Umupadiri w'umunyarwanda yirukanywe muri Zambia kubera kuvugira abakene

Zambia yirukanye ku butaka bwayo umupadiri w’Umunyarwanda witwa Viateur Banyangandora azira kuba yarigishije mu misa ko abaturage bamwe ba Zambia ari abakene mu gihe abandi bakomeza gukira.

Minisitiri Edgar Lungu ushinzwe imiyoborere y’imbere mu gihugu muri guverinoma ya Zambia yavuze ko “Uwo mupadiri yirukanywe azira guteza amacakubiri no guhembera urugomo mu baturage ubwo yavugaga mu nyigisho za misa ye ko abaturage bamwe ba Zambia bakomeje kugenda batindahara bakaba abakene, ngo naho abakire bagakomeza kuba abakire kurushaho.”

Uyu muminisitiri aravuga ko imvugo nk’iyo inyuranyije n’amategeko y’igihugu cya Zambia cyari kimucumbikiye kuko ngo ihembera ubwumvikane bucye n’urugomo mu baturage ba Zambia.

Padiri Viateur Banyangandora yari asanzwe aba muri paruwasi yitwa Lundazi mu Burasirazuba bwa Zambia, aho yari umupadiri kuva mu mwaka wa 2006.

Umukirisitu umwe muri iyo paruwasi yavuze ko koko padiri yavugiye mu misa ko abaturage ba Zambia b’abakene bakomeje gutindahara mu bukene, mu gihe abakire bakomeza kuba abaherwe kurushaho.

Muri iyo misa ngo Padiri yavuze ko ibyo kiliziya Gatulika itabikunda kuko abaturage bose bari bakwiye gufashwa kwiteza imbere no kuva mu bukene.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Sebutege Ange, yemereye Kigali Today ko ku wa gatatu tariki 01/08/2012 rwakiriye uwo mupadiri Viateur Banyangandora wari wirukanywe muri Zambia, ubu akaba ari mu Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

Source:Kigali today