Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira Bwana Denis Kazungu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igifungo cya Burundu ni cyo gihano kiremereye mu mategeko y’u Rwanda kuva hakuweho igihano cy’urupfu mu itegeko nshinga ryo muri 2003
Bumukurikiranyeho ibyaha 10 birimo icyo kwica abantu 13 yarangiza akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu yabagamo.
Kazungu yemera ibyaha akabisabira imbabazi akavuga ko atazabisubira ukundi. Umunyamakuru wa VOA, Eric Bagiruwubusa yari mu rukiko akurikirana urubanza, umva inkuru yose hano hepfo.