Umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu Busuwisi yakuyemo ake karenge

Amakuru atangazwa n’Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi aravuga ko Bwana Alphonse Kayitayire wari umujyanama wa mbere muri iyo Ambasade yaburiwe irengero mu gihe yagombaga gusubira mu Rwanda kuko yari yahamagajwe.

Nk’uko itangazo ry’Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ribisobanura, ngo Bwana Alphonse Kayitayire yari yahamagajwe ku ya 6 Ukuboza 2012, ariko akaba yagombaga gutaha mu Rwanda ku ya 6 Mutarama 2013 nyuma ariko ngo kubera impamvu z’akazi byari byemejwe ko agomba gutaha ku ya 31 Mutarama 2013.

Nk’uko bikomeza bivugwa muri iryo tangazo ngo iyo Ambasade yabonye imfunguzo z’ibiro n’inzu Kayitayire yabagamo ku ya 10 Mutarama 2013, bigaragara ko byoherejwe na Bwana Kayitayire ubwe ku ya 9 Mutarama 2013 hakoreshejwe uburyo bw’iposita bushinganye (courrier postal recommandé) ngo kugeza ubu Ambasade ntabwo irongera kumuca iryera. Mu gusoza iryo tangazo Ambasade imenyesha abanyarwanda bose batuye mu Busuwisi ko Bwana Kayitayire atakiri umukozi w’iyo Ambasade.

Ubwanditsi

kayitare

16 COMMENTS

  1. reka nawe gato aze ashireho ishyaka atangire aharabike ubutegetsi buriho,abantu turarushye rwose,ariko jye nibaza afite amakosa azi yakoze akareba nagyenda bamunyuza muri 1930cyangwa akava no mu kazi agahitamo kwihungira

  2. ariko nanone ntawuyobewe uko abantu bafugwa bazira amatiku menshi aba mubuyobozi naza maneko niba rero hari uwamugiriye inama yu urumutegere uragirango yiyahure . agahwa kari kuwundi

  3. Mu kanya araba akomanga kwa RNC i Bruxelles, Kazungu na Habimana barajya kumugurira rimwe KU KIBUNO cyangwa KU RYINYO.

  4. Uyu mutindi si we FPR yakoresheje akemeza ko ngo Colonel Cyiza Augustin, muramu we wari warashakanye na ntamwera Denise mushiki we, atishwe na FPR ahubwo ayasanze abandi bahutu muri Congo? Ubu se mwo kagira Mutara mwe, uyu aragenda avuga ko na we ahunze koko?

  5. Yagize amahirwe yo kubona uko acika iyo agera hano mu Rwanda yari guhita acishwa aho CAMARADE yagiye.Imana ishimwe cyane kuba yafashije KAYITARE kwigendera.
    Kuba muri uru Rwanda birutwa no kuba muri GEREZA natwe ni ukubura aho tujya tuba ywaragiye kuko inzara n’ubukene biratwishe mu gihe KAGAME yihandagaza akavuga u rwanda rufite ubukire rutigeze rugira mu buzima bwarwo ngo kubera ko abazungu bamukuriyeho imfashanyo. Njye nkibaza ukuntu umuperezida yihandagaza akabeshya inkomamashyi zikayavuza kakahava!!!RWANDA IS RULED BY A MAD MAN,Noable MARARA ndamushyigikiye.

  6. Atigendera se kiriya kiracyali igihugu wajya kubamo kiyoborwa n’abarukarabankaba koko Alphonse wahisemo neza sinon aho wali kuzashyirwa ugezeyo harazwi.
    Nabandi bacyibeshya ngo baracyali aba diplomate barebe kure kuko igihugu ntabwo kikiri icya FPR bene cyo bali mu myiteguro yo kukiyobora kuko imana yagihaye abagikwiye .

