NTA NYUNGU DUFITE YO KURWANYA YUVENAL HABYARIMANA KUKO ATATURWANYA; NTA N’IYO DUFITE YO GUSIZORA TUMUSINGIZA KUKO ATAZAGARUKA.

IRIBURIRO

  Mugutangira ndagirango nsabe umunyarwanda wese wagira ubushake ndetse n’ubushobozi bwo kungereza ubutumwa kuri izi ntwari zazize kutwitangira ko yazindamukiriza azibwira ko ubutwari bwazo aribwo budutera imbaraga zo kugera ikirenge mucyazo no gukomeza urugendo zatangiye kuko twifuza kumera nkazo.

Azazimbwirire ati: Ntwari mwe! aho muri n’ubwo FPR-Inkotanyi yakwifuza ko mutabaruka none ariko Imana yo ifite ubugingo bwanyu mubiganza byayo ntizabyemera kandi ko nimutarekurwa n’ubutabera muzabohoka nka Majoro Rizinde,Komanda biseruka ndetse na Muvunanyambo.

Ibyo kandi ntibizacira aho kuko amarira y’abanyarwanda banyuranye bari kungoyi  bose bazira akarengane adatuma tugoheka kuko bose nta n’umwe tudasangiye isano. Izo ntwari mpaye intashyo yanjye ni:

  1. Bwana Déo Mushayidi.
  2. Madame Ingabire Victoire
  3. Bwana Bernard Ntaganda
  4. Dr Niyitegeka Thénèste
  5. Madame Mukakibibi Saidati
  6. Madame Nkusi Agnès

N’abandi bose bababariye mumabohero atandukanye  hirya no hino mugihugu.

MWAKWIBAZA MUTI ESE INYUNGU TUYIFITE HE?

IGISUBIZO: Aho dufite inyungu ni ukurenga ibidutanya bishingiye kumateka y’urukozasoni twaciyemo tukaba umuntu umwe, tugashyira imbaraga zacu zose hamwe, maze tukarasa kuntego ariyo yo guhirika no kurandurana n’imizi ingoma ya FPR-Inkotanyi.

Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe

Iyo twitegereje uburemere bw’urugamaba rudutegereje rwo guhanagana n’ingoma y’abicanyi ya FPR-Inkotanyi, dusanga nta nyungu na mba twagira yo kurangazwa n’ingoma zitakiriho yewe n’abaziyoboraga bakaba baritabarukiye ndetse na bake bagihumeka bakaba bototera ikiruhuko cy’iza bukuru.

Birababaje kubona abantu bitwa ko bajijutse cyangwa se ari inararibonye muli politiki ndetse no mu mateka y’igihugu cyacu bapfusha  umwanya wabo ubusa bakawuharira kuvuga ibigwi bibi cyangwa byiza by’ingoma zacyuye igihe bitewe n’imyumvire ishingiye  ku marangamutima bigatuma bibagirwa  guhanga amaso uwo turwana nawe ariwe FPR-inkotanyi, kandi nyamara we iyo aduhiga adahuga.

Nizera ntashidikanya rwose ko mu bantu bayoboye u Rwanda uko ari abami 32 n’abaperezida 6 ubazanye ukabatereka hariya ukabwira abanyarwanda uti ngaho nimuhitemo uwabasubiza agahenge; perezida Habyarimana Yuvenal yabarusha amajwi kuko n’ubwo nawe abanyarwanda dufite ibyo twamunenga ariko kandi ninawe ufite byinshi ashimwa n’amoko yose kugeza ubu, nk’uko FPR nayo ariyo yakwegukana umwanya wa Ruvumwa imbere y’amoko yose.

Ariko kandi nibutse ko ibi maze kuvuga ari inzozi(Théorie/Theory)  zidateze kuzabona gikabya kuko nk’uko nabivuze hejuru habanza, abo bose bayoboye u Rwanda mbere ya Paul Kagame ntibateze kugaruka ngo tubashyire muri iryo piganwa . (Imana Ibahe iruhuko ridashira).

Abakiriho nabo Imana ibakomereze ubugingo kuko ubu bagenda ay’intamire.

Igihe kirageze ko buri wese muri twe amenya ko iyo umuntu yiyemeje kurwana urugamba aba akwiye kwitaho mbere na mbere   gufata ingamba zamufasha kugera ku intsinzi idasubirwaho.

Zimwe muri izo ngamba rero hakaba harimo no kudatoteza abazimu kandi uhanganye n’abazima ndetse batanakoroheye.

Hari n’abandi barangazwa no kumenya ingufu cyangwa umubare w’abanyamuryango w’andi mashyaka arwanya ubutegetse nk’aho ari byo bizabafasha guhirika ingoma ya Rusufero yagize abanyarwanda ibikange aho bari hose.

