Ese Umuntu yavuga iki ku magambo Condo Gervais aherutse gutangariza kuli radio-Itahuka ku italiki ya 12 kamena 2013?

Hari byinshi umuntu, yaba umuhutu cyangwa se umututsi, yakwibaza ku magambo Condo Gervais aherutse gutangariza kuli Radiyo-Itahuka ku itariki ya 12/06/2013. Aliko reka tuvuge kuli bike byibajijweho na benshi.

Kuki mu kiganiro umugabo Condo Gervais aherutse gutanga kuli radio itahuka usanga asa n’udashaka ko habaho impaka zubaka zihuriweho n’abanyarwanda bose? Ese ubwo kwizeza ko mu ishyaka rye n’abo barifatanyije bagamije guha urubuga n’ubwisanzure abanyarwanda aho ntibyaba ali amareshyamugeni gusa? Ibyo ishyaka rye ririmo byatanga icyizere aramutse agarutse ku byo yatangaje gahumuriza abantu aho kubajomba ibikwasi no kutifatanya n’abababajwe n’amateka mabi yituye ku gihugu cyacu, nk’uko byumvikaniye benshi.

Jye uko mbibona ni uku: abatutsi barishwe bibabaza bose, ubushakashatsi burakorwa, inzego z’igihugu n’iz’impuzamahanga zibigiramo umwete ndetse zitangaza ko ubwicanyi bakorewe ali jenoside. Abatutsi n’abahutu babivuzeho rumwe kandi ababikoze bafatiwe ibyemezo bikwiye n’inkiko n’izindi nzego zibifitiye uburenganzira. Ku rundi ruhande abahutu nabo barishwe. Igikenewe kuli ubu ni uko byakwemeranywaho na bose, hanyuma uko bizitwa no kumenya abazabibazwa kikazaba ikibazo cyazakulikiraho, inzego zibishinzwe z’igihugu n’iz’impuzamahanga zibinyujije mu nzira zikwiye. Aliko gushinyagura ngo abapfuye bagombaga kwicwa ngo ni strategie y’intambara byo si iby’i Rwanda. Nta strategie n’imwe yo gutanga abaturage ho igitambo ngo ni uko ubakekaho gutiza umwanzi umurindi! Ibyo nibyo abishe abatutsi bitwazaga ngo ni ukumara ibyitso. Mbese Condo Gervais arashaka kutwumvisha ko abaturage bakekwaho kuba ibyitso bagomba kwicwa byaba ngombwa na za kajugujugu zikiyambazwa! Birababaje cyane kumva amagambo nk’aya ukayumva uri umunyarwanda kandi ukayumvana undi munyarwanda.

Dore ibikomere amagambo ya Condo ashobora gutuma biruhanya komorwa no gukira mu mitima y’abahutu biciwe ababo: (1) agahinda ko kwicirwa abavandimwe cyangwa ababyeyi n’inshuti; (2) agahinda ko kubona iryo yicwa risa n’irihakanwa na benshi bityo no guhozwa ntibibeho muli rusange; (3) agahinda ko gukomatanywa n’inkoramaraso zishe abatutsi, amahanga akaba yagira ngo abahutu biciwe bo ntibakwiye gufatwa mu mugongo; (4) igikomere cy’inyongera gitewe n’uko uwo mu bwoko bw’abahutu aliwe uvuga amagambo nk’ayongayo asa no kujomba umusumari cyangwa inkota mu bikomere bisanzwe birangaye kandi.

Birababaje reo kandi kubona hejiuru y’ibyo byose, aya magambo agaragaramo kudaha agaciro andi mashyaka aharanira impinduka no kuvuga ibitari byo ku bushake, bishatse byafatwa nko kuyobya benshi (abanyarwanda). Kuvuga ngo ishyaka rimwe niryo mu mibereho yaryo hagaragaramo abatutsi n’abahutu, ko andi mashyaka nta batutsi afite, byo ni ikinyoma gikabije. None se ahubwo Ishyaka uyu mugabo azi ritabonekamo umututsi mu mashyaka atari mu runana (plateforme) n’irye ni ilihe ngo alitubwire? Ko ubanza nta na rimwe? Kandi n’iyo ryabaho byamusaba kugaragaza ko hari iryaheje abatutsi mu kuryinjiramo! Ikindi utaba muli bureau politique we ntiyaba no mu bayoboke ? ubu se tuvuge ko azi ubwoko bw’abagize bureau politiques z’amashyaka aliho yose n’ubwoko bwa buli muyoboke w’ayo mashyaka?

