Uganda: Lt Gen. Muhoozi yatangaje ko yasezeye igisirikare se Perezida Museveni aramwangira

 

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru acicikana mu binyamakuru byandikirwa muri Uganda ndetse no muri Afrika y’Iburasirazuba birimo Chimpreports, Daily Monitor, The Independent, New Vision na The EastAfrican, kuri uyu wa 8 Werurwe 2022, ni ay’ugusezera mu gisirikare cya Uganda (UPDF) kwa Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, ubu akaba yatangaje ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Ikinyamakuru Chimpreports kikaba cyemeza ko ukujya mu kirukuko cy’izabukuru kwa Gen. Muhoozi nibiba bibaye impamo, biratera kwibazwaho byinshi kubera gahunda ye yo kujya muri politiki yavuzweho cyane mu myaka 10 ishize. Ese ni ukujya mu kiruhuko cy’izabukuru koko?

Gutangira ikiruhuko cy’izabukuru kwa Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba kuje nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje ko yashoboye gukora ibyo abandi ba dipolomate bananiwe gukora birimo kuba yarasubije mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda, byatumye imipaka y’ibyo bihugu byombi ifungurwa burundu. Ikindi ni uko mu minsi mike ishize yahuye na Perezida w’Afrika y’Epfo Cyrill Ramaphosa ndetse na perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’umunyadipolomate akaba n’umujyanama wihariye wa perezida Museveni ku bijyanye n’umurimo yari yahawe wo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda. 

Ikinyamakuru The EastAfrican cyerekana ko, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Gen. Muhoozi yatangaje ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru avuye mu mirimo yakoze mu girisikare cya Uganda (UPDF), aho yahawe imyanya myinshi y’ubuyobozi, ubu akaba afite ipeti rya gatatu mu gisirikare cy’igihugu. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 nkorera igihu mu gisirikare, igisirikare gikomeye ku isi, nishimiye gutangaza ko ngiye mu kiruhuko cyanjye cy’izabukuru.”  Yagize kandi ati: “Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi. Nkunda kandi nubaha abo bagabo n’abagore b’indashyikirwa bageza byinshi kuri Uganda.

Muhoozi ni muntu ki?

Ikinyamakuru The EastAfrican gitangaza ko Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yavutse ku itariki ya 24 Mata1974. Ababyeyi be ni perezida Yoweri Museveni na Janet Museveni, akaba ariwe mwana wabo w’imfura. Yize amashuri muri Tanzaniya, Kenya na Sweden. Nyuma y’uko umubyeyi we aba perezida muri 1986, Muhoozi yagiye kwiga muri Kampala Parents’School, King’s College Budo na St Mary’s College Kisubi.

Muhoozi yinjiye igisirikare muri 1990. Nyuma gato nibwo se umubyara Museveni yatangaje ko yabaga mu mutwe wa Local Defence. Nyuma yaje koherezwa kwiga muri University of Nottingham kuva 1996 kugera 1998. 

Muhoozi yinjiye ku mugaragaro mu ngabo za Uganda UPDF muri 1999 mbere y’uko yoherezwa kwiga muri Royal Military Academy Sandhurst aho yarangije muri 2000, agahabwa ipeti rya “Second Lieutonant”, ipeti yabayeho kugera muri 2001 ubwo perezida wa Libiya Muammar Gaddafi yamuzamuraga mu ntera akamuha ipeti rya Majoro. Icyo gihe kandi ni nabwo yize muri Egyptian Military Academy na Kalama Armoured Warfare Training School. Nyuma yaho yagiye kwiga muri United States Army Command na General Staff College i Fort Leavenworth, Kansas, aharangiza muri Kamena 2008.

Muri Nzeri 2011, Muhoozi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya “Colonel ahita yoherezwa kwiga muri South African National Defence College. Muri Kanama 2012 ahabwa ipeti rya “Brigadier General”ahita anagirwa umugaba w’umutwe udasanzwe. Muri 2013 na 2014, Muhoozi yari mu bayobozi bakuru ba UPDF boherejwe muri Sudani y’Amajyepfo gufasha Leta nyuma y’uko Sudani iciwemo kabiri. Muri 2017, Muhoozi yagizwe umujyanama wa perezida ku murimo idasanzwe, nyuma agirwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ku wa 24 Kamena 2021. 

Muhoozi yagiye azamurwa mu mapeti ya gisirikare ku buryo budasanzwe, ubu akaba afite ipeti rya Lt Gen. akaba kandi yari n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, umwanya wa gatatu mu buyobozi bwa gisirikare cya Uganda.   

Muhoozi niwe watumwe kujya kuganira na perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu kwezi gushize, ibiganiro byabo bikaba byaravuyemo ifungurwa ry’imipaka y’ibihugu byombi kandi bikanagamanya amakimbirane yari hagati y’ibyo bihugu yari amaze imyaka itatu.  

Muhoozi muri 2026

Ikinyamakuru NewVision gitangaza ko, Muhoozi yaba yiteguye kugana inzira ya politiki naho Ikinyamakuuru The Eastafrican cyo kigatangaza ko Muhoozi wamamaye cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko yaba ategurwa gusimbura se ku mwanya wa perezida wa Uganda. 

Gutangaza ko agiye gutangira ikirihuko cye cy’izabukuru, byatumye benshi basubiza amaso inyuma ku bimaze iminsi bivugwa ko Muhoozi yaba azasimbura se ku ntebe y’ubuperezida muri Uganda. Bityo, baremeza ko igihe ari iki kandi ko yaba akibaze neza. Nyamara ariko abari mu Ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya NUP bo, ngo baba biteguye kugeza Muhoozi mu nkiko kubera ibyaha bamurega. Nyamara ariko kandi, hari abandi bamushimira cyane ku mirimo yakoze, byaba bigaragara ko bamushyigikira aramutse koko yeyemeje kugana iya politiki. 

Museveni arabibona ate?

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Chimpreports yo kuri uyu wa 9 Werurwe 2022, aravuga ko inkuru yasakaye y’uko umuhungu we Gen. Muhoozi yasabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ise Museveni atayakirije yombi. 

Icyo kinyamakuru kiratangaza ako perezida Museveni akimara kumva iyo nkuru yahise atumaho umuhungu maze akamusaba ko yaguma mu gisirikare, ngo ko nta mpamvu zo gutangira ikiruhuko cy’izabukuru hakiri kare.

Muhoozi ngo yaba yaratangaje ariko mu mwaka ushize ko nabura uburyo bwo kubaka amacumbi y’abasirikare bakuru i Mbombo azasezera mu gisirikare. Nyamara ariko ngo Minisiri w’imari yaba yaramaze kwemeza ingengo yari yarasabwe na Gen. Muhoozi. 

Ibyo kutangira ikiruhuko cy’izabukuru kwa Gen. Muhoozi Kainerugaba biracyari urujijo. Ese yaba ari ya mikino ya politiki? Ese Muhoozi yaba atumvikana na se ku murongo wa politiki? Ese Muhoozi yazasimbura se batabyumvikanyeho? Tubitege amaso!