Abahagarariye u Rwanda muri ONU baburijemo ifatirwa ibihano rya M23!

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters aravuga ko ibyo biro byahawe amakuru na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye ONU avuga ko abahagarariye u Rwanda mu nama y’umuryango  w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi babujije gutambuka umwanzuro wari ugamije gufatira ibihano abayobozi 2 ba gisirikare b’umutwe wa M23 aribo Colonel Vianney Kazarama, umuvugizi wa M23 na Colonel Mboneza murumuna wa Gen Laurent Nkunda.

Icyo gitekerezo cyari cyazanywe n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa, inyandiko abahagarariye ibyo bihugu berekanye zivuga ko abo basirikare bakuru ba M23 bakoze ibyaha byatuma bafatirwa ibihano n’umuryango w’abibumbye.

Izo nyandiko kandi zivuga ku cyegeranyo cy’impuguke za ONU ahavugwa ko Colonel Mboneza n’undi musirikare wa  M23 witwa Colonel Innocent Kaina uzwi kw’izina rya India Queen babonywe  bari kumwe n’abasirikare bakuru b’u Rwanda hagati ya Werurwe na Gicurasi uyu mwaka.

Aba basirikare sibo bonyine bagerwa amajanja kuko abandi bayobozi ba M23 bo barangije gufatirwa ibihano bamwe na ONU abandi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,abo ni nka ba Sultan Makenga, Innocent Zimulinda, Innocent Kaina, Baudouin Ngaruye, Jean Marie Runiga.

Kuba u Rwanda rushobora kuburizamo ibyemezo bikomeye bamwe babibona nk’ubushake bucye bw’ibyo bihugu mu kugarura amahoro muri Congo cyangwa mu guhangana na M23 mu gihe bigaragara ko uwo mutwe usa nk’ufite icyo wizeye ku buryo wakuye agahu ku nnyo ukaba watangiye kwirenza abasirikare ba ONU.

Marc Matabaro

The Rwandan