Mu gihe u Rwanda rwitegura intambara, ONU yo iravuga ko ibisasu bigwa i Gisenyi na Goma biva mu karere kagenzurwa na M23

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kanama 2013, ingabo za ONU zo mu mutwe udasanzwe zongereye ibikorwa byazo mu gufasha ingabo za Cogo (FARDC) guhangana n’ingabo za M23, umuryango w’abibumbye ukaba urega u Rwanda gufasha M23.

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo i New York mu muryango w’abibumbye batangaje ko umunyamabanga mukuru wa ONU wungirije ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Bwana Edmond Mulet yatangaje ko ONU ifite amakuru yizewe kandi yuzuzanya agaragaza inkunga idasubirwaho ingabo z’u Rwanda zirimo guha umutwe wa M23 mu mirwano imaze hafi icyumweru ibera mu majyaruguru y’umujyi wa Goma aho iyo mirwano yakajije umurego ku wa gatatu no ku wa kane.

Ayo makuru ONU ngo ifite avuga uburyo ingabo z’u Rwanda zacengeye ku butaka bwa Congo muri iyi minsi imirwano irimo kuba.Ibyo bikaba byasobanuwe mu nama yihutirwa y’akanama k’umuryango w’abibimbye gashinzwe amahoro kw’isi yaberaga mu muhezo i New York ku bijyanye n’ikibazo cyo mu majyaruguru ya Kivu n’ umunyamabanga mukuru wa ONU wungirije ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Bwana Edmond Mulet. Ikindi yatangaje ngo n’uko ibisasu bigwa mu Rwanda no mu mujyi wa Goma ngo bituruka mu turere tugenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kanama 2013, imbunda z’imizinga na za Kajugujugu z’intambara za ONU zateye inkunga ingabo za Congo mu kugaba ibitero ku ngabo za M23 mu birometero nka 15 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma. Imirwano ikomeye ikaba ibera mu duce twegereye Kibati na Mutaho aho inyeshyamba za M23 amajana n’amajana zishinze ibirindiro amakuru akaba avuga ko zirimo gukoresha cyane imbunda za Mortier. Ingabo za Congo na MONUSCO ngo zirimo kugerageza kwirukana ingabo za M23 mu duce zikoresha zirasa ku basivile bo mujyi wa Goma. Si ibyo gusa kuko hari amakuru ava muri Afrika y’Epfo avuga ko abasirikare kabuhariwe ba Rudahusha bo mu ngabo z’Afrika y’Epfo ubu bari ku rugamba ngo bakaba bamaze guhitana abasirikare ba M23 batari bake, ayo makuru akomeza avuga ko ingabo za Afrika y’Epfo zigiye kohereza muri Congo mu minsi ya vuba za kajugujigu z’intambara kabuhariwe zo mu bwoko wa Rooivalk. Hagati aho ingabo z’Afrika y’Epfo na Tanzaniya zitegereje abasirikare bandi bagera ku 1000 bazava muri Malawi baje kubatera ingabo mu bitugu.

Nk’uko amakuru ava ku mupaka w’u Rwanda na Congo hagati ya Goma na Gisenyi ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane hari agahenge nyuma y’ibisasu byarashwe ku Gisenyi n’i Goma bikica abantu, mu ma saa kumi nta rusaku rw’imirwano rwari rucyumvikana ariko nk’uko bitangazwa na Croix Rouge ngo imirwano yakozaga mu tundi duce twa Kivu y’amajyaruguru cyane cyane ahagana i Rutshuru. Nta makuru ahamye agaragaza umubare w’abamaze kugwa muri iyo mirwano igiye kumara icyumweru ariko amakuru menshi yemeza ko yaguyemo benshi abandi nabo benshi bagakomereka ku mpande zombi. Ku ruhande rwa ONU ho bivugwa ko yapfushije umusirikare abandi 5 barakomereka.

Ku ruhande rw’u Rwanda ho mu gitondo cyo ku wa kane igisasu kishe umugore,umwana we arakomereka. Leta y’u Rwanda yatangaje ko yitegiye kurengera ubusugire bwayo ko yiyamye yivuye inyuma ngo ibyo bikorwa ivuga ko bikorwa n’ingabo za Congo bitumbereye abasiviri. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko itakibashije kwihanganira ubushotoranyi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2013, yavuze ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zakomeje kurasa nkana ku butaka bw’u Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati : “Iraswa ry’ibisasu rikomeje ku butaka bw’u Rwanda ntiryakwihanganirwa, nkuko byagenda kuri buri gihugu cyose gifite ubutavogerwa n’ubwigenge. Abanyarwanda b’abasivili nibo bibasiwe n’ibi bisasu. Twakomeje kwitonda igihe kirekire uko dushoboye, ariko aho bigeze, ubu bushotoranyi ntibugishobora kwihanganirwa. Dufite ubushobozi bwo kugena tukamenya uwaturasheho, kandi ntituzazuyaza kurinda ubutaka bwacu. U Rwanda rufite inshingano yo kurinda abaturage barwo.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yahamagariye kenshi iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kureka kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ariko nyamara ahubwo ubugizi bwa nabi buhita burushaho kwiyongera mu mibare ndetse n’ubukana.

Yatunze agatoki abarebera ibiba muri Congo ko nta n’umwe uhamagarira abarwanyi ba FDLR bavuye mu Rwanda bakoze ibara rya Jenoside kurekera aho gufatanya n’ingabo za Congo ndetse bakanakingirwa ikibaba ku mugaragaro aho bibereye mu mudendezo w’ubufatanye n’ingabo za Congo hafi y’umupaka w’u Rwanda.

