimbirwa ibyaha, agafungwa, agahunga igihugu cyangwa se agacirwa mu bukene n’ubutindi nyakujya we n’abe bose.

Kubera izo mpamvu rero, Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi, riributsa abanyarwanda b’amoko yose ibi bikurikira:

–          Ko uyu munsi w’italiki ya 04/07 utaruta iyindi yose yabayeho ibikorwa bikomeye mu gihugu, kandi ko icyo bakeneye atari ugusingiza umuntu umwe wananiwe kuyobora igihugu uko bikwiye no guhuza abanyarwanda bose;

–          Ko icyo Abanyarwanda bakeneye kuruta ibindi ali ugutozwa ibikubiye mu nkingi z’ingengabitekerezo ya politiki y’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi, ali zo: Ubworoherane (moderatism ideology/ideologie du moderatisme), Ubwubahane (mutual respect/respect mutual), Ubwihanganirane (tolerance), Ubusabane (concorde), Ubufatanye (solidarite/solidarity), Ubwuzuzanye (complementalité), Ubuvandimwe (fellowship), Ubwizerane (mutual trust/confiance mutuelle), Ubwumvikane (mutual understanding/ comprehension mutelle), Ubunyakuri (thruthiness/verite, sincerite), Gukorera mu mucyo (transparency/transparence), no Gusangira ibyiza by’igihugu cyacu byose ntawe uhejejwe inyuma y’urugi.

–          Ko igihe ali iki kandi cyageze ngo abanyarwanda bahurize hamwe imbaraga n’ibitekerezo maze bakureho nta gutinda imiyoborere mibi n’igitugu bya FPR-Inkotanyi. Kuko, nkuko Perezida Obama wa Amerika yabivuze mu gihe yasuraga ku mugaragaro Afurika mu gihugu cya Ghana, « icyo dukeneye ntabwo ari umutegetsi runaka w’igihangange(l’homme fort/strong man), icyo dukeneye ni inzego z’ubutegetsi zikomeye z’ibihangange (institutions fortes/strong institutions)» ;

–          Ko abanyarwanda tugomba kwivana mu mutwe no kwirinda umutima mubi wo kwifuza ko uvuye ku butegetsi yicwa n’ishyaka rye rikavaho, kuko ibi ali ikimenyetso cy’ubugome n’inda nini, bikaba ali na bimwe mu byaranze ingoma ya MDR-Parmehutu, MRND na FPR-Inkotanyi. Abanyarwanda twese rero tukaba tugomba kubigayira cyane cyane izi ngoma uko ari eshatu , kandi tukirinda kubisubira. Tugomba kumva neza ko uvuyeho agomba kujya mu bandi bana b’Igihugu, yaba afite ibyo ashinjwa akanyuzwa mu nkiko agacirwa urubanza rudafifitse, ari we ubwe ari n’ishyaka rye. Iryo shyaka rivuye ku butegetsi kandi rikaba ryemerewe kujya mu yandi igihe ribishaka, kuko riba ryambuwe ubwibone, ubwiyemezi n’ubwikanyize, noneho rikerekwa ko ubwubahane n’ubusabane hagati y’abanyarwanda aliyo nzira ikwiye kandi ibereye bose,  kandi ko ibyiza by’igihugu bigomba gusangizwa abanyarwanda bose mu buryo bwumvikanyweho ku mugaragaro;

–          Ko kuri iriya taliki ya 04/07/2013 igihugu cyacu u Rwanda kizaba kimaze imyaka mirongo ine (40) idaciwemo (non-stop) gishikamiwe n’ubutegetsi bw’igitugu cya gisilikare (military dictatorship/dictature militaire) bityo igihe cyo kubwigobotora mu buryo budasubirwaho kikaba kigeze ;

–          Ko ubwoba bugomba gushira mu mitima y’abanyagihugu, bagatinyuka kandi bakerura bakabwira FPR-Inkotanyi ko babangamiwe n’ubwicanyi bwayo, iterabwoba ryayo, ibinyoma byayo n’ubusahuzi by’umutungo w’igihugu ; bakayisaba kurekera aho kwica inzira karengane, kubayoboza igitugu n’iterabwoba ryuzuye uguhutazwa gukabije (trop de brutalité/brutal regime), kandi bakayibwiza amatama yombi ko kubyihanganira batakibishoboye.

Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Taliki ya 02/07/2013

 

–          Perezida w’ishyaka: Dr. Gasana Anastase; (Sé)

–          Visi-Perezida Ushinzwe ibya Politiki: Mukeshimana Isaac; (Sé)

–          Visi-Perezida Ushinzwe Ihuzabikorwa: Batungwanayo Janvier; (Sé)

–          Visi-Perezida ushinzwe umutekano: Bamara Prosper ; (Sé)

1 COMMENT

Comments are closed.