  7. Uyu muswa ndo ni Alphonse murata igihe cyanyu cyo kumuririra!Iyo ataha se bakamwitura ya neza ya mukotanyi mutayobewe….abagabo bikuye kera naho abikura ubu ….ntakubataho igihe…amaze kugambanira impunzi ngo zitahe none nawe ahise abayo…How about that…ngo ukora inabi ukayisanga imbere …..

  8. Alphonse arebye kure. His Excellency Paul Kagame yari agiye kumukanira urwo yakaniye Bisengimana Elysé. Bari kuzajya bicarana, bakayaga, bakamarana irungu, dore ko bose ari abashi, kandi bakaba barize hamwe ( Groupe Scolaire de Gihundwe). Ndibuka his Excellency Paul Kagame ajya gucumbika kwa Bisengimana Elysé. Ntibwacyeye akamwambika amaroze !!! Nabwo ni impuhwe yamugiriye. Yashoboraga kumushahura, akaba amwibukije bidasubirwaho ko Kagame ari Kagame, kandi ko ntacyo apfana n’abahutu. Urabe wumva mutima mucye wo mu rutiba.

    Amoko aragwira.

    Edwin Manzi

  9. Niyigendere. cyakora niba yemera ko mu Rwanda hakenewe amahinduka, ntiyagombye no kwiruka ajya kure. Niyegere abayobozi ba FDU Inkingi bamuli hafi. Ingabire Umuhoza niwe ufite ibiotekerezo byazadufasha twese kwishyira tukizana mu rwatubyaye.

  10. Uyu muntu witwa Alphonse Kayitayire ni muramu wa Nyakwigendera Cyiza. Yize mu burusiya aza gutaha muri ba banyeshuri bari baraheze mu burusiya bagatahurwa na Ntawukurirayayo.
    Icyo gihe abenshi bahise bahabwa utuzi dutandukanye. uyu Kayitayire we yabonye akazi muri Ministère ya Affaires etrangères muri 2001 cyangwa 2002.
    Ikintu cyarangaga uyu Kayitayire kwari ugukunda inzoga, gucinya inkoro cyane, kuregana ariko akaba n’umunyabwenge. Wasanganga igifaransa cye n’icyongereza byanditse neza. Kubera uko gucinya inkoro no kuba inzega za ba maneko zari zimukenye mu kuvuga ko Cyiza atishwe nibyo byamuhesheje kuba Directeur muri Minaffet. Yari umugaragu ukomeye cyane wa Murigande Charles. Nyuma yaho atangarije ko Cyiza yasanzwe bene wabo b’abahutu muri Congo yabiherewe igihembo cyo kujya gukora muri Ambassade ya Geneve. Yarahageze si ukwigira intore ararenza mbese yurira igiti cyane arakirenga. Igihe cyo guhamagarwa kigeze ahita avanamo ake karenge. Hari abavuga ko yasanze mushiki we, umugore wa Kiza aho aba muri france. Kayitayire ibye ngibyo.

    • Abanyarwanda murangana cyanee, uramubeshyeye peee, Ahubwo ndabona ari wowe ucinya inkoro, ufite amagambo mabi mu kanwa kawe. Jye namubonye nkumuntu ukunda akazi, ucisha make, witonda mbese ntamakemwa. Ariko ibyo uvuze bigaragaza ko wari umufitiye u rwango rwihariye yenda mufite icyo mupfa ntawamenya. Ibyo nibyanyu rero twe ntibitureba.

  11. EHH’Twariganye ,twaranabanye hirya no hino ,uzamenya aho atuye muzamubwire anyandikire mubwire uko azabigenza ni ubundi sinzi ibyo ibiszi byari byamufashe asubira kwa Pilato

  12. Ariko rwose abanyarwanda benshi ntago bakeye , il est plus facile de juger les gens… que de les comprendre…
    Yaba Kagame muramurenganya…. yaba nuwahunze ubutegetsi bwu Rwanda nawe muramurenganya…
    amaherezo nayahe ? juger… juger… juger… INKANDAGIRABITABO …

Comments are closed.