Uko indahiro y’ubuyoboke bwa FPR ituma Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza kugenzurwa

Videwo yatangajwe bitifuzwa igaragaza umuhango w'”indahiro” itavugwaho rumwe, wabereye mu biro by’uhagarariye u Rwanda i London mu Bwongereza, yongereye imbaraga ibirego byuko leta y’u Rwanda irimo kwibasira ishimitse abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo bavuga ko ari ubw’igitugu. 

Abo banenga leta y’u Rwanda bavuga ko ari nka “Koreya ya ruguru” yindi. 

Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga babwiye BBC ko imihango nk’uwo wabereye i London ugaragazwa n’iyo videwo, imenyerewe cyane kandi ko iba igamije kubibamo ubwoba no guhatira kubaha ubutegetsi bw’u Rwanda. 

Umugabo umwe yavuze ko benewabo (abo mu muryango we) bari mu Rwanda bashimuswe ndetse ko bishoboka ko bishwe, nk’uburyo bwo kumuhana kuko yanze gukorana na leta y’u Rwanda. Abategetsi b’u Rwanda bahakanye ibi birego bavuga ko atari ukuri kandi ko nta gihamya bifite. 

Muri iyo videwo, yahererekanyijwe vuba aha kuri WhatsApp, abantu barenga 30 bagaragara bahagaze mu cyumba cy’inama cyakubise kikuzura cyo muri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Bamanitse ukuboko kw’iburyo, baba basubiramo amagambo y’ubarahiza ko bemeye kuyoboka ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Basubiramo mu Kinyarwanda bati: “Nindamuka mpemutse [cyangwa] nkoze ibinyuranye n’imigabo, imigambi, amategeko bigenga FPR Inkotanyi, nzaba mpemukiye buri Munyarwanda, nzabambwe nk’umugome wese”, bakanasezeranya kurwanya “abanzi b’u Rwanda, aho bazaba bari hose”. 

Kuba ishyaka FPR rikoresha iyo nyubako ya ambasade y’u Rwanda – iri hafi ya ‘station’ ya gariyamoshi ya Marylebone i London – mu ndahiro bigaragara ko ari iy’ubuyoboke bwa politike, nabyo ubwabyo biteye kwibaza. 

‘Baterwa ubwoba’ 

Ariko, nubwo bamwe mu bitabiriye uwo muhango – byumvikana ko wabaye mu mwaka wa 2017 – bashobora kuba ari abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi babihisemo ku bushake, ubu baba mu mahanga, abandi babwiye BBC ko hari benshi bawitabiriye ku gahato. 

Umuntu umwe – nkuko iperereza ryacu ryabitahuye – wari uri muri uwo muhango, ariko wadusabye kudatangaza izina rye kubera ubwoba ko yagirirwa nabi, yagize ati:

“Ndabizi neza ko benshi mu bantu barimo barahira babikoze batabyemera. Twarimo kubeshya kugira ngo twirengere twe n’imiryango yacu yasigaye mu Rwanda”. 

David Himbara, wahoze ari umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yagize ati: 

“Ibi ni byo biba ahandi hantu hose. Byabaye akamenyero. Uhitamo kubikora [kurahira] cyangwa kwitwa umwanzi. Uba kimwe cyangwa ikindi”.

Afite ubwenegihugu bwa Canada, akaba ari umwarimu wa kaminuza n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu, avuga ko ubuzima bwe bwakomeje kugenda bushyirwa mu kaga n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. 

René Mugenzi, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uherutse guhamywa n’inkiko mu Bwongereza kwiba agafungwa, yagize ati: 

“Benshi bajyayo kuko batewe ubwoba. Batekereza ko nibatajyayo, hari ikizaba ku muryango wabo [mu Rwanda]”. 

Ati: “Ugomba kubamo [muri FPR]. Niyo waba ntaho ubogamiye… bacyeka ko ushyigikiye imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi”. 

Ibajijwe kuri uwo muhango w'”indahiro”, ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yasubije, kuri email, ivuga ko ababa mu mahanga bakoresha icyumba cyayo cy’inama mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco kandi ko kwitabira kurahirira ubuyoboke bwa FPR byemewe n’amategeko ndetse “byose babikora ku mahitamo yabo ubwabo kandi nta n’umwe ubihatirwa”. 

