Yanditswe na Arnold Gakuba
Inkuru dukesha “The Easter African” yo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022, iravuga ko perezida Paul Kagame w’u Rwanda yemereye mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta kuzakoresha icyambu cya Mombasa mu gutwara ibicuruzwa bijya mu Rwanda. Igikorwa cyo gufungura umupaka wa Gatuna uhuza Uganda n’u Rwanda akaba aricyo cyabaye imbaritso y’ayo masezerano. Ubu ibicuruzwa bijya mu Rwanda bikaba bigiye gutangira kuva mu cyambu cya Mombasa.
Mu biganiro byahuje perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta kuri uyu wa kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 i Nairobi, mu byo baganiriye harimo no guteza imbere gutwara abanru n’ibintu ndetse n’ubucuruzi muri rusange. Abo baperezida bombi, bemeranije koroshya kwambutsa ibicuruzwa ku mupaka y’ibihugu byabo, nyuma y’uko inzira y’ingenzi inyura Gatuna ifungurwa ku ya 31 Mutarama 2022.
Nyuma y’uko hari hashize igihe u Rwanda rukoresha icyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzaniya, kuva 2019 umupaka w’u Rwanda n’a Uganda wafungwa, Uhuru Kenyatta yasabye Kagame ko u Rwanda rwatangira kungukira kuri serivisi nziza zitangirwa ku cyamhu cya Mombasa, kuva umupaka wa Gatuna wafunguwe.
Amakimbirane yaranze Uganda n’u Rwanda mu myaka itatu ishize, yaje kuvamo gufunga umupaka wa Gatuna, yateye igihombo kinini icyambu cya Mombasa. Inzira ya Uganda (Mombasa-Nairobi-Kampala-Kigali) yarafunzwe kuva 2019. Inzira ndende kandi ihenze ya Dar-Es-Salaam yanyuraga ku mupaka wa Mirama Hills niyo yakoreshwaga.
Abacuruzi babwiye “The EastAfrican” ko byari bihenze gukoresha inzira bakoreshaga. Baragira bati: “Gutwara ibicuruzwa i Bukavu muri DR Congo no mu yindi mijyi birihuta iyo tunyuze Gatuna, kuko bidahenze nko kunyura Kagitumba. Benshi baretse gukoresha umupaka wa Bunagana unyura mu Rwanda“. Gufungura umupaka wa Gatuna byashimishije abacuruzi benshi bakoresha icyambu cya Mombasa.
Ubucuruzi bwazutse
Clement Bukuru, umuyobozi wa “Rwanda Freight Forwarders” yagize ati: “Byadutwaraga igihe gito mbere y’uko umupaka wa Gatuna ufungwa. Ariko nanone biterwa naho imizigo iva, kuko ndatekereza ko kubiva Dar es Salaam, inzira ya Gatuna ntiyaba hafi.”
Nyamara ariko, Joseph Akumuntu umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bikorera ku giti cyabo mu Rwanda, yavuze ko Gatuna ari nziza ku Rwanda kuko inafasha kuvana imizigo Naivasha, bikaba bigabanya urugendo n’ikiguzi.
Bwana Akumuntu, utwara peteroli, yavuze ko Gatuna ari hafi kandi hanahendutse. Yagize ati: “Tubara ibyo twunguka ku bantu bacu, haba ku kiguzi cyangwa se ku gihe ugereranije n’izindi nzira.”
Banki y’Isi, mu Cyegeranyo cy’ubukungu bw’u Rwanda cyo muri 2021, cyashyizwe ahagaragara ku wa gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022, cyerekanye ko gukomeza gufunga umupaka w’u Rwanda na Uganda byangije isoko ry’u Rwanda kugira ngo ritange serivisi z’ibikoresho bigera kuri toni miliyoni 4.2 z’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu gihugu muri 2018.
Icyo cyegeranyo gitangaza ko “Gufunga imipaka y’ibanze hagati y’u Rwanda na Uganda mu myaka ibiri n’igice ishize byatumye ibicuruzwa bijya muri DR Congo binyuzwa ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na DR Congo, bityo ntibinyuzwe mu Rwanda. Ibyo byatumye u Rwanda tutakaza kuba inzira mu karere.”
Icyo cyegeranyo kivuga ko amakamyo yatwaraga ibintu mu Rwanda, Burundi na DR Congo yanyuzwaga mu nzira ya kure inyura Mirama Hills. Banki y’isi iragura iti: “Hari ibimenyetso ko igice cy’ubucuruzi bw’u Rwanda cyanyujijwe muri Tanzaniya na DR Congo.”
N’ubwo u Rwanda rwakomeje kwihagararaho rushyiramo amananiza mu gukemura ikibazo rwari rufitanye na Uganda, gufunga imipaka n’icyo gihugu byagize ingaruka ku bukungu bwarwo. Si ibyo gusa kandi, u Rwanda ni inzira y’ubusamo yo gutwara ibicuruzwa biva Kenya bijya Burundi na DR Congo. Bityo, ubukungu bw’ibyo bihugu nabwo bwarahazahariye. Twizere ko u Rwanda rwakuye isomo mu kwihagararaho, rwihima kandi runahima ibihugu by’ibituranyi.