Dore rero aho gushakira Urwanda umukiro biruhanyirije ni aha! BIruhanyirije mu kuba mu magambo y’abanyapolitiki bamwe na bamwe humvikanamo: Gushaka kwerekana ko abandi ba « opposants » ntacyo bari cyo, ko abanyabo ali bo gusa, kandi nta n’ishingiro na rito ibyo bavuga biba bifite. Guheeza no gusebya abandi aho guhuriza hamwe! Kugaragaza nabi undi muli mu rugendo rumwe aho gufatanya no kwifatanya! Gushaka gutera ubwoba aho kwisunga! Ubusanzwe ibi nibyo abaharanira impinduka tugaya FPR, none nduzi na Bwana Condo ariyo ntero asa n’utangiye gutera! Twizere ko ibitugaragarira atari ko bimeze, ko ibyo twumvise atari byo yashakaga kuvuga cyangwa se atavugiraga ishyaka rye ryose, mbese ko azabisobanura neza bikumvikana mu mwimerere wabyo ! Naho ubundi ishyamba ntiryaba ari ryeru muli opposition. Kandi Ishyaka rye ntiyaba arihesha isura nziza na gato ku bw’amagambo nk’aya. Gucikwa bibaho, niba yaracitswe ni amahoro. Aliko niba ataracitswe byo byaba biteye impungenge.

Ubundi n’uwashaka kugaragaza ko nyirabayazana atari umuyobozi w’Ishyaka rye cyangwa mugenzi we mu ishyaka, yabivuga ukundi atarinze kujya kuzura akaboze ngo atoneke ibikomere, ajombe n’ibisebe by’abibabariye.

Ubu ndiho ndatekereza nk’uwakwihandagaza akavuga ko jenoside yakorewe abatutsi atari icyaha kigomba guhama abayikoze, ko atari ikintu kibi ahubwo kwicwa kwabo byari strategie ya ngombwa kandi yumvikana, ko n’uwagira intwaro na kajugujugu z’intambara wese nta kindi yari kuzimaza uretse kubica, akabivugira kuli radio yumvwa na benshi, nkibaza niba byatworohera twe ababuze abacu muli iyo jenoside (ndavuga abatutsi twabuze imiryango muli jenoside) twabyihanganira cyangwa se niba twamufata dute? Noneho abaye ari umututsi nawe ufite abe bishwe nibaza uko byamera mu mitima yacu!

Ngaha aho mpera nibaza amagambo ya Bwana Condo ibyayo cyane cyane uko abahutu biciwe bayafata bikantera kugira impungenge nyinshi zivanze n’agahinda ko kumva ko kubabazwa kw’abanyarwanda bitaragira iherezo. Ibyo avuga byatuma n’ubwiyunge nyabwo budindizwa cyane hagati y’abanyarwanda bagiriwe nabi ku mpande zose, n’abagiye babagirira nabi. Arihandagaza akavuga ko umuntu uyu n’uyu n’iyo yaba ari umunyabyaha ngo kuko gufungwa kwe bitakemura ikibazo cy’abanyarwanda bityo guhanwa kwe ntibikwiye? Akongera agashinja abantu bataregwa ibyaha ngo uwabashyira ubutabera bw’Urwanda basanganwa amafuti nk’ay’ingurube, ubwo avuga abaharanira impinduka bagenzi be n’abandi? Iyi mvugo ntikwiye.

Niba kiriya gikorwa cyo kwica abahutu gishobora kwihakanwa na FPR nk’ishyaka kuko byavugwa ko bitari muli programu politiki yayo, ntibibe byarigeze bikomozwaho na radiyo Muhabura cyangwa se ubundi buryo mu ijwi ry’Ishyaka FPR ku mugaragaro, aha ho nshobora kubyumva abivuze atya, aliko nkongeraho ko ubucamanza butabera bukenewe kugira ngo bucukumbure butumenyere niba aliko byifashe koko, mu kwirinda gukora akazi k’inkiko. Gusa icyo gikorwa bishobora kutoroha ko cyakwihakanwa n’ingabo bivugwa ko zirimo ababikoze! Keretse nibigaragazwa ukundi mu buryo bwumvikana. Ingabo nazo uroye biragoye kuzicira urubanza nk’ingabo z’igihugu, ibi bishobora guhinduka gukeka no gushinja « individus/individuals » bo muli zo bagomba kubazwa ibyo bakoze, atari bose (ababikoze bashobora kuba bake cyangwa se benshi). Bwana Condo yenda yari kubivuga atya, noneho akazagerageza kwerekana ko kanaka cyangwa kanaka bataboneka mu barebwa n’icyo gikorwa ku rwego rwo gutuma cyarabayeho. Reka twoye kumuvugira kuko yabivuze uko abyemera cyangwa se uko abyumva. Aha ntitunahatinde kuko inzego zibishinzwe n’inkiko zizagira igihe cyazo cyo kubireba neza no kubifataho umwanzuro.

