Perezida Kagame n’intambara ya Tigray muri Ethiopia

Yanditswe na Marc Matabaro

Imvo n’imvano y’intambara muri Tigray

Kuva ku itariki ya 4 uku kwezi k’Ugushyingo 2020 intambara irimo kurota mu ntara ya Tigray iri mu majyaruguru y’igihugu cya Ethiopia, uku gushyamirana kukaba kwaratangiye nyuma y’aho leta ya Ethiopia ishinje ishyaka TPLF (Tigray People’s Liberation Front) kugaba igitero ku kigo cy’ingabo za Ethiopia kwiba intwaro.

Nabibutsa ko Ishyaka TPLF ryihariye igisirikare na politike bya Ethiopia mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, mbere y’uko Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed wo mu bwoko bwa ba nyamwinshi bwa Oromo agera ku butegetsi mu 2018 agakora amavugurura akomeye, bivugwa ko yashyize ku ruhande TPLF. 

Ikibazo hagati ya Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed na TPLF cyafashe indi ntera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020 ubwo Tigray yakoreshaga amatora, irenze ku mategeko yari yatanzwe na leta ya Ethiopia ivuga ko nta matora n’amwe yemerewe kuba mu gihugu kubera icyorezo cya coronavirus. Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yavuze ko ayo matora anyuranyije n’amategeko. TPLF yo ibona leta ya Ethiopia nk’itemewe n’amategeko, ivuga ko Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed igihe cye cyo kuba ku butegetsi cyarangiye.

Ubucuti bwa Perezida Kagame n’abakomoka mu ntara ya Tigray

Mu 2009, Meles Zenawi yambitswe imidari irimo 2 ikomeye ariyo “Uruti” ngo wo “kubohoza igihugu” na “Umurinzi” ngo wo “guhagarika Genocide”.

Ubucuti hagati ya Perezida Kagame n’abakomoka mu ntara ya Tigray yo mu majyaruguru ya Ethiopia bumaze igihe dore ko abo banya Tigray bari bayoboye Ethiopia kuva birukana Mengistu Haile Mariam ku butegetsi muri Ethiopia mu 1991 kugeza Abiy Ahmed wo mu bwoko bwa ba Oromo ageze ku butegetsi mu 2018, bafashije cyane FPR mu ntambara yo gufata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994.

Ubu bufasha bwashimangiwe n’uko uwari Ministre w’intebe wa Ethiopia akaba yari n’umukuru w’ishyaka TPLF, Meles Zenawi wapfuye mu 2012, yambitswe imidari ku ya 4 Nyakanga 2009, ashimirwa uruhare runini yagize mu gufasha FPR gufata ubutegetsi mu Rwanda. Kuri uwo munsi bibukaga imyaka 15 FPR ifashe ubutegetsi Meles Zenawi yambitswe imidari irimo 2 ikomeye ariyo “Uruti” ngo wo “kubohoza igihugu” na “Umurinzi” ngo wo “guhagarika Genocide”.

Uretse ubufasha mu ntambara bizwi ko abasirikare benshi bo ngabo za FPR igifata ubutegetsi nyuma gato ya 1994 bagiye bahabwa amahugurwa ya gisirikare atandukanye mu gihugu cya Ethiopia no mu gihugu cya Eritrea.

Mu gihe intambara yari ikomeye hagati ya Ethiopia na Eritrea hagati ya 1998 na 2000 bivugwa ko Perezida Kagame yabaye umwe mu bahuza ku mpande zombi.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus mu ruzinduko mu Rwanda muri Mutarama 2018

Si ibyo gusa kuko Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) kuva mu 2017 akaba n’umunya-Tigray ndetse wanabaye na Minisitiri w’ubuzima muri leta ya Ethiopia mu gihe yategekwaga n’ishyaka TPLF ni inshuti magara ya Perezida Kagame ndetse mu gihe yahataniraga kuyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) yashyigikiwe bikomeye na Perezida Kagame wanamutizaga indege yakoreshaga ingendo ze mu gushaka abamushyigikira mu bihugu bitandukanye kw’isi.

Si ibyo gusa kuko Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus akimara gutorerwa uriya mwanya umwe mu bo yashimiye bwa mbere ni Perezida Kagame. Mu ruzinduko mu Rwanda muri Mutarama 2018 yatangaje ko ashimira Perezida Kagame kuba ngo yarubatse urwego rw’ubuzima rukomeye cyane.

Mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyatangiraga kwigaragaza muri Afrika, na none Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimiye u Rwanda kuba ngo rwarafashe ingamba runitegura neza guhangana n’icyo cyorezo, ibi bikaba byaratumye ruhabwa inkunga itubutse iva hanze ndetse runashyirwa ku rutonde rw’ibihugu byizewe abaturage babyo bashobora gusura u Burayi mbere y’ibindi. Mu gihe kandi Perezida wa Amerika, Donald Trump yibasiraga Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus amushinja gukingira ikibaba U Bushinwa mu ruhare rw’icyo gihugu mu gukwiza Covid-19 kw’isi, nabwo Perezida Kagame ari mu bamuvuganiye.

