Musanze: Umuganga ushinjwa ubwicanyi yasabiwe gufungwa burundu

Iradukunda Emerence

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuganga mu Ivuriro Mpore ryo mu Karere ka Musanze witwa Maniriho Jean de Dieu, ushinjwa kwica umukobwa w’imyaka 17 bivugwa ko yari yarateye inda yasabiwe gufungwa burundu.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 ryaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo Maniriho Jean de Dieu ibyaha bitatu aribyo ubwicanyi, gusambanya umwana no kugerageza gukuramo inda.

Maniriho Jean de Dieu yatawe muri yombi tariki 09 Ugushyingo 2020, akekwaho kwica umwana w’umukobwa witwa Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17 nyuma yo kumutera inda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bugenzacyaha,  uregwa yemeye ko yasambanyije nyakwigendera ndetse ngo yanemeye ko yagerageje kumukuriramo inda.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko uregwa yemeye ko yahaye nyakwigendera amafaranga inshuro ebyiri yo kujya gukuramo inda ngo kuko yari afite undi mukunzi bari bagiye kurushinga bityo ko atashakaga ko hagira urogoya urukundo rwe n’uwo mukunzi we wundi.

Tariki 02 Ugushyingo 2020, umurambo wa Iradukunda Emerence wabonetse mu murima w’umuturage bituma inzego zihaguruka zijya gusaka kwa Maniriho zisangayo umukeka wariho amaraso ndetse bahasanga n’umugozi usa n’uwari uziritse umurambo wa nyakwigendera.

Ibizami bya ‘Forensic Laboratory’ bigaragaza ko ayo maraso yabonetse kuri uwo mukeka afitanye isano na nyakwigendera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha byose bikekwa kuri Maniriho bimuhama busaba Urukiko ko rukamukatira igifungo cya burundu.

Maniriho yahawe ijambo, ahita ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ubwo yabyemeraga mu Bugenzacyaha yabitewe n’iyicarubozo yari yakorewe . Umucamanza yamubajije ibimenyetso by’iryo yicarubozo yakorewe, avuga ko ntabyo afite ariko ko byabaye.

Abanyamategeko bunganira uregwa, bavuze ko icyaha cyo gusambanya gishinjwa umukiliya wabo, kitagaragarijwe ibimenyetso bifatika kandi ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaze igihe cyabere n’aho cyakorewe.

Bakomeje bavuga ko icyaha cyo gukuriramo undi inda nacyo ari igihimbano ngo kuko uwo bunganira atari guha nyakwigendera amafaranga yo kujya gukuramo inda kandi nawe ubwe ari umuganga, bati iyo biba ibyo we ubwe yari kuyimukuriramo.

Ku bijyanye n’umugozi basanze uziritse nyakwigendera ukaba usa n’uwo basanze kwa Maniriho nabyo ngo ntibimuhamya icyaha, dore ko n’umuramo wa nyakwigendera wabonetse warangiritse ku buryo umugozi bavuga wari umuziritse utagaragaraga neza.

Naho ku maraso yagaragaye ku mukeka wasanzwe kwa Maniriho, aba banyamategeko bavuze ko bitumvikana uburyo ayo maraso yaba aya nyakwigendera nyamara ubwo umurambo wabonekaga, byaragaragaraga ko yishwe anizwe ndetse ko nta bikomere yari afite aho ariho hose ku mubiri we.

Aba banyamategeko kandi basabye Urukiko gutegeka ko ibyangombwa by’amavuko bya nyakwigendera bigaragazwa kugira ngo hamenyekane igihe yavukiye.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 06 Mata 2022.