Kubwanjye rero mbona n’iyo ishyaka ryaba rigizwe n’umuntu umwe gusa ariko akaba afite ibitekerezo bifite ireme  iryo shyaka ryaba riruta amashyaka agwije injiji zigoswe n’amacakubiri, ba mutima muke wo murutiba na za bihehe zahekuye u Rwanda.

Nkivuga iby’amashyaka na none njye nsanga ivuka ry’amashyaka menshi ya buri munsi ntacyo ryangije kurugamba rwa demokarasi kuko ibyo byose biterwa n’inkovu z’ibihe twaciyemo.

Nemera ntashidikanya ko igihe kizagera izo nkovu zikoroha cyangwa zigakira burundu; maze buri wese yisuzume abone imvune ahura nazo azitewe no gutatanya imbaraga na bagenzi be bityo  abazabona ko bahuje icyerekezo, bagende bishyira hamwe buhoro buhoro kugeza ubwo bubatse urugaga rutajegajega ari narwo ruzajegeza ingoma y’igitugu kugeza ihirimye.

Banyarwanda banyarwanda kazi bavandimwe,

N’ubwo ngo  ntazibana zidakomanye amahembe ariko dukwiye no kumenya ko izotanye zitabura gusigana ivu; bisobanura  ko twe tukiri bato muri politiki; mugihe ababaye mungoma zose zayoboye u Rwanda bagitera akuka, tutazabura kwisanga hagati y’amatiku yabarangaga na mbere hose bakimaranira ikirindi cy’inkota y’izo ngoma.

Turasabwa rero kugira ubushishozi no kutabogama bitewe n’ibyo twumva cyangwa se tubona, ahubwo tukitaho kureba gusa icyo twabakuraho kizadufasha kwivuna ingoma y’igitugu.

Nibutse ko mu  bihe nk’ibi abantu benshi bavuga ko biyemeje gutanga umuganda wabo mubikorwa byose bigamije guhirika ingoma y’igitugu ya FPR bari bakwiye kumva ko n’ubwo kumenya amateka ari byiza kugirango twihe icyerekezo gihamye, ariko kandi ni na byiza ko abantu bamenya ko ntawangwa na bose bityo kuko uwaguhemukiye ashobora kuba hari uwo yagiriye neza akaba rero ntawe ukwiye kuzira ko yikundira Nyakwigendera Habyarimana, undi akikundira Umwami,undi akikundira Kayibanda, hakaba n’abandi bumva bafata undi murongo udafite aho uhuriye n’iyo yose.

Nk’uko natangiye mbivuga ntacyo bimariye abirirwa basingiza ingoma zacyuye igihe kandi ibyo bisingizo bazigenera ntacyo bifasha kurugamba turiho uretse gukomeza gutera urujijo n’amacakubiri mubanyarwanda bakagombye guhuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo byabo kugirango bidufashe twese kurasa kuntego ariyo yo kurimburana n’imizi système mbi ya FPR yamunze u Rwanda muri iyi myaka 19 ishize.

Njye mbona icyangombwa ari ukugira ubushake bwo gufatanya kubaka igihugu cyacu maze bugahuriza hamwe n’ibyo bice byose byavuzwe haruguru, uretse wenda igice kigitsimbaraye kuri Kagame na FPR ye kirangwa n’indwara yo kunangira kandi nyamara kitayobewe ko igihugu kiyobowe muburyo buteye isoni n’agahinda.

Ibyo ariko ntawe bikwiye guca intege, kuko umunsi ibindi bice bisigaye byabashije guhuriza hamwe imbaraga zabyo nta buryarya ikibazo kizakemuka mukanya nko guhumbya.

Iyo witegereje neza imyumvire y’abanyarwanda muri iki gihe usanga nta n’umwe utewe ishema n’amateka mabi twaciyemo ndetse ukanasanga muri rubanda rwa giseseka hari n’ubushake bwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ahubwo wahindukira ugaterwa agahinda n’uko ibintu bipfira mubitwa abayobozi (leaders) badashaka kubwiza abanyarwanda ukuri kubintu bimwe na  bimwe bifuza kumenya.

Iyo myifatire ishingiye kukinyoma no kurimanganya kw’abo ba Leaders, bashobora kuba babiterwa n’ipfunwe naryo baterwa n’uburyo bijanditse mumigenzereze idahwitse yaranze ingoma zo mubihe bishize babayemo mbere y’ibi bihe turimo.

Ndababwiza ukuri ko abanyarwanda bafite inyota yo kumenya ukuri kudafifitse cyangwa kudakikira bimwe ngo kwibasire ibindi kumateka ya politiki yaranze u Rwanda cyane cyane hagati y’umwaka w’1990 kugeza ubu.