Kuri ubu umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia arashinja Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus kuvuganira ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zirimo kurwana n’ingabo za Ethiopia. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jenerali Berhanu Jula yavuze ko Dr Tedros “ntacyo atakoze” mu gushyigikira TPLF no kuyifasha kubona intwaro. Jenerali Berhanu yagize ati: “Ntabwo tumwitezeho ko ahagarara ku ruhande rw’abanya-Ethiopia ngo yamagane aba bantu [bo muri TPLF]. Amaze igihe akora igishoboka cyose ngo abashyigikire, yakoze ubukangurambaga mu bihugu duturanye ngo byamagane intambara”.  “Yakoze ku buryo babona intwaro”.

Ibi ashinjwa Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yabihakanye mu itangazo yashyize ahagaragara yacishije ku rubuga rwa twitter yavuze ko uruhande abogamiyeho ari rumwe gusa, uruhande rw’amahoro

Imibanire ya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwa Hailemariam Desalegn na Abiy Ahmed

Nyuma y’urupfu rw’uwari Ministre w’intebe wa Ethiopia akaba yari n’umukuru w’ishyaka TPLF, Meles Zenawi mu 2012 yasimbuwe na Hailemariam Desalegn Boshe wo mu bwoko nyamuke bw’abaWolayta bo mu majyepfo ya Ethiopia wari unasanzwe ari Ministre w’intebe wungirije kuva mu 2010.

Mu ishyingurwa rya Meles Zenawi, Perezida Kagame wanafashe ijambo yagaragaye nk’inshuti magara by’umwihariko ya Meles Zenawi ndetse n’uwari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo niwe wihanganishaga by’umwihariko umupfakazi wa nyakwigendera.

Ubucuti bw’abahafi ba Meles Zenawi na Perezida Kagame bwarakomeje ndetse mu 2015 i Kigali habereye ikiswe Meles Zenawi Symposium kitabiriwe n’abatumirwa benshi barimo Hailemariam Desalegn wari Ministre w’intebe wa Ethiopia icyo gihe, Jendayi Elizabeth Frazer, wigeze kuba umuyamabanga wa Leta muri Amerika wungirije ushinzwe ibibazo by’Afrika n’abandi…

Hailemariam Desalegn wari Ministre w’intebe wa Ethiopia, yakomeje umubano mwiza na Perezida Kagame nk’uko byari bimeze ku gihe cy’ubutegetsi bwa Meles Zenawi asura u Rwanda mu 2015 no mu 2017 na Perezida Kagame yasuye Ethiopia kenshi, ndetse hakomeje n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zaba iza diplomasi, umutekano ndetse n’igisirikare dore ko hari amakuru yavugaga ko hari intwaro ziremereye za Leta y’u Rwanda zibikwa mu gihugu cya Ethiopia mu rwego rwo kuzihisha abaterankunga no kubera impamvu z’umutekano wazo. Ariko hari amakuru tugikorera igenzura avuga ko zimwe muri izi ntwaro z’u Rwanda zirimo za missiles zirasa kure zahishwe muri Ethiopia ziri mu zibwe n’ingabo z’ishyaka TPLF ryo muri Tigray mu gihe zatangiraga kugumuka.

State Visit of Prime Minister Hailemariam Desalegn and First Lady Roman Tesfaye of Ethiopia | Kigali, 27-29 April 2017

Nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage biganjemo abo mu bwoko nyamwinshi bwa Oromo yatangiye mu 2016, byaje gutuma mu ntangiriro za 2018 Hailemariam Desalegn yegura ku mwanya wa Ministre w’intebe, asimburwa na Abiy Ahmed wahise asubukura ubutwererane na Eritrea basinyana amasezerano y’amahoro yarangije intambara nyuma y’imyaka 20 yo kurebana ay’ingwe, ibi bikaba byaratumye anahabwa igihembo kitiriwe Nobel cy’amahoro cyo mu mwaka wa 2019. Ikigo Nobel kikaba cyarasohoye itangazo gisaba ko imirwano yahagarara hagashyirwa imbere amahoro.

Muri Gicurasi 2018, Perezida Kagame yasuye igihugu cya Ethiopia

Kugeza ubu Perezida Kagame yakomeje kwigaragaza nk’ishuti magara ya Ministre w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed n’ubwo bwose yakoze amavugurura yigijeyo inshuti za kera za Perezida Kagame z’abanya Tigray.