Ku bijyanye na Kayumba Nyamwasa, icyo jye ku bwanjye nemera ni uko uyu mugabo, nk’umunyarwanda, yemerewe gukora politiki rwose nk’abadi bose, kuko nta rubanza tuzi rubimubuza yari yacirwa n’inkiko zikorera mu bwisanzure. Ibyo avugwaho kugeza uyu munsi ni ibyo akekwaho, ukuri kwabyo kukaba kuzagaragazwa n’inkiko.

Aliko kuba umuntu yahagarara ku maguru yombi akanavugisha amatama yombi ko kwicwa kw’abanyagihugu byari byiza nka strategie y’urugamba, birababaje cyane ku bantu babuze ababo. Ngo ni ugukuraho aho umwanzi yavanaga ingufu hose harya? Uwabivuze arasa n’ushaka kuvuga ko kwica abaturage bishobora kuba ngombwa kugira ngo utsinde umwanzi rero? Ibi ntibikwiye kuvugwa n’umunyapolitiki wifuza kugaragaza ko arwanya ingoma y’igitugu n’ihutazwa rya rubanda, kandi akabikora mu magambo asa n’arimo iterabwoba no gusuzugura benshi, yewe mu cyo umuntu yakwita kwishongora cyangwa se gushinyagura.

Nk’umwanzuro rero, navuga ko abanyarwanda bakwiye guhumurizwa aho kujombwa imisumali mu bisebe byabashegeshe, bakwiye kwigishwa ubworoherane aho kwigishwa ko abandi ali babi cyangwa se ko ali injiji zitazi ibintu uko byagenze, bakwiye gutozwa ubusabanyamitima, bakigishwa ibyiza bikubiye mu kugira ubwuzuzanye (complementarité/complementariness) aho gushaka kwerekana ko abandi nta byabo uretse ba nyirukwivuga bonyine, abanyarwanda kandi bakeneye gutozwa kwakira amateka no kuyemera kabone n’iyo byasaba kwemera ko uwabo hari inzira y’igenzurwa agomba kunyuzwamo kugira ngo niba ari umwere azahabwe ubutabera akwiye, kandi niba atariko bimeze abandi nabo bahabwe ubutabera bakwiye.

Ikindi ntarangiza ntavuzeho, ni uko ijambo guhirika ubutegetsi, guhirima kw’ubutegetsi numvise n’uyu mugabo Condo akoresha, tugomba kurirenga tukaba twavuga kubuhindura, ihinduka ryabwo / guhinduka kwabwo / gisimburwa kwabwo (transformation / remplacement). Guhirika no kwica uvuyeho n’ishayaka rivuyeho ni bimwe mu byo jye ngaya MDR-Parmehutu, MRND ndetse na FPR-Inkotanyi. Ntibikongere, ukuweho najye ajya mu bandi aho kwicwa ngo n’ishyaka rye ryicwe. Iryo shyaka rivuyeho naryo nirijye mu yandi ryikwicwa cyangwa se ngo rihutazwe. Maze nyuma nyuma y’impinduka, niba uvuyeho cyangwa se ishyaka livuyeho hali ibyaha bikomeye cyangwa se byoroshye bakekwaho, bashyikirizwe ubutabera, bacirwe urubanza mu mucyo, urukiko rwonyine abe ari rwo rushobora kubafatira umwanzuro. Urukiko rwemeje ko ishyaka iri n’ili ryaba ilivuyeho cyangwa se irindi rigomba guseswa, icyo gihe biba bigaragarira bose ko byakurikije icyemezo cy’abacamanza ku mpammvu bagaragaje. Ibi kandi ntibireba uwavuyeho gusa, ahubwo bireba n’abandi bose.

