Leta Kigali yemeye ko ifaranga ryayo ryataye agaciro

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Hari hashize imyaka abaturage bitotombera ko ibiciro ku masoko byatumbagiye, abajijutse bo bakavugira mu matamatama ko ifaranag ry’u Rwanda ryataye agaciro abavugira Leta bakabyamaganira kure bemeza ko ubukungu bwifashe neza, none cyera kabaye Banki nkuru y’u Rwanda yemeje ko ifaranga ryataye agaciro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, BNR yasohoye itangazo rivuga ko “yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, inyungu ikaba yavuye 4.5% ikagezwa kuri 5% mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira “izahuka ry’ubukungu”.

BNR ivuga ko muri uyu mwaka wa 2022, hateganyijwe ko igipimo mpuzandengo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, kizaba hejuru y’igipimo fatizo cya 5% Banki Nkuru igenderaho ndetse kikaba cyajya hejuru y’urubibi ntarengwa rwa 8% mu mpera z’umwaka.

“Sinavuga ko bikabije, ariko FRW biragaragara ko ari guta agaciro”

Mu kiganiro yagiranye n’imwe mu ma Radio akorera mu Rwanda, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro.

Ati “Sinavuga ko bikabije ku buryo igikuba cyacitse, ariko FRW y’u Rwanda hari impamvu nyinshi zigaragaza ko riri guta agaciro. Ibi biterwa n’uko ubukungu bw’isi buhagaze muri iki gihe kandi si mu Rwanda honyine. Ibicuruzwa fatizo birimo kuzamuka cyane ku masoko mpuzamahanga, ibi rero bituma Banki Nkuru z’Ibihugu zitekereza gukaza ingamba za politiki y’ifaranga mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro rusange ku isoko.”

Mu nkuru zitandukanye twagiye tubagezaho twababwiye ko ubuzima bwifashe nabi mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho usanga ibicuruzwa bimwe na bimwe ndetse n’ubukode bw’amazu y’ubucuruzi ba nyirabyo bahitamo kubyishyuza mu madolari kubera ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro.

Ni mu gihe kandi ibiciro ku masoko bitumbagira uko bwije n’uko bucyeye. Urugero niba uyu munsi uguze umuti w’isabune yo kumesa ku mafaranga 1000, ejo mu gitondo uragenda ugasanga iragura amafaranga 1200, ibi kandi niko bimeze no ku bindi bicuruzwa by’ibanze bikenerwa n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.

“Gukena kwacu Leta ibifitemo uruhare”

Umwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge twaganiriye kuri iki kibazo cy’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda yavuze ati “Nkorera ubucuruzi bw’imyenda muri Matheus guhera mu 1998, ariko ni ubwa mbere muri iyo myaka yose mbona aho ba nyir’inzu dukoreramo batwishyuza mu madorali ($) twatakambiye Leta ngo ibatubwirire badohore tujye twishyura mu manyarwanda Leta ntacyo yadufashishije. Gukena kwacu Leta ibifitemo uruhare kuko usanga aya mazu dukoreramo amenshi ari ay’abo bategetsi bakomeye b’igihugu.”

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyari giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko yo mijyi byazamutse ku gipimo cya 4.3% hagati ya Mutarama(1) 2021 na Mutarama 2022.

Abasesenguzi mu bijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda, bavuga ko n’ubwo Leta irema agatima abaturage ivuga ko ifaranga ritataye agaciro ku buryo bukabije, ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa ugereranyine n’uko ubukungu buhagaze muri rusange ndetse n’ingano y’amadeni igihugu gifite.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021, umwenda rusange w’igihugu haba uw’imbere mu gihugu no hanze ndetse n’umwenda w’amasosiyete ya leta [ayo leta yishingira], byose ubishyize hamwe byanganaga na 71,3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Ku gihugu kiri mu nzira y’amajyambere, uyu mwenda ni umutwaro ukomeye ku buryo kuzahuka k’ubukungu bishobora kuzagorana