Urupfu rwa Anne Rwigara – “Ni amayobera gusa”

Anne Rwigara

Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yapfuye kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wabo yabwiye BBC ko Anne yapfuye nyuma y’igihe kitari kinini ababara mu nda aho yari atuye muri leta ya California.

Umubyeyi we Adeline Rwigara uba i Kigali, mu nyandiko, yabwiye BBC ati: “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa. Namayobera gusa.”

Anne Uwamahoro Rwigara ubu wari ufite imyaka 41 – dushingiye ku mwirondoro yahaye urukiko mu 2017 – yibukwa muri uwo mwaka ubwo yamaze iminsi afunganye na nyina Adeline hamwe na mukuru we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha bitandukanye.

Hari nyuma y’amatora ya perezida ya 2017 aho mukuru we Diane yangiwe kwiyamamaza kuri uwo mwanya. Ayo matora yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi hafi 99%.

Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku cyateye urupfu rwa Anne Rwigara, wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Anne, umukobwa wo mu muryango uzwi cyane mu Rwanda

Mu 2017 Anne (uri inyuma), mukuru we Diane (hagati) n'umubyeyi wabo Adeline (imbere) barafunzwe baregwa ibyaha bitandukanye bo bahakanye bavuga ko ari impamvu za politike no 'gushaka kuducecekesha'
Mu 2017 Anne (uri inyuma), mukuru we Diane (hagati) n’umubyeyi wabo Adeline (imbere) barafunzwe baregwa ibyaha bitandukanye bo bahakanye bavuga ko ari impamvu za politike no ‘gushaka kuducecekesha’
 

Assinapol Rwigara ni umwe mu bacuruzi akaba n’umunyenganda wari uzwi cyane mu Rwanda kuva mu myaka hafi 40 kugeza apfuye mu 2015.

Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe, igipolisi cy’u Rwanda cyavuze ko yazize impanuka yo mu muhanda.

Umuryango we uvuga ko yishwe mu mpanuka yateguwe, wandikiye Perezida Kagame umusaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Assinapol, uvuga ko hari ibyo atumvikanaga n’ishyaka riri ku butegetsi.

Anne Rwigara, uvuga ko yageze ahabereye iyo mpanuka ikimara kuba, nyuma yabwiye abanyamakuru ati: “Tukihagera twasanze abantu bigaragara ko bogeza, twaramubonaga ari muzima. Uko byari bimeze byarashobokaga kubanza gukura umubyeyi wacu mu modoka bakamujyana kwa muganga, ariko Polisi yo yakuraga imodoka mu muhanda umuntu akirimo kandi ari muzima bigaragara.”

Avuga ko bageze kwa muganga bababwiye ko Assinapol yapfuye, yongeyeho ati: “Twasabye abapolisi ko babanza kumushyikiriza muganga ngo arebe nuko baraduseka cyane.”

Anne (ibumoso) yamaganye uruhande rwa polisi rwavuze ko se (hagati) yazize impanuka mu 2015
Anne (ibumoso) yamaganye uruhande rwa polisi rwavuze ko se (hagati) yazize impanuka mu 2015
 

Anne, mukuru we Diane n’umubyeyi wabo Adeline baje gufungwa mu 2017 ku birego bitandukanye birimo ibishingiye ku byo bagiye batangariza abo mu miryango yabo cyangwa ibinyamakuru.

Anne Rwigara yarezwe icyaha kimwe cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda, icyaha yari ahuriyeho na mukuru we na nyina, ariko bo bashinjwa n’ibindi.

Anne yaje kurekurwa n’urukiko, ariko mukuru we Diane n’umubyeyi we Adeline bamaze igihe kirenga umwaka bafunze.

Mu 2018 kugeza mu 2021 Anne nabwo yabonetse mu nkiko aburana ku ruganda Premier Tabacco Campany Ltd rwahoze ari urwa se, nawe yari afitemo imigabane, aregwa kunyereza imisoro ya miliyari eshatu, ibyo we n’abunganizi be bahakanye.

Itabi, ibikoresho n’ibindi bigize uru ruganda nyuma byatejwe cyamunara.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batangaje akababaro batewe n’urupfu rwa Anne Rwigara. Impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana kugeza ubu.

BBC