Ndangije kandi menyesha Bwana Condo nubaha nk’uko nubaha abanyapolitiki bose cyane abaharanira gushakira abanyarwanda inzira yo gutuma habaho impinduka nziza mu miyoborere y’igihugu (n’ubwo we ubwe tutaziranye by’umwihariko), ko iyi nyandiko itagamije kugaya uburyo abona ibibazo, ahubwo ali uburyo bwo gusangira imyumvire, uburyo bwo kumugaragariza ibyo tutabona kimwe, no gufatanya n’abandi banyarwanda gutekerereza hamwe uko igihugu cyacu cyagezwa ku miyoborere myiza. Haba hari aho twibeshye cyangwa twafashe ibintu uko bitari, hakabaho kugororana mu bwubahane, kuko alicyo abanyarwanda dukeneye.

Mbaye mbashimiye mwese abafashe umwanya wo gusoma iki gitekerezo, kandi niba hali uwifuza ko twakiganiraho rwose ikaze mu ituze.

 

Prosper Bamara

Vice Chairman – Umutekano

PRM/MRP-Abasangizi

14 COMMENTS

  1. Bwana Bamara Prosper uraho?

    Iyi nyandiko ikugaragaje neza ko ukorera ishyaka rya RPF kubera impamvu zikurikira:

    Ndakuzi neza, wagiye mugisirikare intambara irangiye ushyirwa muri DMI ndetse uza koherezwa kwiga UNR aho urangirije Bachelor’s degree wagiye kwigisha Chimie analytique ISAE Busogo aho wafatanyaga nakazi kawe ka DMI kandi urabizi ko wagiye ISAE hamaze iminsi hari ikibazo gikomeye cyabana bavuye Uganda batwikirwaga (bitwikira) ibyo bararaho ntihamenyekane ubikora. Bakandikirwa (biyandikira) amataragite ateye ubwoba.

    Akazi kawe umaze kugakora neza(DMI) wahembwe kujya gukora maitrise SA, uvuyeyo wahise ugaruka gato mu Rwanda uhamara igihe gito uhabwa mission yindi uzi ujya muri Senegal ariho utuye ubu.
    Ukimara gushinga ishyaka na Gasana Anastase urabizi ko ari murwego rwo kwinjira muri Opposition ukayisenya uyirimo ariko abantu bari bakibishidikanya; ariko ubu barakubonye.

    None se Bamara wabuze kugira inyandiko nimwe yerekeranye nuko wumva politike y’u Rwanda ngo ugaragaze umusanzu uje gutanga muri opposition; yewe ntanikiganiro jye naba narumvise utanga ahariho hose NONE bavuze RNC usanga ariwo mwanya mwiza wo gufata ikaramu ugatanga umuganda wawe uhuje n’intego zawe?

    Ntashyaka mbamo ariko nanone iyi mikorere yawe nsanze ngomba kuyinenga. Ndekeye aho kuvuga amakuru yawe menshi bitagira ingaruka ku ishyaka ubereye umuyobozi gusa ushatse nazanakugezaho uruhare wagize mwisezera rya Abdallah Akishuli mu ishyaka ryanyu. Niba utekereza ko uzi ubwenge ibuka umugani ugira uti UTAZI UBWENGE ASHIMA …

    • Nonese wamugabo we wiyise injiji yize, waba warigeze ukurikirana cyangwa se uba ukurikirana inyandiko zikunze kunyura kuri uru rubuga? kuko uyu mugabo Prosper akunze kunyuzaho ibitekerezo bye kandi byiza byo kwipakurura ingoma yigitugu iri mu Rwanda, reka rero kubwange nkubaze akabazo kamwe(1) niba wemerako ababaye muri FPR bakaba bari muri opposition yikigihe ndetse banabaye aba DMI bohejuru banakuriye Prosper uri gushinja ibibyaha. abo bagabo baba barahindutse bari kurwanya leta bahozemo kuki wumvako kurundi ruhande Proseper ataba umwe nkabo? ikindi rero muvandimwe njiji yize Prosper yavuze ko ari igitekerezo cye ndetse ari murwego rwogusangira imyumvire k’ubwiyo mpamvu rero umuganda we yawutanze. hagati aho kubwange ni ubwo ntazi Prosper ariko sinahwema gushima igitekerezo cye, k’ubwiyo mpamvu rero reka kubona prosper mwishusho umuzimo yubu DMI mubone mwishusho yi ibyo ari kwandika nkushaka impunduka.

