Umupadiri usengana n'abagiye guhanurira Kagame nawe yatawe muri yombi!

Mu ijoro ryo kuwa mbere taliki 22/7/2013 Polisi y’U Rwanda yataye muri yombi Umupadiri witwa Eugene Murenzi wari muri Paroisse ya Kibuye wiyemerera ko ari Intwarane kandi asengana nazo.

Ubwo Umuryango waganiraga na Padiri Murenzi Eugene, ku kibazo cy’abantu bagera kuri 11 bafatiwe ku rugo rwa Perezida Kagame mu Kiyovu bavuga ko bamwifuza ngo aze bamuhanurire ibigiye kuba, Padiri nawe icyo gihe yemereye Umuryango ko ari Intwarane kandi amazemo igihe.

Tukaba ari nayo pamvu dukeka y’itabwa muri yombi rye kuko ubwo twageragezaga kubaza amakuru y’impamo Umuvugizi wa Polisi muri Kigali, Spt Urbain Mwiseneza, yadutangarije koko hari umupadiri wafashwe iri joro ariko yirinda kugira andi makuru adutangariza.

Mgr Smaragde Mbonyintege , Umuvugizi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, akaba yatangarije Umuryango ko Padiri Eugene Murenzi ari Intwarane kandi Intwarane zitabarirwa muri Kiliziya Gatolika. Yagize ati : « Padiri Eugene Murenzi ni Intwarane, bariya ntibabarirwa muri Kiliziya Gatolika, bari mu ryabo dini. Barabahagaritse baranga ngo ni Intwarane. »

Ku kibazo cy’uko yaba yamenye ko afunze yagize ati : « yigize Intwarane turababuza baranga, agize icyo akora kitari kiza yahanwa nk’abandi banyarwanda ».

Source:umuryango

6 COMMENTS

  1. Yewe barabivuze rwose, ngo mu minsi ya nyuma umubyeyi azihakana umwana, umuvandimwe yihakane undi, none n’umupadiri yihakanye undi! Cyakora mrg smaradge mbonyimpaye akijije amagara ariko yishe ubugingo!
    Yihakanye Imana ye ku mugaraqgaro rwose! Ubwo se iyo abanza agasoma interview sr marie bernard yahaye ikinyamakuru Umuryango,yemeza ko Archveque yabahaye icyemezo cyo gukorera kuva mu miryango remezo kugeza muri za central! Yewe kagame yarabahabuye, Uwiteka abiteho amubakize pe!

  2. Leta nayo irakabya pe…Nawe se harya uvuze ibibatera kwisubiraho ngo bagomba kujya mu gihome…gukora imyigaragambyo ngo ntibyemewe,,,gusa ndabona batigeze bigaragambya keretse habaye hari uwo bahohoteye cg bagataeza akavuyo nko mu muhanda…ariko se abantu 11 mu mugi wa Kigali ugendwamo,,,yewe harahagazwe…ariko se Padiri we arazira ko yavuze ko ari Intwarane…ko atari muri iyo kipe bite ko icyaha ari gatozi…Mgr Smaragde nawe yihuse cyane …uko yisobanuye ntibisobanutse…umuntu arafatwa atari anabirimo aho kubaza impamvu mugenzi we mu busaserodoti yahohotewe…Yewe tubitege amaso ariko ntibizoroha …KABISA

  3. Tuzaba twumva akari inyuma y’ibi bintu..mu kinyarwanda intumwa ntiyicwa yewe nta nubwo ihohoterwa..ivuga ikiyigenza igasubira aho yaje iturutse,,,abandi bakareba basanga abo biyise inumwa bafudika bakabiryozwa…none ndabona kumenyana cg kuba ufitanye isano n’uwahemutse tugomba kujya tubyishura..iki ni ikimenyetso cyo kunanairwa kw’abayobozi bacu…basigaye banikanga baringa

  4. Singaho Musenyeri yihakanye umuhungu we. Muzaba mureba akazakurikira ibi. Ariko se ubundi mu Rwanda haba itegeko rihana abahanuzi.

  5. Ubundi rero reka mbabwire, iyo uzi ko umutima utagucira urubanza, ibintu nkibi byubuhanuzi ntibyakagombye kugukerereza. Iyo ari amafuti birashira, ariko ubwo mubifata seriously ubwo hari icyo mwikeka

Comments are closed.