Ubwongereza burabanza gusuzumana ubwitonzi ibijyanye n’inkunga bwageneraga u Rwanda

Igihugu cy ‘Ubwongereza kiratangaza ko kizabanza gusuzumana ubwitonzi ibijyanye n’inkunga cyageneraga u Rwanda, mbere y’uko gitangaza niba kizakomeza kuyitanga.

Nk’uko urubuga Africatime.com rubitangaza, ngo Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza Justine Greening yatangaje ko igihugu cye kigomba kubanza kigasuzuma kitonze, icyemezo cyo gukomeza gufasha u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu mbere y’uko kibitangaza ku mugaragaro.

Ibi bikaba bivuzwe nyuma y’uko uwari Minisitiri muri iyi Minisiteri Andrew Mitchell we ubu akomejwe kunengwa kuba ubwo yari akiri mu mirimo ye yaratangaje ko igihugu cy’Ubwongereza cyemeye kurekurira igihugu cy’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 16 z’ama livres sterling.

Iki cyemezo cya Mitchell kikaba cyarateje impaka zitari nke, kuko u rwanda rushinjwa gufasha imitwe yitwaje intwaro irwanira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, cyane cyane M23.

Uwamusimbuye muri uwo mwanya madamu Greening we akaba avuga ko minisiteri ashinzwe kuyobora, izagira icyo itangaza ku nkunga igihugu cye kigenera u Rwanda nyuma y’uko rwisobanuye ku bibazo byinshi.

Ibihugu byinshi mu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi byamaze gutangaza ko byabaye bihagarikiye inkunga u Rwanda, kubera ibyo birego byo kuba rutera unkunga M23.

Madamu Justine Greenings akaba atangaza ko Minisiteri ye izatangaza niba izatanga igice cy’inkunga gisigaye ku rwanda, mu kwezi gutaha kwa 12, gusa ngo kurekura iki gice cy’inkunga bikaba bizaturuka kukuba u Rwanda ruzemera kubahiriza ibyo rusabwa birimo kureka gufasha M23, gusa u Rwanda narwo rukaba ruhakana ibyo birego ruvuga ko nta shingiro bifite.

Charles RUZINDANA

Umuryango.com