      Meanwhile nawe ndagushimira kubwumwanya wawe wafashe ugasa nkutabariza cyangwase uburira abantu ngo batagwa muruzi barwita ikiziba. GOD BLESS YOU..!

    • Ku Njiji Yize ugaragaje koko ko izina ariryo muntu. Aho kunenga igitekerezo Bamara yatugejejeho uhisemo kuduha CV ye nkaho hari igishya utugejejeho uretse ko wanabeshye ngo uramuzi neza yinjiye igisirikare intamabara irangiye? Ngo bamwohereza kwiga? Ibi biragaragaza ko utazi uwo uvuga nabusa. Uzabaze neza Bamara si uwo mu masaka kandi na UNR mbere yo kujya ku rugamba yayigagamo wa Njiji Yize we.
      Urashaka kutwemeza ko muri oppositions abazajya bavuga ibigoramye bagenzi babo badafite uburenganzira bwo kubakosora ngo mu tabita ko bakorana na FPR!! Ibi nyine nibyo bamara anenga.
      Kumva ko ugukosoye aciye inka amabere. Njye Bamara ndamuzi duturuka hamwe kandi twasangiye amateka mabi yatubayeho ndetse no muri Kaminuza nyuma ya 94 yanyize imbere ho gato ndamuzi neza nk’uko nawe anzi si umugambanyi nk’uko ushaka kubitwumvisha. None se wowe mu bwoko waba ubamo bwose wakwishimira ko hari ugukina ku mubyimba warabuze abawe mu karengane?

  2. Yes INJIJI YIZE,urakoze kuduha izi details za BAMARA wigira intama ari…………..ntocyo mvuze.gusa ib’umuvuzeho birahagije.

  3. Mugire amahoro bavandimwe dusangiye umuco n’ururimi,

    Nkaba ndi umunyarwanda uvuka kubwoko bwose. ( HUTU-TUTSI) data yarakomeye kungo ya Habyarimana aza kwicwa na FPR, imaze gufata ubutegetsi , Mama yaturukaga mu bwoko bw’abatutsi yicwa muri 1994, sinagize amahirwe yo kubamenya neza kuko bose bishwe maze amwaka mvutse, nagiye menyera amateka yacu ku abavandimwe n’umuryango. Hato aho rero reka ngaruke kungingo nyamukuru y’ikiganiro ndetse n’iyi baruwa, mubyukuri njye nemera ko ubwoko bwose bwiciwe, nkiri mu Rwanda n’umvaga ko abatutsi bashwe cyane kurusha abahutu, aho ngereye ishyanga naje gusanga abahutu barishwe nabo cyane, abazi inzira y’umusaraba barandusha kubimenya. Ibwo nahungaga u Rwanda ( kubera inzara no guhezwa mumiryango yombi yaba uwa data w’abahutu cg uwa mama w’abatutsi) numvaga ndi fière yo kwitwa umunyarwanda hanze, gusa naje gusa amateka yaraduhinduye babi! Ibihugu nanyuzemo byose nasanze umunyarwanda w’ubu batakimukunda nkuko amateka abyigisha, abameze nkanjye bose barihagati nk’ubwato buhagaze munyanja, bushaka amerekezo. None reka mbaze aba nye politic bose ba opposition
    ” KO MBONA BURISHYAKA RIZA RIGARAGAZA ABO RIRENGERA KDI MU RUBYIRUKO HARI ABADAFITE AHO BABOGAMIRA BIBYIMANYI BAFITE ABISHWE N’ABISHWE IMPANDE ZOMBI ESE TWE MURADUTEGANYIRIZA IKI? ESE GUHORA HAVUKA AMASHYA HARICYO BYATUGEZAHO? Njye numva niba dukeneye impinduka mu gihugu cyacu mwakwicara mugashyira hamwe, mukaba mwirengagije akahise imbaraga zumunyagitugu mukazirwanya mwivuye inyuma, akavaho tukareka guhora duhobagira impande zose z’isi. Ubutegetsi n’ibumara kuvaho urubyiru tuzabafasha kwiyunga ubwanyu, icyo nemera n’uko nimuramuka mushyize hamwe mutaryaryana u Rwanda muzarugira paradizo.

    Murakoze, yari umwana w’umunyarwanda ukunda abanyarwanda. Imana ihorane namwe bavandimwe.

