Frank Ntwali, umukuru wa RNC muri Afrika ati:”Nimureke guteza ubwega …”

    Photo:Frank Ntwali, umuyobozi wa RNC muri Afrika

    Pretoria- Kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Ugushyingo 2012,mu biganiro byatehuwe n’Ikigo cyiga ku by’umutekano (ISS), hakaba havugwaga ku kibazo cya Republika iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane ku ifatwa ry’umujyi wa Goma n’inyeshyamba za M23.

    Muri ibyo biganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi bakurikirana ibibera mu karere k’ibiyaga bigari,bagiye bavuga amavu n’amavuko y’intambara ya M23 ndetse n’ingaruka zayo ku karere kose. Mu bahawe ijambo harimo na Bwana Frank Ntwali akaba ari n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda(RNC) ku mugabane w’Afrika,yibanze ku kuntu kugeza ubu abafashe ijambo benshi bageragezaga gusobanura ibintu ariko bakirinda kuvuga ku ngingo nyamukuru itera kariya kajagari mu burasirazuba bwa Congo.

    Iyo ngingo nyamukuru yayisobanuye yerekana uruhare rwa leta ya FPR muri Congo kuva za 1996 kugeza kuri CNDP ya Laurent Nkunda wibera i Kigali nk’aho ariho imfungwa z’abanyekongo zifungirwa!

    Maneko Didier Rutembesa yahisemo kunyonyomba aragenda ntacyo avuze

    Yavuze ko Etat Major ya M23 iri ku Kimihurura, ko rwose M23 itabaho ahubwo ari ishami(cyangwa umushinga) rya Rwanda Defense Force! Ariko kugeza ubu ibihugu by’ibihangange nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza zikomeje guseta ibirenge zikingira Paul Kagame ikibaba kandi mu by’ukuri ariwe soko y’ibibera mu burasirazuba bwa Congo!

    Yibukije abari aho ko bagomba kureka gukatira ukuri maze bakavuga batuye aho kugumya kugenekereza kandi nyirabayazana bamuzi! Ati:”Ibyo ntabwo bifasha abanye Congo n’Abanyarwanda ahubwo birushaho kubagumya mu makuba”

    Bwana Frank Ntwali amaze gusobanurira abari aho uko ibintu bimeze uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri ibyo biganiro Bwana Didier Rutembesa ntiyagize akanyabugabo ngo nawe agire icyo avuga ahubwo yanyonyombye bucece arigendera! Benshi mu bari aho bari biteze icyo agiye kuvuga ariko ntiyashoboye kugira icyo ababwira.

    Michael Rwarinda

    Comments are closed.