Yanditswe na Arnold Gakuba
Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yakiriya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku guteza imbere ubucuruzi no gutwara ibintu n’abantu hagati y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru “Daily Monitor”.
Kenya yasabye u Rwanda kongera ibicuruzwa bitumizwa muri Kenya ndetse no kongera serivisi zitangirwa ku cyambu cya Mombasa. Perezida Kenyatta yashimiye u Rwanda kuba rwarafunguye umupaka wa Gatuna uhuza icyo gihugu na Uganda. Yagize ati: “Ibi bizoroshya gutwara abantu n’ibintu mu bihugu by’ibituranyi.”
Umupaka wa Gatuna ni umwe mu mipaka ikoreshwa cyane mu karere, ukaba warafunzwe kuva 2019 kubera ibibazo bya dipolomasi byari hagati y’u Rwanda na Uganda. Ifungwa ry’uwo mupaka ryatumye abatwara ibicuruzwa bahindura inzira bakoresha icyambu cya Dar-es-Salaam kandi Iyo nzira ari iya kure.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Nairobi aje mu ruzinduko rw’akazi nyuma y’iminsi mike igihugu cye gifunguye umupaka ugihuza na Uganda, igikorwa kizatuma gutwara ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa bijya i Kigali cyoroha.
Nk’uko bitanganzwa n’Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya by’i Nairobi, abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi burimo ibujyanye n’ubucuruzi no gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ibindi bibazo byugarije umugabane w’Afrika.
Igihugu cya Kenya kibona u Rwanda nk’igihugu kigihuza n’isoko rya DR Congo. DR Congo yemewe mu Muryango w’Afrika y’Ibirasirazuba (EAC) ikaba irimo kuzuza ibisabwa n’amasezerano agenga uwo Muryango.
Hagati aho ariko, igihugu cya DR Congo nacyo gifite ikibazo gikomeye cy’umutekano, kikaba gikeneye kwihuza n’ibindi bihugu bigize EAC kugirango bafatanye kurwanya inyeshyamba. Ni muri urwo rwego, kuva mu Gushyingo k’umwaka ushize wa 2021, Uganda na DR Congo byahuriye mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za ADF, umutwe ukomaka muri Uganda ukaba ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.
Abayobozi bombi kandi biyemeje gukorera hamwe mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane ari muri Ethiopia, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Somalia. Kenya n’u Rwanda byiyemeje kuzakomeza guteza imbere ibiganiro ndetse n’amahoro ku mpande zishyamiranye muri ibyo bihugu.