Kuki abayobozi b'u Rwanda batavugisha ukuri ku bukene bw'abaturage?

Dore bimwe mu biranga icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe cyagaragajwe n’abaturage.

•Ntagira n’urwara rwo kwishima,
•Iyo abonye urupfu aba agira Imana
•Arasabiriza
•Ntagira aho aba
•Ntagira icyo kurya
•Arya nabi (Indyo ituzuye)
•Aca inshuro
•Akorera abandi
•Abana be nti biga,
•Ntashobora kwivuza
•Nta nzu agira cyangwa se arara nabi
•Ntagira itungo

Igitangaje nuko ibi byiciro bya mbere n’ibya kabiri (Abahanya,Umutindi buri buriri, Umudirigi,
impezamaryo,Umuhirimbiri,Umwinazi…) aribyo leta yahereyeho ivuga ko abana bari muribyo aribo leta izishyurira 100% muri kaminuza n’amashuri makuru,byonyine na leta yiyemerera ko abana iwabo babarizwa muri ibi byiciro batiga kuko bataba banariye yarangiza ngo izabishyurira ijana ku ijana muri kaminuza batarigeze biga amashuri abanza.

Abayobozi b’ibanze bakagombye kujya bambwiza ukuri leta,kuko niba abayobozi bo mu mirenge bagaragaje ukuri ku baturage bayobora,umuyobozi w’akarere runaka yabibona akabatuka ngo ntaho yazajyana izo liste ngo bazisubiremo aho bari banditse ko mu murenge hari abakene barenga 70% bakahasimbuza 10% ni ikibazo gikomeye nubwo buri wese asigaye abizi ku izina ryo gutekinika.Iyi mikorere yagombye guhinduka nubwo tubivuga ngo turi abanzi cyangwa ngo turwanya leta ahubwo yakagombye no kwishimira ko ibona abayibwiza ukuri.

Ibi ntaho bitaniye na abirirwa batubwira iterambere cyane mu mugi wa Kigali wanyarukira mu murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge ijerekani imwe y’amazi ukayigura amafaranga Magana ane (400frw),utaretse no mu ntara y’amagepfo abaturage basigaye batirwa ubwisungane mu kwivuza wagirango ni wa musoro tujya twumva leta iyobowe na FPR yavanyeho.

Alexis Bakunzibake