‘Abavandimwe banjye barashimuswe’ 

Ariko, BBC yumvise amakuru y’ibimenyetso bishya byuko leta y’u Rwanda usibye no gushaka gukanga ababa mu mahanga babonwa nkaho batayiyobotse, ahubwo inashaka guhana abantu nk’abo yibasira benewabo basigaye mu Rwanda. 

Jean Nsengimana (L) and Antonine Zihabamwe (R)
Amafoto yatanzwe n’umuryango ya Jean Nsengimana (ibumoso) na Antoine Zihabamwe (iburyo), bamaze umwaka urenga baraburiwe irengero

Noël Zihabamwe, utuye muri Australia, n’imbamutima yabajije ati: 

“Mu rwego rwo kuntera ubwoba, bashimuse abavandimwe banjye babiri. Nta na rimwe bari barigeze bajya muri politike. Bari bari ku butaka bw’u Rwanda. Kubera iki bibaviramo ingaruka nk’iyo ikomeye kandi nta kintu na kimwe bakoze?”

Bwana Zihabamwe ni umuntu ukomeye mu Banyarwanda baba mu mujyi wa Sydney, yageze muri icyo gihugu nk’impunzi mu 2006, ashaka guhunga icyo yabonaga ko ari urubuga rwa politike rurushaho kurangwa no kunigana ijambo abatavuga rumwe na leta no kubakandamiza. 

Avuga ko kuba yaranze gushyigikira leta y’u Rwanda itegekwa na FPR byahise bituma umudipolomate w’u Rwanda wari wasuye icyo gihugu yahungiyemo amukangisha ku mugaragaro ko azicwa, hari mu mpera y’umwaka wa 2017, icyo gihe abimenyesha abategetsi ba Australia. 

Ibyo byakurikiwe n’icyo avuga ko ari ishimutwa ry’abavandimwe be babiri, Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe, amakuru avuga ko bafashwe n’abapolisi babasohoye mu modoka ya bisi hafi y’iwabo i Karangazi mu kwezi kwa cyenda mu 2019, kugeza ubu bakaba batarongera kuboneka. 

Bwana Zihabamwe yagize ati: “Akenshi bakoresha ubu buryo bwo gushimuta cyangwa kwica abo mu muryango. Ibi bigomba guhagarara. Tumaze kubirambirwa”. 

Bwana Zihabamwe, ubu wibwira ko abavandimwe be bishoboka ko bapfuye akaba yahisemo kubivuga ku mugaragaro, nubwo yemeza ko bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye n’abandi bo mu muryango we, yongeyeho ati: 

“Turifuza kubona leta y’u Rwanda isubizaho uburenganzira bwemewe muri demokarasi ku baturage bose, ikareka ubwicanyi bugambiriye [abantu], gushimuta, guta muri yombi binyuranyije n’amategeko ndetse n’ibikorwa byo gutera ubwoba abahoze ari abaturage bayo, nkanjye, barimo kuba mu mahanga”.

“Kuki badashobora kumenyesha umuryango aho imirambo yabo iri, kugira ngo dushobore kubashyingura? Hari Abanyarwanda benshi bari hanze batakaje cyangwa babuze ababo bakunda”. 

Yabwiye BBC ati: “Ndashaka kuvuga namagana akarengane. Ducyeneye ubuyobozi bushobora kuvuganira buri wese, atari gusa [abantu] bamwe”. 

‘Nta shingiro ry’ibirego’ 

Ambasade y’u Rwanda i London yahakanye ibirego bya Bwana Zihabamwe ivuga ko ari ibintu bitari ukuri “binaniwe kandi byongeye gukoreshwa” ndetse ko ari “amayeri aciriritse y’abanenga politike baba bashaka gusa kubona uko bavugwa mu bitangazamakuru”. 

Ariko ibirego nk’ibi bifatwa nk’ibirimo ukuri n’abashakashatsi benshi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abadipolomate bahagarariye ibihugu by’amahanga, bavuga ko abategetsi b’u Rwanda bagaragara nk’abakoze imibare ko – nubwo bituma banengwa na leta zimwe z’ibihugu by’i Burayi n’Amerika – ibyo bikorwa, birimo n’ubwicanyi bwinshi bugambiriwe bwakorewe hanze y’igihugu, nta na rimwe bigaragara ko byakwangiza umubano w’u Rwanda n’amahanga mu buryo burambye. 

