Umusizi Bahati Innocent ngo yaba yarahungiye muri Uganda?

Innocent Bahati

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ‘’Ijwi ry’Amerika’’ yo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2022 aravuga ko urwego rushinzwe iperereza RIB ruvuga ko rufite amakuru ko umusizi Innocent Bahati yahungiye muri Uganda. 

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira yabwiye “Ijwi ry’Amerika’’ ko Bahati Innocent yavuye mu Rwanda akajya mu gihugu cya Uganda kwifataya n’abarwanya u Rwanda. Nyamara ariko, Murangira yavuze ko kuba Bahati yaragiye muri Uganda bitazasubiza inyuma inzira yo kunoza umubano w’u Rwanda na Uganda yatangiye.

RIB itangaza ko Innocent Bahati yasohotse igihugu akerekeza muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko bakunze kwita ‘’panya’’ nk’uko ibimenyetso byakusanijwe bibigaragaza. Iperereza ngo ryemeza ko Bahati ageze muri Uganda yahuye n’inzego za Uganda zishinzwe umutekano ndetse anabonana n’abarwanya u Rwanda bari muri icyo gihugu. 

Ikindi RIB ivuga ko iperereza rigaragaza ko Innocent Bahati yakoranaga n’abarwanya u Rwanda baba mu Bubiligi no muri Amerika kandi ko ngo banamwohererezaga ubufasha bw’amafaranga. Nyamara ariko RIB itangaza ko itakwemeza niba Bahati akiri muri Uganda cyangwa yarakomeje akajya mu  kindi gihugu. Bityo, RIB irasaba umuntu wese waba afite amakuru y’aho Bahati aherereye kuyashyikiriza urwego rw’iperereza RIB, kugirango arufashe mu iperereza.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amaerika yifuje kumenya umutwe urwanya u Rwanda Bahati yaba akorana nawo kugirango aramutse akomeje kubura bizabazwe uwo mutwe. Umuvugizi wa RIB zirnze kugra icyo atangaza avuga ko ari ibanga ry’iperereza ritahabwa rubanda cyangwa itangazamakuru. 

Umunyamakuru yifuje kumenya ukuntu Bahati yavuye i Nyanza akagera muri Uganda anyuze mu nzira za panya, dore ko ibiro bya polisi by’i Nyanza aribyo byamenyesheje ibura rye. Umuvugizi wa RIB yavuze ko ku itariki ya 9 Gashyantare 2022 aribwo RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza yamenye amakuru ko Bahati Innocent yari amaze minsi ibiri abuze, bityo RIB itangira iperereza. RIB yatangaje ko iminsi ibiri ari myinshi ku muntu ushaka gusohoka igihugu.

Umunyamakuru yifuje kumenya niba abatanze amakuru ko Bahati yabuze baba barayatanze akiri mu Rwanda cyangwa yarasohotse, asubizwa ko RIB yabimenye Bahati yaramaze kwambuka ajya muri Uganda. 

Umunyamakuru yifuje kandi kumenya niba umuryango wa Bahati warabwiwe iby’ibura rye ndetse n’uko wabyakiriye. RIB itangaza ko yabibwiye umuryango wa Bahati ariko wo ubyakira nk’amakuru mashya kuko bo bavugaga ko batazi aho aherereye. Bityo RIB yasabye umuryango wa Bahati ko amakuru yose babona kuri Bahati bayamenyesha RIB. 

Umunyamakuru yifuje kandi kumenya niba imitungo ya Bahati izafatirwa, iramutse ibaye ihari, ngo atayikoresha mu guhungabanya umutekano w’abanyarwanda nk’uko bikorwa ku bandi. RIB yatangaje ko urwego iperereza rigezeho rutareba iby’imitungo. 

Ku kibazo kirebana n’ingaruka guhunga kwa Bahati ajya muri Uganda byagira ku nzira yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda yarimo igenda neza, RIB yatangaje ko kuba umubano urimo ugenda uba mwiza hagati y’’ibihugu byombi bizafasha mu mikoranire myiza y’’inzego z’’iperereza z’’ibyo bihugu. Murangira yavuze ko we icyo areba cyane ari ikijyanye n’’iperereza, ibindi bireba inzego za dipolomasi.