“Ni ukwikunda n’uburyarya bikabije ku muryango mpuzamahanga kuvuga ko ubereyeho kurinda abaturage b’abasivile mu gihe FARDC ifatanije na FDLR bari kwibasira abaturage bacu nkaho ubuzima bw’abanyarwanda budafite agaciro. Ibitero bya FARDC na FDLR, ubu byageze ku rundi rwego.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bibabaje cyane kuba umuryango mpuzamahanga utarakoze ibya ngombwa bikenewe ngo ubashe gukemura ikibazo, harimo no kuba utarabashije gushyigikira ibiganiro bya politiki ngo amahoro agaruke mu karere k’uburasirazuba bwa Congo.

“Iraswa ry’ibisasu rya FARDC na FDLR, ryakoreshejwe nk’imwe mu nzira yo gushotorana hagamijwe kwinjiza u Rwanda mu makimbirane. U Rwanda nicyo gihugu mu byasinye amasezerano y’amahoro bigaragaza ubushake bwinshi kurusha ibindi, kandi twakoze ibyo dushoboye byose mu guharanira amahaoro arambye mu burasirazuba bwa Congo. Ariko ntituzihanganira na rimwe kurebera mu gihe igisirikare cya kimwe mu bihugu byasinye amasezerano y’amahoro kirimo kurasa kibigambiriye ku basivili b’abanyarwanda.”

Kuri uyu wa kane kandi mu masaha ya nimugoroba abaturiye umuhanda Kigali-Gisenyi bashoboye kubona  imbunda n’ibikoresho biremereye by’intambara byerekezaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo hatambutse burende eshanu zigendera ku mapine asanzwe, ikamyo nini eshanu zikoreye za Burende zigendera ku minyururu  n’izindi modoka zisanzwe zikoreye abasirkare n’ibikoresho. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Joseph Nzabamwita, yagaragaye asa nk’umurikira abanyamakuru ibyo bikoresho bya gisirikare.

Hagati aho Perezida w’u Bufaransa, Bwana Francois Hollande yasabye ko haterana ikitaraganya inama yihutirwa y’akanama k’umuryango w’abibmbye gashinzwe amahoro kw’isi, iyo nama ikaba yakwibanda ku kibazo cya Congo. Ibi bivugwa mu gihe i New York, umwe mu bahagarariye u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwabujije gutambuka ibyifuzo by’Amerika n’u Bufaransa byasabaga ko bamwe mu bayobozi ba M23 bafatirwa ibihano, ngo kuko byari kubangamira umugambi w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ibiganiro bya Kampala bihuza M23 na Congo kandi ngo ibimenyetso bitangwa  bitanafatika.

Tugarutse muri Congo, ubu ngo benshi mu baturage ba Congo barimo kwibaza impamvu umukuru w’igihugu cyabo Bwana Joseph Kabila yarumye gihwa akaba ntacyo atangaza ku bibera mu burasirazuba bwa Congo.

Ku bijyanye n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete biravugwa ko yasabye igihugu cya Uganda kumwumvikanisha na Perezida Kagame w’u Rwanda.

Abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo baremeza ko intambara ishobora gukomera mu minsi iri imbere mu gihe haramuka habaye ibitero by’ibihugu by’u Bwongereza na Amerika muri Syria byarangaza amahanga agasa nk’ayibagiwe ibibazo bya Congo, ikigaragara n’uko Leta y’u Rwanda ishaka kwinjira mu mirwano muri Congo ku mugaragaro ku buryo hakoreshwa uburyo bwose kugira ngo haboneke urwitwazo, ikindi kivugwa n’uko u Rwanda rwaba rufite umugambi wo gukoza isoni MONUSCO rufata umujyi wa Goma bwa kabiri, ibi bikaba byatuma benshi bibaza icyo MONUSCO imaze bityo bikaba byayiviramo kuva muri Congo kugira ngo abafite inyungu mu gusahura Congo bashobore gusahura nta nkomyi.

Marc Matabaro

The Rwandan

7 COMMENTS

  1. ariko jye harikintukimwe nibaza ubundi kagama ajyazirikanako nawe avamaraso mukinyaranda ngo intarukizi yacyane irayitera.

  2. Erega biriya ni chantage, ukuri kurazwi ko M23 ari RDF muyindi sura. Ikindi ni ikibaba kiyikingirwa n’u Rwanda, kuki batemera ko yafatirwa ibihano? Ban Kim yabujije Kagame kurwana ahita abyemera abwira n’ingabo ze kuva mu birindiro bagasubira inyuma ndavuga M23. Ariya ni amayeri y’inyenzi ahubwo yamenywe na bose kandi birengagiza ko satellites ziri microscopique zaje kera. Barabeshyera ubusa barabamenye

  3. Ariko ngo umenya biriya bifaru byamazwe gushwanyaguzwa n’indege za South Africa i Bunagana. The Rwandan hari icyo yabivugaho muri titles zanyu?

  4. Byaba ari impamo ko bya bi bunda binini byoherejwe ku gisenyi byaba byashwanyagujwe na ya brigade ya Monusco i Bunagana?

  5. Barakubeshye ahubwo wowe urinterahamwe .babishwanyaguza se byangeze gute ..toka ibyo mwakoze ntumuzabisubira ukundi

Comments are closed.