Kazungu Wishe Abantu 13 Yasabiwe Igifungo cya Burundu

Denis Kazungu ushinjwa kwica abantu akabataba mu byobo mu nzu ye

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira Bwana Denis Kazungu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igifungo cya Burundu ni cyo gihano kiremereye mu mategeko y’u Rwanda kuva hakuweho igihano cy’urupfu mu itegeko nshinga ryo muri 2003

Bumukurikiranyeho ibyaha 10 birimo icyo kwica abantu 13 yarangiza akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu yabagamo.

Kazungu yemera ibyaha akabisabira imbabazi akavuga ko atazabisubira ukundi. Umunyamakuru wa VOA, Eric Bagiruwubusa yari mu rukiko akurikirana urubanza, umva inkuru yose hano hepfo.