  4. Mugire amahoro bavandimwe dusangiye umuco n’ururimi,

    Nkaba ndi umunyarwanda uvuka kubwoko bwose. ( HUTU-TUTSI) data yarakomeye kungo ya Habyarimana aza kwicwa na FPR, imaze gufata ubutegetsi , Mama yaturukaga mu bwoko bw’abatutsi yicwa muri 1994, sinagize amahirwe yo kubamenya neza kuko bose bishwe maze amwaka mvutse, nagiye menyera amateka yacu ku abavandimwe n’umuryango. Hato aho rero reka ngaruke kungingo nyamukuru y’ikiganiro ndetse n’iyi baruwa, mubyukuri njye nemera ko ubwoko bwose bwiciwe, nkiri mu Rwanda n’umvaga ko abatutsi bashwe cyane kurusha abahutu, aho ngereye ishyanga naje gusanga abahutu barishwe nabo cyane, abazi inzira y’umusaraba barandusha kubimenya. Ibwo nahungaga u Rwanda ( kubera inzara no guhezwa mumiryango yombi yaba uwa data w’abahutu cg uwa mama w’abatutsi) numvaga ndi fière yo kwitwa umunyarwanda hanze, gusa naje gusa amateka yaraduhinduye babi! Ibihugu nanyuzemo byose nasanze umunyarwanda w’ubu batakimukunda nkuko amateka abyigisha, abameze nkanjye bose barihagati nk’ubwato buhagaze munyanja, bushaka amerekezo. None reka mbaze aba nye politic bose ba opposition
    ” KO MBONA BURISHYAKA RIZA RIGARAGAZA ABO RIRENGERA KDI MU RUBYIRUKO HARI ABADAFITE AHO BABOGAMIRA BIBYIMANYI BAFITE ABISHWE N’ABISHWE IMPANDE ZOMBI ESE TWE MURADUTEGANYIRIZA IKI? ESE GUHORA HAVUKA AMASHYA HARICYO BYATUGEZAHO? Njye numva niba dukeneye impinduka mu gihugu cyacu mwakwicara mugashyira hamwe, mukaba mwirengagije akahise imbaraga zumunyagitugu mukazirwanya mwivuye inyuma, akavaho tukareka guhora duhobagira impande zose z’isi. Ubutegetsi n’ibumara kuvaho urubyiru tuzabafasha kwiyunga ubwanyu, icyo nemera n’uko nimuramuka mushyize hamwe mutaryaryana u Rwanda muzarugira paradizo.

    Murakoze, yari umwana w’umunyarwanda ukunda abanyarwanda.

  5. Bamara? Wowe na Gasana Anastase, mission yanyu irazwi, nizereko
    Abantu bazagwa mu mutego wanyu ari bake? Ntuvuze kw’isezera ry’

    Umusangirangendo wanyu Akishuli, usanze igikuru ari ukuvuga
    Kuri Condo!!! Aha uzabaho azabona byinshi!!!

  6. Bwana Bamara urakoze kuri comments 2 nubwo hamwe wiyise Ngenzi ahandi ukiyita Nyamijos, gusa wasanze uriya yakuvuzeho bike none reka nkubwire ibindi!
    Ababyeyi bawe bakomotse Bisesero baza gutura Biryogo ya Nyamirambo. Waje kujya mugisirikare 1993, intambara irangiye wabaye Adc wa Kayumba Nyamwasa bituma wisanga ukora muri DMI. Hategurwa gutera Zaire uri mubateguye ibyo mwise Congo Desk 1 na Congo Desk 2 wari mubateguye ibyo bitero.
    Nyuma yaho waje koherezwa kwiga UNR nkuko uriya wiyise Injiji Yize yavuze ndetse turemeranywa ko waje kujya kwigisha Ruhengeri muri ISAE Busogo murwego rwa DMI aho wavuye 2004-2005 woherezwa muri maitrise Afrika y’Epfo mubya Hydrocarbure kandi urabizi uburyo iyo buruse wayihawe!Simbitindaho urabizi!
    Ufite mukuru wawe utwara taxi i Kigali witwa Jules wahoze ari umusirikare instructor mu ishyamba; ufite muramu wawe ushinzwe gusuma urusaku(ukorera DMI) muri Embassy y’u Rwanda mubushinwa kandi kuva watangaza ko ugiye muri Opposition mwakomeje kuvugana neza kugeza ubu.
    Ubu buswa ugaragaje butumye mbere yo kugira icyo uvuga ku Ijwi rya Rubanda Simeon yakubwiye ko uri “des mauvaises fois” yakubwiriyemo!Ahandi hagaragaza ubuswa bwawe n’uko nanubu uheze ku ipete rya Adjudant kandi ufite maitrise!
    Senegal urabizi ko utaba ahantu hamwe uhora unzenguruka igihugu cyose, why? Kubera akazi biensure wakomereje hanze.
    None ngo uri muri opposition?Hohohoho wahunze ryari se nyabusa?Wahunze iki data wanjye?Kuki amaradiyo ya opposition yagutumiye inshuro nyinshi ukanga kuduha ikiganiro se disi?Bonne chance gusa ntuntuke nkuko wabigenje kuri iriya Njiji Yize da

