Obama yongeye guhabwa andi mahirwe yo kuyobora igihugu cy’igihangange cya Let zunze Ubumwe z’Amerika aho atsinze Romney wakomeje kumurya isataburenge ariko abanyamerika baciye urubanza nta yandi mahitamo Romney afite niyikomereze ubuyobozi bw’intara nk’uko byagendekeye McCain kuri manda ishize.
Nyamara ariko Obama n’ubwo asa n’ufite amayeri adasanzwe atsindiraho ku munota wa nyuma ari nabyo bitungura benshi hari n’isomo yaboneye muri uku kwiyamamaza kuko kugeza ku munsi w’amatora nta mahirwe afatika yagaragazaga. Gusa harakabaho demokarasi kuko ikemura impaka ubuzima bugakomeza ntawe uryamiwe. Romney avuze ko yaryamiwe yaba abeshye kuko buriya kariya karusho Obama agize ni ukumwereka ko hari ibyo abanyamerika bemerera Obama ariko kandi na we yabonye ko banamubwiye ko hari ibyo atarangije yari yarabemereye.
Icyo umuntu yavuga muri rusange ni uko Obama yagerageje mu by’ukuri ntawe utibuka induru zari muri Amerika igihe yafataga ubutegetsi ndetse nta n’uwakwirengagiza ko ibintu byari bigeze iwa ndabaga. Obama bigaragara ko nta kundi yari kubigenza kuko igihugu cyari kimaze kuba akavuyo bikaba ari nabyo byatumye abanyamerika bamutora ngo abazahure kandi koko uwavuga ko iyo ibintu bikomeza uko byari bimeze ubu Amerika yashoboraga no kuba yakamo umuriro n’ubwo ibibazo by’ubukungu byakomeje kuba ingorabahizi.
Nyamara nanone Obama akomeza kugenda ahura n’ibibazo byerekeranye na politiki y’Amerika mu rwego mpuzamahanga aho iki gihugu kigaragara nk’igihangange kigenda gihura n’ibibazo cyane cyane by’intambara n’umutekano mucye bigenda bitutumba hirya no hino ku isi. By’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigali by’Afrika gahoramo umutekano mucye ariko uwanavuga ko Obama yabisanze ari uko bimeze ntiyaba abeshye, gusa wenda icyo umuntu yakwibaza ni igikorwa kugirango ibi bibazo birangizwe burundu. Cyakora nanone ntawarenganya cyane uyu mugabo kuko nibura si we watangije ibi bibazo kandi na bene byo usanga badashaka kubikemura nkanswe umuyobozi w’ikindi gihugu.
Icyo umuntu yamugayira ni ukudafatira ibyemezo bihamye ba nyirabayazana b’ibyo bibazo ariko nanone ntawakwirengagiza ko bamwe muri bo bicaranye ku ntebe y’ubutegetsi kandi banamutiza imbaraga kugirango abe yicaye muri iyo ntebe. Amahitamo ye ashobora kuba amugoye ariko birashoboka ko noneho ibintu bishobora guhinduka kandi ku buryo bwihuse kuko Obama ntazategeka manda ya gatatu bikazatuma wenda yirekura agafata ibyemezo atitaye kubo bicaranye ku ntebe.
Ese hari ibimenyetso byatuma umuntu yibaza ko Obama azita koko ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigali?
Nk’uko byakunze kuvugwa na benshi, ibibazo bigaragara mu karere k’ibiyaga bigali by’Afrika bikomoka cyane cyane kuri Kagame ari we uhabwa uruhare runini mu guteza umutekano mucye muri ako karere. Urugero ni intambara ivugwa ubu mu burasirasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho bivugwa ko afasha inyeshyamba za M23 ziregwa ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu birimo kwica, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gushyira abana bato mu gisirikari n’ibindi. Kagame anavugwa kuba yarafashije indi mitwe myinshi yabayeho muri kariya karere kazahajwe n’intambara n’ubwicanyi bukaze bwanahitanye za miliyoni z’abagatuye.