Perezida Kagame n’intambara yo muri Tigray

Abakora isesengura mu rwego rwa diplomasi bemeza ko iyi ntambara yo muri Tigray igiye kubera Perezida Kagame uburyo bwo kongera kugaruka mu ruhando mpuzamahanga nk’umuhuza ku mpande zombi dore ko ubucuti bwe na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ndetse n’abari hafi ya Meles Zenawi bo muri ishyaka TPLF ryo muri Tigray bushobora gutuma aba kamara mu gukemura kiriya kibazo.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro intumwa za Ethiopia, ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Demeke Mekonnen, ngo zimusobanurira imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke gihanganishije leta n’Intara ya Tigray.

Minisitiri Demeke Mekonnen akigera mu Rwanda, ngo yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, byanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Gen Maj Joseph Nzabamwita!

https://twitter.com/mfaethiopia/status/1328796129232887808

Kuba umwe mu bayobozi bakuru ba Ethiopia akorera urugendo mu Rwanda ngo gusobanura uko ibintu bimeze mu gihugu gikomeye nka Ethiopia byerekana uburyo ijambo rya Perezida Kagame muri iki kibazo rifite agaciro. Aha kandi ntabwo twakwirengagiza amakuru tugikorera igenzura avuga ko zimwe mu ntwaro z’u Rwanda zirimo za missiles zirasa kure zahishwe muri Ethiopia ziri mu zibwe n’ingabo z’ishyaka TPLF ryo muri Tigray zikaba zirimo kuzikoresha zirasa muri Ethiopia no muri Eritrea.

N’ubwo bwose Ethiopia ari igihugu gikomeye ariko umwanya Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus afite nk’umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ni umwanya ufite agaciro gakomeye ku buryo igihugu cya Ethiopia kitakwirara ngo kime agaciro ibyavugwa cyangwa byakorwa na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Uretse kuba Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus nk’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima afite ijambo ku buryo ibihugu byinshi birimo n’iby’Afrika bihabwa inkunga zo kurwanya Covid-19 no guhangana n’ibibazo byatewe nayo, uyu mugabo mu minsi iri imbere araza kugira ijambo ryisumbuyeho mu gihe inkingo n’imiti bya Covid-19 birimo kuvumburwa cyangwa bizavumburwa mu minsi iri imbere bizaba bikwirakwizwa kw’isi hose kuko ari ibihugu bizaba bimukeneye ndetse cyane cyane n’ibigo binini bikora imiti n’inkingo.

Abakurikiye intambara n’ibindi bibazo byagiye biba mu bihugu byinshi kw’isi bagiye babona ko uruhare rw’ibigo binini mpuzamahanga by’ubucuruzi rwagiye ruba runini mu guteza ibyo bibazo. Bivuze ko umuntu rutemayeze (opportuniste) nka Perezida Kagame mu gihe yakwinjira muri iki kibazo aho yaba akurikiye imari no kugira igihagararo kw’isi no muri Afrika bishobora gutuma intambara muri Tigray ikomera ndetse n’ubwo Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko nta ruhande abogamiyeho ashobora kwisanga yafashe uruhande rwa Tigray mu gihe Leta ya Ethiopia yashaka kurangiza ikibazo cyo muri Tigray ku mbaraga mu buryo bwatesha agaciro abanya Tigray.

Ku rundi ruhande ariko mu gihe impande zombi zashaka gukemura ibibazo mu biganiro cyane cyane uruhande rwa Ethiopia, Perezida Kagame ashobora kuba cyangwa kwigira kamara kugira ngo agire igihagararo mu rwego mpuzamahanga dore ko ubutegetsi bugiye kujyaho muri Amerika bw’abadĂ©mocrates bizaba ngombwa ko bumucaho mu gusaba ko ibibazo byo muri Tigray birangira. Ibi rero bishobora gutuma imigenderanire ya Perezida Kagame n’abategetsi b’Amerika yari yarasubiye inyuma ku butegetsi bwa ba Perezida Obama na Trump yongera kuba myiza bikaba byanatuma Perezida Kagame asubirana ubudahangarwa yahoranye bumeze nk’ubw’umwana uvuna umuheha akongezwa undi.

Mu gihe Perezida Kagame yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, kutumvikana n’ibihugu byose byo mu karere u Rwanda rurimo ndetse n’ikibazo cya Mapping Report gikomeje kuzamurwa na Dr Denis Mukwege, Perezida Kagame akeneye ko Leta y’Amerika imureba neza nko mu myaka yashize dore ko binuganugwa ko Hillary Clinton ashobora guhagararira Amerika mu muryango w’abibumbye.

Ikindi cy’amaburakindi gishoboka Perezida Kagame ashobora gukora ni ukurekura Paul Rusesabagina ariko atikojeje isoni bityo bikamuha icyanzu cyo kwiyegereza ikipe ya Joe Biden dore ko bamwe mu bakorera ubuvugizi Paul Rusesabagina begereye Joe Biden.

Tubitege amaso!