Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru dukesha “Ijwi ry’Amerika” yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022 aravuga ko ikibazo cy’Abanyarwanda 8 bohererejwe muri Niger n’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga, ishami ryarwo rya Arusha, kikiri ingorabahizi. Leta ya Niger ngo ntiyishimiye imyitwarire y’urwo rwego mu kibazo cy’abo banyarwamda.
Leta ya Niger iravuga ko urwo Urwego rutitwaye neza mu kibazo cy’Abanyarwanda 8 boherejwe muri icyo gihugu. Iyo Leta ivuga ko urwo rwego rwafashe ibyemezo bidakwiye mu idosiye y’abo banyarwamda.
Kunenga urwo rwego bikubiye mu nyandiko y’uhagarariye Niger mu mategeko, umunyamategeko Ayisattu Zada yanditse asaba urwo rwego, ku itariki ya 25 Mutarama 2022, ko rwakwisubiraho ku cyemezo rwafashe ku ya 31 Ukuboza 2022, cyo kubwira Leta ya Niger ko icyemezo yafashe cyo kwirukana abo banyarwamda kidakwiye kandi kinyuranije n’amategeko. Icyi cyemezo ni icyafashwe n’umucamanza w’urwo rwego Joseph E. Chiondo Masanche, hashize iminsi 4 abo banyarwanda 8 bahawe iminsi itarenze 7 yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger, maze ikaza kongerwa ikagera ku minsi 30. Iki gihe, nta bisobanuro Leta ya Niger yatanze ku mpamvu zatumye yisuburaho, ku mazezerano yo gutuza abo banyarwanda. Leta ya Niger yatangaje gusa ko ari impamvu za dipolomasi.
Nyamara magingo aya, siko bimeze. Umunyamategeko Ayisattu, mu nyandiko ye, ibinjyanye na dipolomasi nta ngufu yabihaye, ntiyanabitinzeho cyane ariko avuga ko Leta ya Niger ifite uburenganzira bwo kuziceceka. Uwo munyamategeko yanditse avuga ko hari amakuru yise “ibanga rya Leta“, icyo gihugu cyamenye, avuga ko abo banyarwanda 8 kuba ku hutaka bwa Niger bishobora guteza intugunda n’umutekano muke muri icyo gihugu, cyane cyane muri ibi bihe, igihugu gifite umutekano muke uterwa n’ibikorwa by’iterabwoba.
Umunyamategeko Ayisattu, muri iyo nyandiko ye, ntagaragaza by’ukuri uko Urwego rwarenze ku mategeko. Nyamara, agararaza ko mu gika cya 6, ingingo ya 3 y’amasezerano Niger yagirajye na Loni, yemera ko igihe abakiriwe barenze ku mategeko y’igihugu, cyane cyane ibisabwa abandi batujwe mu gihugu ku buryo buhoraho, cyangwa se mu gihe bagaragaje kubangamira umutekano rusange, Leta ya Niger ibimenyesha umwanditsi w’Urwego, hanyuma binyuze mu biganiro gahafatwa ingamba zikwiriye.
Muri iyo nyandiko kandi, umunyamategeko Ayisattu yikomye uru rwego mu gufata ibyemezo bihutiyeho, rutabanje kuganira no kumva Leta ya Niger. Ikindi kandi, uwo munyamategeko yavuze ko urwo rwego rwakoresheje nabi ingingo ya 28 y’amasezerano arushyiraho. Avuga ko iyo ngingo ariyo umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yifashishije ategeka Leta ya Niger kwisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana abo abanyarwanda 8 ku butaka bwayo. Nyamara, iyo ngingo itegeka ibihugu gukorana n’urwo rwego mu bijyanye no gutanga imyirondoro no gushakisha abacyekwaho ibyaha ndetse no kwegeranya abatangabuhamya n’ibimenyetso, no kurwoherereza inyandiko zikenewe, guta muri yombi no gufunga abakekwa bari ku butaka byabyo ndetse no kuboherereza urwo rwego ngo rubaburanishe.
Bityo, umunyamategeko Ayisattu avuga ko muri izo ngingo zose, ntaho bigaragara ko, ku bijyanye n’ayo mazezerano, urwo rwego rwemerewe guha amabwiriza Leta ya Niger.
Icyiyongereye kuri ibyo byose, umunyamategeko Ayisattu arikoma abanyarwanda 8 boherejwe muri icyi gihugu, kudakurikiza inzira yo gukemura ibibazo itegenywa n’amasezerano yo kubatuza muri icyi gihugu. Atangaza ko abo banyarwanda bihutiye kwiyambaza urwo rwego, nyamara ayo mazezerano ategenya ko iyo havutse ibibazo, bikemurwa binyuze mu biganiro cyangwa mu bundi buryo bwumvikanyweho.
Ashingiye kubyo yagaragaje muri iyo nyandiko, umunyamategeko Ayisattu, uhagarariye Leta ya Niger, asoza inyandiko ye yemeza ko icyemezo cy’Urwego gitegeka Leta ya Niger ku cyemezo yari yafashe cyo kwirukana abo banyarwanda, cyafashwe mu buryo buhutiyeho. Ikindi ngo kuba ingingo ya 28 ishyiraho urwo rwego nayo yarakoresheje nabi, uwo munyamategeko uvuga ko umucamanza w’urwo rwego akwiye gukuraho icyo cyemezo.
Twibutse ko icyo cyemezo cya Leta ya Niger gitangajwe mu gihe umucamanza w’urwo rwego, yari aherutse kongera gutegeka iki gihugu guha abo banyarwanda 8 ubwisanzure bwo gutembera mu gihugu nta nkomyi, mu gihe bagitegereje ko hafatwa umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo. Ibyo byabaye nyuma y’uko abo banyarwamda bamenyesheje n’urwo rwego ko muri Niger habayeho nk’imfungwa ndetse bakaba bari barambuwe ibyangombwa bahawe bakigera muri icyo gihugu.
Uyu munyamategeko uhagarariye Leta ya Niger azanye iki cyemezo, mu gihe iminsi 30 yari yahawe abo banyarwanda kuba bavuye ku butaka bw’icyo gihugu, n’ayo irimo igana ku musozo. Na magingo aya, haracyari urujijo rw’aho abo banyarwanda 8 bagomba kwerekeza bava muri Niger. Hagati aho, mu rwiyererutso rwinshi, umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda yatangaje ko, abo banyarwanda bazakirizwa yombi nibifuza kujya mu rwababyaye. Nyamara ariko abo banyarwanda bari muri Niger ndetse n’imiryango yabo ntibabikozwa, kuko bazi neza ko nta rundi rukundo Leta ya Kigali ibafitiye, rutari rwa rundi rwa bihehe.
N’ubwo bigaragara ko harimo guterana amagambo gahati ya Leta ya Niger n’Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza mpuzamahanga, aho urwo rwego rugaragaza ko Leta ya Niger itubahirije amategeko na Leta ya Niger n’ayo ikikoma urwo rwego ko rwihaye ububasha rudafite, biragaragara ko, kuba Leta ya Niger ifite iriya myitwarire atari gusa.