Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasezeye mu gisirikare

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ubutumwa kuri Twitter amenyesha ko nyuma y’imyaka 28 ari umusirikare ubu akivuyemo.

Kainerugaba, mu gihe cya vuba yatangiye gukoresha cyane Twitter mu gutanga ubutumwa kenshi bushimagiza ababyeyi be, igisirikare cya Uganda, na politiki ya se.

Uyu jenerali w’inyenyeri eshatu usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, yatangaje ati: “Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi”.

Nta mutegetsi muri Uganda uremeza ibyo uyu mugabo w’imyaka 47 yavuze, byakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bumushimagiza, n’abandi bibaza niba koko akomeje.

Mu gihe cya vuba, yifashishije cyane Twitter ashimagiza ubutwari bw’ingabo za Uganda mu rugamba zagiyemo muri DR Congo kurwanya umutwe wa ADF.

Nubwo abarwanyi b’uyu mutwe mu bice bya Ituri na Kivu ya ruguru bacyumvikana mu bikorwa byo kwica abaturage.

Mu minsi ishize kandi Kainerugaba yakoresheje Twitter yerekana ko afite uruhare runini mu kunga ubutegetsi bwa Uganda n’u Rwanda, nyuma yo gusura Perezida Paul Kagame yita ‘data wacu‘.

Gusezera kwe mu gisirikare bivuze iki?

Bamwe bibaza cyane ku migirire y’uyu musirikare mukuru kubera ibyo atangaza kuri Twitter, hato na hato bimwe akaza kubisiba.

Mu gihe cya vuba gishize yasuye perezida wa Kenya, uw’u Rwanda, ndetse yakiriye abahagarariye ibihugu bimwe muri Uganda.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo atangaza n’ibyo akora muri iki gihe cya vuba byerekana ko yaba afite inyota yo kwinjira muri politiki, iganisha ku gusimbura se ku butegetsi.

We ubwe, ibi ntacyo arabivugaho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka ishize bamaganye icyo bise “Muhoozi Project” bavuga ko ari umugambi wa Perezida Museveni – ugiye kumara imyaka 36 ku butegetsi – wo kuzasimburwa n’umuhungu we.

Ubutegetsi muri Uganda bwagiye buhakana uwo mugambi.

Mu 2021, Perezida Museveni yatowe kuri manda ya gatandatu y’imyaka itanu, andi matora ateganyijwe mu 2026.

Gusa ibimaze igihe bitangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba byongeye kugarura impaka za ‘Muhoozi Project’ muri bamwe mu baturage ba Uganda n’abanyapolitiki.

BBC