Ntibakeneye   ukuri guhabwa bamwe kukavutswa abandi. Ntibakeneye ukuri kuvuga ko bamwe bahemukiye abandi kugatinya kuvuga ko bose nta funi nta mujyojyo.

Abanyarwanda bakeneye abagabo baca imanza bararamye atari babandi bazica bahengamye,

Abanyarwanda bakeneye abagabo babarangaza imbere batububa ngo aha batagira uwo batoneka.

Abanyarwanda bakeneye abagabo biyemeza guhoza imfubyi n’abapfakazi batabarobanuye amoko n’icyabibateye.

Niyo mpamvu nsanga abantu bagize amahirwe cyangwa ibyago byo kuba mubuyobozi bwabanjirije iyi mpinduramatwara duharanira  kugeza magingo aya biyumvamo ishyaka n’ubushake byo gukorera igihugu bagira ubutwari bakabwiza abanyarwanda ukuri kuko niko kwonyine kuzabavura ibikomere bafite.

Niba hari aho abo ba leaders bakosheje bitabaturutseho kandi birazwi ko gukorera muri système nka ziriya turwanya n’izazibanjirije bitari byoroshye; bityo basabe imbabazi kuko gusaba imbabazi burya ni ubutwari naho kunangira ni ubugwari.

Si ngombwa ko nagira uwo ntunga agatoki kuko baca umugani mu kinyarwanda ngo abwirwa benshi akumva beneyo kandi ubwira uwumva ntavunika.

Ndizera ntashidikanya ko abo bireba nibagira ubutwari bagakora ibyo basabwa n’abanyarwanda bazababarirwa maze bakomezanye n’abandi urugendo rwo guharanira impinduramatwara nta muntu n’umwe ukigononwa. Ibyo nibyo byitwa icyuhagiro mu Kinyarwanda.

Ndagirango mbonereho nsabe n’abanyarwanda batari muri iki kiciro gifite ibyo kibazwa, ko nabo bakwiye gushyira mugaciro bakamenya ko niba koko twifuza kugangahura igihugu cyacu tutazabigeraho duheeza abanyapolitiki bacu batuboneye izuba kuko n’ubwo twagira ibyo tubanenga ka jana, kuruhande rumwe, tutanabura ibyo tubigiraho kurundi ruhande kandi byagirira akamaro kanini urugamba twatangiye kuko burya nk’uko abakuru babiduhanura,ntawupfundura ipfundo atapfunditse.

Ntakuntu tuzamenya amabanga y’ingoma babayemo bafitemo n’ ijambo rikomeye tutabiyegereje, ntakuntu tuzamenya inzugi tuzakomangaho tutabafite ngo batubwire aho bacaga bagifite amabanga y’igihugu bashinzwe,

ntakuntu tuzamenya ibyavugirwaga mu masalon y’abahinza n’abidishyi tutiyegereje abayataramiragamo cyangwa abayacinyagamo inkoro.

Tugire ubutwari bwo kwihangane tubavomemo ubumenyi bwadufasha kubohora no kwubaka igihugu cyacu naho inenge tubabonaho tuzime icyuho maze tubihanganire igihe gito cyane bashigashe ngo bigire mukiruhuko cy’izabukuru murebe ko igihugu tutazagiha ishusho dushaka ijyanye n’igihe tugezemo.

Ndashimira abanyarwanda bose badahwema kugaragaza ubushake bwo kubohora igihugu cyacu ariko kandi mbasaba ko ibyo bavuga bagerageza kureba uburyo byajya mubikorwa.

Mugire ubumwe ,umurave n’ibikorwa

Bikorewe Mamoudzou Mayotte kuwa 04 /05/2013

AKISHULI Abdallah

E-mail : [email protected]

Tél.: 00262639030023

Face book: Abdallah Akishuli

Skype: Abdallah.Akishuli

Page Face book: Nouvelle Génération Rwandaise (NGR)

2 COMMENTS

  1. Ibyo wari uvuze ni ukuri turashaka urwanda rushya ruyobowe n’abajeunes! Ariko rero ikibazo mfite kandi mpora ngira ni uko usanga abirirwa batuka inkotanyi aribo bazikorera,yaba rero ari amahirwe uyu mugabo Akishuri atari muri abo bakorera ichama cha R.P.F batujijisha ngo bakunde batuneke nibamara kutwumva ejo usange bagaritse ingogo. Bwana AKISHURI wihangane sinkurwanya ku bitekerezo byawe gusa nawe icyo kibazo uziko kiriho,niyo mpamvu nagize nti byaba mahire ubaye utari muri uwo murongo w’abanyamayeri! Harakabaho demokrasi n’u rwanda rusangiwe na bose!

Comments are closed.