Munyarwanda hagurukira ivangura, agasuzuguro n'iyozamitwe ryadukanywe n'agatsiko: Minani JMV

Stop the Brainwashing, Stop the Apartheid in Rwanda

Ivangura rirarisha mu Rwanda

Baricwa ariko ntacyo bibabwiye

Barababwirira mu migani ntibumve,

Barabacyurirwa mu ruhame nabwo ntibumve

Barashyirwaho icyaha cy’inkomoko n’abana babo n’abazabakomokaho ntacyo bibabwira

Bararushanwa kwemera ibyo bakoze nibyo batakoze

Bararushanwa gupfukamira uwabakoze munda,

Bararushanwa kuba INKOMAMASHYI

Barumuna babo barabuzwa kwiga kaminuza ariko ntibabibona

Barashukwa abo kurundi ruhande ngo bo baziracyaha bakicinya icyara

Bararenganywa abo basangiye igihugu bo bakicecekera

Abo ni bande ni abana b’Abanyarwanda batahisemo aho bavukira.

AHO KWIZIHIZA ISABUKURU Y’UBWIGENGE YAHISEMO KUVUGA AMAGAMBO AVANGURA

nkurunziza Kagame

Amagambo y’Ivangura yasohotse mu kanwa k’uwiyita Umuyobozi w’Igihugu yavuze umunsi umwe mbere y’ isabukuru y’imyaka 51 y’ubwigenge bw’u Rwanda arababaje.

Ku bwanjye nabo duhuje ibitekerezo bya Politike tubona ko u Rwanda rwa nyarwo rw’abanyarwanda bose rukeneye guharanira bundi bushya UBWIGENGE NYABWO. Kuba rutegekwa n’umunyarwanda (+ Agatsiko) ntibivuga ko u Rwanda rwigenga. Bitekerezeho nawe.

IRI IVANGURA RYA APARTHEID IRI MU MITWE Y’ABATEGEKA URWANDA RIRENZE IGIPIMO CYO KWIHANGANIRWA

Kagame abanyeshuri (2)

Wowe Munyarwanda ubwoko ukomokamo ubwaribwo bwose ibi birakureba

Wowe Munyarwanda uri imbere mu gihugu no hanze ibi birakureba

Haguruka rero dushikame turwanye iyi ‘APARTHEID’ n’IYOZAMITWE rishyizwe imbere n’Agatsiko

Haguruka Haguruka Bwangu Wizuyaza kuko biratureba twese abanyotewe no kuba mu Rwanda ruha agaciro buri mwenegihugu, ruzira ivangura n’agasuzuguro na za jenoside.

JMV Minani

 

5 COMMENTS

  1. ariko se ngewe narumiwe apartheid se ko utavuga uburyo muzayirwanya ngo tubumenye duhaguruke turwane……kuvuga ibi se ninde utabivuga twarabamenye ntacyo mushoboye ahubwo aho kuvuga uzi neza ko ntacyo ushoboye ngewe nabireka

    • Anonymous, ngiye kukubwira interuro imwe uzayumva ushaje cyangwa izumvwe n’abazagukomokaho! Personne va jamais comprendre ce que tu ressens jusqu’au moment où ils seront dans la même situation que toi.

  2. À toi Minani:
    tu ne mérites pas jouer la politique. Ta logique est très primaire; à mon avis cherche une autre carrière car tout le monde n’est pas fait pour accomplir l’art organisateur de la société humaine.

  3. jye buri gihe nsoma ibyo wanditse nkabona ko ushaka nko kwibutsa abanyarwanda ko nawe ukiri muri oppositio mbega ntiwibagirane ni hagera nawe uzerekane ko wari muri opposition kuko wanditse ubucucu bwinshi kuru buga,buri gihe muhaguruke, muhaguruke,ko wowe se ukyicaye uzahaguruka ryari??? ngo werekeze iya terrain uvane ubuswa aho ntuzongere no kwandika utesha umwanya abasoma amahonvu yawe

  4. Yewe iyi mvugo ya Paul si iya none, ayihoza mu kanwa iyo agira ati:
    “U Rwanda rwemeye kubana n’abarwiciye.”

Comments are closed.