Umunyarwanda yiciwe mu gihugu cy'u Bubiligi atewe icyuma

Amakuru dukesha urubuga Jambonews, mu nkuru yanditswe na Laure Uwase, aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukuboza 2012 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, Willy, umusore w’umunyarwanda wari mu kigero cy’imyaka 20, yaterewe icyuma hafi ya Gare Centrale mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi yitaba Imana.

Ukekwa kuba yamuteye icyo cyuma n’undi musore uri mu kigero cy’imyaka 16. Kuba uwo mwana atarageza ku myaka 18, byatumye ashyirwa mu kigo ngororamuco cy’abana mu gihe cy’amezi 3. Undi musore we urengeje imyaka 18 wari kumwe n’uwo wateye Willy icyuma yarekuwe.

Umwe mu nshuti za Willy wari kumwe nawe igihe yicwaga, yabwiye urubuga Jambonews ko nyuma yo gukesha igitaramo hagati y’inshuti kuri Gare centrale, ngo bagombaga guhita bajya ku iduka ahandi hantu,mu nzira bahuye n’abandi basore babiri. Ngo Willy yari hirya gato avugana n’abo basore babiri mu kanya gato batangiye gusa nk’abatongana, inshuti za Willy zarahindukiye zibona umwe muri ba basore babiri asohoye icyuma, bagenzi ba Willy ngo bagerageje kumusunika ngo icyuma kitamufata ariko biba iby’ubusa. Ngo Willy yashoboye kwereka abapolisi uwari uwaze kumutera icyuma mbere y’uko yitaba Imana.

Nk’uko Jambonews ikomeza ibivuga ngo ubuhamya yahawe n’abantu benshi bari bazi Willy, ngo yari umusore w’umwana mwiza, ukunda kwisekera, kandi ufite imico myiza akaba atari azwiho ubugizi bwa nabi kuko n’inzego za polisi ntabwo zari zimuzi.

Ku wa gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2012, inshuti za Willy zirateganya guhurira hamwe bakamagana ubwo bugizi bwa nabi bukomeje kwigaragaza mu Bubiligi. Umwe mu nshuti za Willy yagize ati:”ibi bigomba guhagarara, ntabwo byakomeza gutya, ntabwo bigomba kuba akamenyero, ibyo tukabikora twibuka Willy.”

Ubwanditsi

9 COMMENTS

  1. Nababwiye kenshi ko ibikorerwa muri congo bikorwa mu izina ry’abanyarwanda…mugihe turuma tugahuha …twitegure rero guhangana n’ingaruka zabyo…nitukiyibagize ko tudakoze mu byuma!

  2. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi umuryango we wihangane mbirakomeye kwakira urupfu rwumwana wumusore nkuyu, ariko ntakundi niyo si twisanzeho tutabisabye.

  3. Ibi byose ni ingaruka z’intambara twazaniwe na FPR. Urubyiruko, cyane cyane urw’i Burayi rwibera mu tubari, ibiyobyabwenge, ama “Gangs” n’ibindi biciye ukubiri n’umuco nyarwanda. Umuryango we wihangane, iki kibazo ugisangiye na hafi ya bose.

  4. Birababaje k’umuntu apfa urwo atikururiye, ahubwo abatera cg igitera impfu nk’urw’uriya musore byose bizwi, ariko tukarenzaho tukinumira. Nimuze duhaguruke twivuye inyuma twamagane bariya bicanyi bategeka i Kigali, naho ubundi abacu bazashira banyirabayazana bigaramiye. Vubaha mperutse kujya gushyigikira abanyekongo muri kariya kaga Paul Kagame akomeje kubateza, barambwira bati ubwo uri umunyarwanda byaba byiza utaje kudushinyagulira, bati kandi niba ukunda n’ubuzima bwawe byaba bwiza wigendeye. Aho ibintu bigeze, murabona ko bigeze ahantu hababaje, kandi Paul Kagame n’agatsiko ke, akaba ariyo mugambi wabo, wo kubiba umwiryane mu bantu baribasanzwe bashyize hamwe mu kurwanya ikibi aho cyaturuka. Simvuze u Rwanda rwo uko ako gatsiko karugize.

  5. nta munyekongo,nta Muhutu wishe uyu mwana kubera utugeso dukorwa na bamwe mu batutsi b’inkirabuheri ubucuruzi butuma barasana munda,guterana ibyuma munda n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa,uyu mwana bavuga ko ngo yarokotse Jenoside nyamara yishwe nundi nawe w’umututsi kubera amayero 20 yamugurije bumvikana ko azamwishyura 30,undi rero mu kwishyura yigira nzi ubwenge atanga 20 gusa undi ati harabura amayero 10 baba batanye mu minwe,Kagame nawe aba ateye Nyamwasa amasasu munda kubera amabuye ya Congo atamushyikirizaga yose, uwo Ntawukuriryayo ati natewe icuma n’umukongomani magiye mubeshya abandi sha,dore wagitewe n’umututsi murimo kwigaragaza uburere bwanyu,erega abazungu bamaze kumenya ko muri amashyano,icyo batazi ni uko mwese mwasaze maze mugahinduriramo ihahamuka,yarose Papa we asogota umuhutu Kivuye-Byumba ahita ayobera kuri mwene wabo,mwakwemeye mukaragira Inka ko ariyo Diplome yanyu ra?ubujura,ubucabiranya,ubuhehesi,uburozi,ubwirasi,kwibonekeza,kurira imbere y’abazungu,gusabiriza n’andi mahano ntarondoye kurongora bashiki banyu nibyo bibaranga yewe naragenze ndabona, usenya urwe umutiza umuhoro,mubareke bihaye kohereza abana babo ngo kwiga mu mahanga nta Muhutu ushobora kwiga yo,nyamara nta mahoro muzabigiriramo kuko uhoraho arareba,mwararindagiye,ubu Gisenyi imerewe nabi na Fpr gusa barazira ko ariho Habyarimana avuka na Bagosora,cyakora wenda nimupfe kubeshya abazungu ko uwateye icyuma ari umwana wa Bagosora wenda mwakongera mugahabwa imfashanyo abatutsi bavutse 1996 nibo barimo kwica abandi batutsi i Burayi,America,Aziya,u Bushinwa n’ahandi burya ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo..

Comments are closed.