  7. Genocide ni icyaha cyemeranijwe na bose cyakozwe n’agatsiko k’abahutu b’intagondwa bibasira abatutsi b’inzirakarengane ibyo hafi 100 % byemeranywaho na bose uretse abicanyi bo bumva ko bacaga ingufu umwanzi (inyenzi) cyangwa ko birindaga kubera bumvaga abatutsi bazabagirira nabi !! Ubundi bwicanyi bwibasiye abahutu kuva mu duce RPF yari ifite za Byumba , Ruhengeri, aho yarwanaga kuva muri za 1990, muri za 1994 ngaho za Kibungo, Butare muzabibaze umusilikare uwo ari we wese niba ntabyo yabonye ? Nka ba Ibingira n’abandi benshi bavugwa ibigwi kubera « ubutwari » no kwerekana ubukana mu kwica ibipinga ! Mukurikizeho ibyabereye Congo ejobundi Kabarebe we yanahakanye ko hari impunzi zishwe nyamara babajije miliyoni 2 zabaga hariya siko zavuga, babajije abasilikare bagiye kurwanayo bakubwira ukuntu bazishe bakaruha mu makambi ya za Kivu, zimwe barazikurikirana za Kisangani , umuntu akica kugeza aho arushye!! Ikibazo gikomeye rero ni iki ? Abategetsi bacu bakuru ntiwakwibeshya uvuga ko abahutu bishwe kuko ni inde wabishe ? Ingabo bari bayoboye ! None ubwo bakwishinja ? Abacikacumu iyo ugerageje kubumvisha ko abahutu bakubiswe udufuni, abenshi muri bo ntacyo bibabwira kuko bumva ko ari amakosa yabo kubera bene wabo bicaga nabo ngo niyo bari gushira! Aha niho ikibazo gikomereye, ni gute wakumvisha abanyarwanda bose ko habaye genocide ikica abatutsi n’abahutu bafitanye amasano, hanyuma hakaba ubundi ubwicanyi bw’intambara bwibasiye abaturage butwi b’abahutu ntibumve ko uri guhakana genocide ? kuko tugarutse hejuru genocide iremerwa bidasubirwaho kandi ababigizemo uruhare barahanwe ndetse hari n’ababirenganiyemo ! Impfu z’abahutu mwumva Kagame yabyirengera ? Dore n’iz’abatutsi yitwa ko yakijije nazo zishobora kuzamuhagama umunsi amakosa ye mu ntambara yashyizwe hanze, imipangu ye na ba Clinton birirwa baza kwiriza ino batera imbabazi ! None nimumbwire uko iki kibazo kizakemuka ? Baretse abahutu bakaririra ababo baba bishinje ubwicanyi… ? Murumva amaherezo ari ayahe ? Muzabaho mubeshyana kugeza isi irangira ? Amaraso y’abanyarwanda ntatukura yose ? kuki batabona ubutabera kimwe ? Kuki kuri buri ngoma bamwe bitwa ibisimba kandi n’abandi atari shyashya ? Ikibazo dufite…inda nta bwoko igira kandi amaraso y’abanyarwanda yishyura ubwo bwibone bwose kuva u Rwanda rwabaho, ibi nta kundi byahinduka uretse abanyarwanda bavuga rumwe kandi ibi biri kure cyaneeeee…mwisuzumye mu mitima yanyu urwango rwarenze benshi. Abanyarwanda bavuze rumwe abategetsi ubwoba bwabamara nta ngoma nimwe yakongera kubicisha cyangwa kubica. Nta wundi muti mbona. Ikindi ingoma igiyeho ikareka gushyira ingufu mu guta umwanya inenga izabanjije , ihindagura ibitari ngombwa nk’imbwa inyara ku giti ngo ihasige impumuro yayo. Ingoma igiyeho yashyira ingufu mu guca akarengane, ubutoni, mu gukundanisha abenegihugu, mu kwemera ko bahemukiranye bose, mu kubigisha bose batagombye guhatira bamwe ngo basabe imbabazi icyaha ni gatozi ntaho byabaye ko ubwoko bwose bwakwirengera amahano nkariya ! Ntaho abahutu bose batumye bene wabo ngo mumare abatutsi ni nk’uko ntaho abatutsi batumye ingabo zimwe za RPA ngo mujye gukubita udufuni abahutu. Byose byatewe n’ubuyobozi bubi ku mpande zombi bushora abana b’u Rwanda mu bwicanyi bakaba barabaye inyamaswa ku buryo bamwe banabifashe nk’umukino nta no kwicuza ahibwo baba bumva bakomeza ! Ubutegetsi bubi bwumvisha ko kwica inzirakarengane ko ari za strategie cg se ko ari menace nandi mateshwa yose. Kwica ni iterabwoba nta muntu ugomba kumva ko abifitiye uburenganzira. Ngaho rero imana irinde mwe mwese mufite umutima ukunda mugenzi we naho abanyoye amaraso bose murababaje…byose birashira naho gupfa uri imbwa uri umuhemu wapfa uri umukene uri impfura byibura usiga izina ritanduye.