Mu nama y’umuryango w’abibumbye iherutse, ikibazo cya Kongo cyari ku murongo w’ibyigwa ndetse cyanahamagaje inama yihariye ku bihugu by’ibihangange bigera kuri 30 abayobozi babyo bicaye ngo batorere umuti icyo kibazo. Kagame na we yari ayirimo nk’urebwa n’ikibazo ariko ntiyayirangije kuko yananiwe kwihanganira ibyahavugirwaga cyane cyane ko ari we byerekezagaho maze arasohoka arahunga ndetse yanatumiwe muri perezidansi y’Amerika yanga kujyayo ngo afite akazi kenshi nyamara yari yatinye gukururwa amatwi n’uyu muperezida mu by’ukuri wakomeje kumugoragoza. Ibi byagaragarije benshi ko atiteguye gutanga umuti w’ikibazo n’ubwo ngo yari yizeye ko ngo azasubira muri perezidansi y’Amerika mu minsi iri imbere kuko ngo yari yizeye ko Obama azatsindwa amatora none ubanza asubije amerwe mu isaho. Mbere y’aho gato abayobozi b’Amerika bari batangaje ko icyo gihugu gifite ibimenyetso birenze kure ibyatanzwe na raporo y’akanama k’impuguke za Loni ku ruhare rwa Kagame mu guteza akaduruvayo muri Kongo ndetse banavuga ko abategetsi bakuru b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye. Nyuma y’aho raporo y’inama y’umuryango w’abibumbye ushinzwe amahoro ku isi isohokeye, akanama ka Loni gashinzwe gutanga ibihano kasabye ibihugu bigize ako kanama gukora urutonde rw’abagomba gufatirwa ibyo bihano. Obama na we yatangaje mu minsi ya vuba ko agiye guhana yihanukiriye ba nyirabayazana ba kariya kavuyo ko muri Kongo.
N’ubwo wenda ibintu bishobora gutinda ugereranije n’uburemere bw’ikibazo ariko uwavuga ko Kagame nta mahirwe afite yo gukomeza gahunda ze muri aka karere ntiyaba yibeshye cyane. Cyane cyane ko hari n’ibyo yagiye atangarizwa na bamwe mu bategetsi bakomye b’Amerika ku bijyanye ba demokarasi, ubwisanzure bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ubw’itangazamakuru, urubuga rwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure n’ibindi biranga demokarasi. Yanabwiwe ko niba ari iterambere arata no muri Libiya ryari rihari ariko ntibyababujije kwisasira Kadafi. Ntibishimishije nta n’ubwo bifasha abanyarwanda kuba Kagame yamera nka Kadafi ngirango nta n’umunyarwanda wabyifuza ariko Kagame yari akwiye kureba kure kugirango na we azashobore gusazira mu gihugu cy’abasekuruza ariko ayo mahirwe n’abandi banyarwanda twese tuyabone. Gusa imyifatire ye nta cyizere itanga kuri ayo mahirwe ndetse n’agatsiko kamushyigikiye ntacyo gashobora kumara mu irangizwa ry’ibibazo by’u Rwanda n’iby’akarere kose muri rusange. Ibi nibyo biteye impungenge dore ko n’ubwo Kagame yasabye abamushyigikiye kumufasha bakamusaba kuva ku butegetsi bo bavuniye ibiti mu matwi kubera ubwidishyi no gukoma mu mashyi bananirwa kumva imvugo ijimije ya Kagame yabasabaga ubufasha ariko nibinanirana abanyarwanda ubwabo bazihagurukira babimusabe. N’ubwo ariko hari ababimusabye akanga kubyumva twizere ko nibiba ngombwa ko abanyarwanda bahaguruka bakabimusaba imbona nkubone atazatinda kubibaha nk’uko yabyivugiye ko bitazamara n’iminota.