Leta y’u Rwanda yashimagijwe henshi mu mahanga ndetse ihabwa inkunga y’amafaranga, mu myaka ibarirwa mu macumi ishize, kubera gahunda yayo itanga umusaruro cyane, yayifashije kurwanya ubukene ndetse igatuma u Rwanda ruba mu bihugu bifite ubukungu bumeze neza kuri uyu mugabane. 

Umuntu umwe, wasabye ko tutamuvuga izina kugira ngo ashobore kutuvugisha yisanzuye, yagize ati:

“Uko babyumva ni – dushobora gukora icyo dushaka, kwica uwo dushaka”. 

Ibya Paul Rusesabagina, washimwe mu mahanga – inkuru ye yakozwemo filime y’i Hollywood yiswe ‘Hotel Rwanda’ – kubera gucumbikira akarokora abantu muri hoteli muri Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, byatumye u Rwanda runengwa mu mahanga uyu mwaka nyuma yuko afashwe akajyanwa mu Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe, akaregwa ibyaha by’iterabwoba.

Urupfu, rwabaye mu ntangiriro y’uyu mwaka, muri kasho ya polisi, rwa Kizito Mihigo, umuhanzi w’indirimbo za ‘gospel’ (n’iz’ubumwe n’ubwiyunge), narwo rwateje uburakari bwinshi. 

Kizito Mihigo
Umuhanzi Kizito Mihigo, wari ufite imyaka 38, yasanzwe muri kasho ya polisi yapfuye, mu ntangiriro y’uyu mwaka

Kizito, izina benshi bari bamuziho, yari yagerageje kwambuka umupaka w’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nkuko abategetsi babivuze. Bavuze ko yiyishe – ibintu bihakanwa na benshi baba hanze y’u Rwanda ndetse n’abasesenguzi benshi. 

Sarah Jackson, umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International mu karere k’uburasirazuba bw’Afurika, yagize ati:

“Niba uri Umunyarwanda, bivuze ko biba birimo umutekano kurushaho kwicecekera”. 

“Abategetsi b’u Rwanda bafite amayeri menshi bakoresha mu kuburizamo ababanenga mu gihugu no hanze, uhereye ku gutera ubwoba no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuburirwa irengero, iyicarubozo, ndetse no gutahukana mu Rwanda abatavuga rumwe na leta bavanywe mu bindi bihugu hadakurikijwe uburyo bwemewe bwo guhererekanya abacyekwaho ibyaha… ndetse no gutera ubwoba n’abo mu muryango”. 

Ambasade y’u Rwanda i London yavuze ko ibirego nk’ibyo nta shingiro bifite, kandi ko bikwirakwizwa n’abantu “mbarwa batavuga rumwe na leta… mu rwego rwo guhindanya isura n’urugendo rukomeje rw’iterambere ry’u Rwanda”. 

‘Igitugu’

Mu matora yo mu mwaka wa 2017, Perezida Kagame yatowe n’amajwi agera hafi ku 99%.

I London, Abdul Karim Ali, umutegetsi wo mu ishyaka ‘Rwanda National Congress’ (RNC) ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda, yagize ati:

“Uhitamo kuyoboka FPR cyangwa… ugahinduka umwanzi wa leta. Ubusanzwe tuyigereranya na Koreya ya ruguru”. 

Muri Canada, Bwana Himbara avuga ko ingengabitekerezo ya leta y’u Rwand ari iy'”igitugu – guverinoma ishaka kugenzura ibintu byose by’Abanyarwanda, niyo haba ari hanze y’igihugu”. 

Ambasade y’u Rwanda i London yavuze ko ikintu cy’ingenzi leta irimo kwibandaho ari ugukura Abanyarwanda mu bukene no gushyiraho ubuzima n’amahirwe kuri bose. 

Yagize iti: “Icyo ambasade yibandaho si abantu mbarwa batavuga rumwe na leta bahora iteka bakwiza amakuru y’ibinyoma mu rwego rwo guhindanya isura n’urugendo rukomeje rw’iterambere ry’u Rwanda”.

Inkuru y’umunyamakuru wa BBC Andrew Harding