Kinshasa, 09/02/2024- Mu gihe cy’umukino wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’Afrika cy’ibihugu (AFCON) hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Cote d’Ivoire ku wa Gatatu, Canal+, ikigo cy’Abafaransa gitanga serivisi za televiziyo ya satellite, cyashyizwe mu majwi kubera gushinjwa gukoresha uburyo bwo guhindura amashusho ku bushake, hagamijwe kuterekana abafana b’abanyekongo bari bafite ubutumwa bugamije kwerekana ko Mari ibikorwa bya Genocide mu burasirazuba bw’igihugu cyabo. Ibi byatumye habaho guhamagarira abafatabuguzi baho gusesa amasezerano yabo na Canal+.
Voici les images des congolais que canal plus que nous devons boycotter a refusé de montrer à la CAN. Quittons canal plus pour venger le sang de nos frères qui sont tués par millions à l’est de la RDC pic.twitter.com/P7XONNLQho
— Yves Tresor (@TresorKapya) February 9, 2024
Abareba umukino binyuze mu mashene ya Canal+ Sports ntibashoboye kubona ubutumwa bwanditse ku byapa, imyenda, n’ibindi bikoresho byambarwa n’abafana. Ku mbuga nkoranyambaga zo muri Congo, abantu bashinje Canal+ gushyira imbere amashusho agaragaza abafana b’abanyekongo mu buryo bwagutse, birinda gufata amashusho ya hafi yabo. Bahamagariye abafatabuguzi bo mu gace ka Congo guhagarika gukoresha serivisi za Canal+.
Canal+ yasubije ibirego bivuga ko itagira uruhare mu guhitamo amashusho agaragara kuri televiziyo. Yatangaje ko, “Twebwe ntituri abafata ibyemezo ku mashusho agaragazwa” yongeraho ko Canal+ itambutsa amashusho mpuzamahanga atangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) ikongeraho gusa ibiganiro by’abanyamakuru n’abasesenguzi bayo.
Mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo umuturage wo muri Congo arimo gusenya antene ya Canal+. Iki gikorwa cyerekanye urwego rw’uburakari n’akababaro k’abaturage basaba ko ijwi ryabo rigera ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’umujinya wabo ku bigo by’itangazamakuru babona ko bibogamye cyangwa biterekana ibibazo byabo uko bikwiye.
#URGENT
L’opération zéro CANAL + en RDC a déjà commencer, nous avons compris que @canalplus est au service de @RwandaGov et M23 qui tue en RDC avec la complicité des américains et français @POTUS @EmmanuelMacron @HillaryClinton @UN @UnionEuropea22 .
Nous irons jusqu’au bout pic.twitter.com/rWVBWvtsBW— SAUVONS LE CONGO (@OfficielSa24737) February 9, 2024
Iki kibazo cyateje impaka zikomeye mu itangazamakuru n’abakurikirana iby’umupira w’amaguru, bituma habaho ibiganiro byimbitse ku ruhare rw’ibigo by’itangazamakuru mu gutangaza amakuru mu buryo buringanire kandi butabogamye, cyane cyane mu bihe by’ibibazo bya politiki n’amakimbirane.
Icyakora, Canal+ yagaragaje ko itangaza amashusho atanzwe na CAF, bityo ikaba itari ifite ububasha bwo guhitamo ibyo yerekana cyangwa iterekana ku mukino. Ibi bisobanuro ntibyashoboye guhosha umujinya w’abaturage, bikomeza kugaragaza ikibazo cy’uko amajwi y’abaturage ashobora kwirengagizwa mu itangazamakuru mpuzamahanga.