Appolo Gafaranga uzwi no ku izina rya Kiririsi Ismael ari ku mwanya wa mbere mu bakekwa kwivugana Col Karegeya

Nyuma y’uko uwahoze akuriye iperereza ryo hagati no hanze y’u Rwanda Colonel Patrcik Karegeya yiciwe muri Hotel Michelangelo iri Johannesbourg muri Africa y’epfo, ibinyamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nyinshi zakomeje guhererekanya amakuru ku bijyanye n’urwo rupfu ari nako bagerageza gushakisha ababa bamwishe.

Uza ku murongo wa mbere mu bakekwa ni umugabo wita Appolo Gafaranga ukomoka i Nyamirambo akaba azwi ku mazina ya Appolo Kiririsi Ismael. Uyu mugabo uzwi nk’umu businessman ngo yari asanzwe akorera Col Karegeya amuha amakuru y’ibibera mu gihugu cyane cyane mu migambi mibisha Leta ya Kigali yo guhitana Karegeya.

Colonel Patrick Karegeya
Colonel Patrick Karegeya

Nk’uko tubikesha General Kayumba Nyamwasa, ngo uyu Appolo yari inshuti ya Karegeya rwose, ndetse ngo niwe wahamagaye Karegeya ngo bahurire kuri Hotel bagirane inama. Kuba atarahabonetse nyuma biteye ikibazo, ndetse nta washidikanya ko ari we wamugambaniye.

Abazi Appolo bemeza ko akunda ifaranga cyane kandi akaba ari umu criminal wo mu rwego rwo hejuru. Yigeze gufungirwa mu gihugu cy’Ubwongereza azira gucuruza ikiyobyabwenge cya cocaine nyuma aho afunguriwe yaje mu Rwanda cyakora akomeza kugenda akora ubucuruzi budasobanutse, ndetse akenshi niwe watangaga amakuru ku bantu benshi Leta ya Kagame yabaga ishaka biberaga mu mahanga. Aha niho yatangiye gukorana na Karegeya nawe wari ushinzwe iperereza. Ibi kandi ngo Appolo yabikoraga abifatanyije no gukora business yo gucuruza ama visa n’ama passeports y’amahimbano ndetse agakorana n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu bitandukanye bakabasha kwinjiza abantu mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu mwaka wa 2004 Appolo yafungiwe muri gereza ya Kigali aregwa ibyaha byo gucuruza abana b’abakobwa abakuye mu Rwanda akabajyana hanze y’igihugu. Ikigaragara ni uko Appolo adatinya gukora ibyaha ngo aratinya gereza. Ashobora kwishyikiriza ubushinjacyaha akavuga ko abantu atazi babaguye gitumo bakica Karegeya, ko we nta ruhare na ruto yabigizemo! Baramutse babitekinitse neza ibimenyetso byabura maze Gafaranga ifaranga rye akarikubita ku mufuka akazamuka i Kigali nk’intwari ya FPR. Gusa rero yibuke ko Kagame yavuze ko uzica mu izina rye nawe azamwiyicira. Bwarakeye biraba da!

Chaste Gahunde