Urupfu rwa Col Karegeya: Kagame ati:Ntabwo wagambanira u Rwanda ngo ubikire.

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014, ubwo abayobozi b’igihugu bari mu isengesho ngarukamwaka ryo gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu mwaka ushize wa 2013, no kuyiragiza ibiteganyijwe mu mwaka mushya wa 2014. Perezida Kagame yatangaje ko ari ikibazo cy’igihe gusa ngo abahemukiye igihugu babone ingaruka. Ibyo bitangajwe nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Colonel Karegeya yiciwe muri Afrika y’Epfo anigiwe muri Hoteli iri mu mujyi wa Johannesburg.

Perezida Kagame yivugiye ati:”gutatira igihango cy’u Rwanda byanze bikunze urabizira” ikindi yavuze n’uko atumva impamvu abayobozi bandi b’u Rwanda batinda mu kwisobanura, abona ngo batagombye kugira isoni zo kurwanirira ibyo bagezeho.

Ngo Perezida Kagame yasinyiye guhangana mu buryo bwose bushoboka.

Mushobora gukurikira ijambo ryose hano