  8. Maze gusoma ijambo rya Kagame ati ” Perezida Kagame avuga ko iyi Jenoside itabaye kimwe n’izindi Jenoside nk’iyakorewe Abayahudi kuko iy’Abayahudi yo itakozwe n’abaturage ubwabo bayikorera abandi bagenzi babo ahubwo agatsiko k’Abanazi nibo bishe Abayahudi. Ibi ngo byabaye imbogamizi ikomeye mu guhararika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubohoza igihugu”. None nanjye namubwira nti ” Ubwicanyi bwakorewe abahutu ntabwo ari abatutsi bihimuraga ku bahutu ahubwo ni agace k’abasilikare bo muri RPA kicaga kitwaje impamvu zavuzwe hejuru (strategie, guhora…)” Ngaho nimuhatane aho bamwe bumva ko bari bafite iturufu yo kwica abandi bakabiryozwa na bene wabo bose bafite ipfunwe nyamar n’abandi barakarabye amaraso

  9. Abumva icyo Kagame ashaka kuvuga , biragaragara ko yerekana ko byari bigoye kumenya umwicanyi n’utari we ko ariyo mpamvu abahutu benshi bahashiriye..aha yenda tuvuge ko koko byari biguye kurwana unakiza abantu unarobanura abicanyi n’abatari bo ! None se abatumirwaga mu nama za Byumba ntibagaruke bari bari gukora genocide ? None se impunzi zatangatanzwe congo harya nabyo ngo ni uko interahamwe zari zizivanzemo ? Ubwo se byaba bitandukaniye he n’interahamwe zavugaga ko ziziza abatutsi kuba ibyitso ? u Rwanda byo rufite ibibazo bikomeye

  10. Nkunda umugabo ntacyo ampaye , nta nubwo yakwiye kongera kuvuga uriya Mu DMI atabanje kuvuga uko yashwanye na sekibi zose zitanga ziriya missions za kirimbuzi!nibarize Injiji yize poste yo hejuru:Ko mbona we n’Akishuri Abadallah basa n’abahutu kandi Akishuri we hari abazungu bamutanze hano ku karubanda ko nawe aneka ni ukwitutsura gusa cg ni courage yindi bivukaniye nka Bazivamo Chris??Cyakora na Bwaki uramuzi ushatse wamubwira akaduha ikiganiro ku iradio yaraye avugiye ho yihakana ubugabo cg ubugore agarame naho ubundi shitani za Nziza na Kagame zihindura amasura:
    Urugero nge ubwange nakiriye abahungu ba DMI mu zacengeye mu ressetlementz’impunzi z’abanyamurenge aho ntuye aha Canada turasangira akabisi agahiye iyo kabaye kenshi ngataha ntasezeye ariko bampisha icyo bakora nkabahisha ko mbizi.

  11. Ariko se ko mbona muzongera mugatemana? Abashaka ubutegetsi bagurisha roho zabo na satani? Ntakubabarira bishoboka igihe cyose abicanyi batarahanwa….

Comments are closed.