Colonel Mamadou Ndala yitabye Imana

Umukuru w’ibikorwa bya gisirikare byari bigamije guhangana n’inyeshyamba z’abagande za ADF-Nalu mu burasirazuba bwa Congo yaguye mu gico kuri uyu wa kane tariki 2 Mutarama 2014 ahasiga ubuzima.

Urupfu rwa Colonel Mamadou rwatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende wagize ati:

“Mfite inkuru y’incamugongo, colonel Mamadou Ndala yishwe we na babiri mu basirikare bamurindaga. Birashoboka ko yaba yishwe n’inyeshyamba za ADF-NALU. Ingabo za Congo ndetse n’igihugu byatakaje bikomeye.”

Ngo Colonel Mamadou yari mu nzira yerekeza ahitwa Eringeti mu birometero nka 54 uvuye i Beni aho Bataillon y’abakomando ba Congo yagombaga gushinga ibirindiro noneho imodoka yarimo igwa mu mutego.

Icyo gitero cyabereye ahitwa Matembo, hafi ya Beni mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Umwe mu basirikare barindaga Colonel Mamadou witwa Paul Safari yabwiye abanyamakuru ko igisasu cyaturutse ku ruhande rw’iburyo gikubita imodoka barimo, ngo uwo musirikare yarashe amasasu yari afite yose arashira ariko abagabye igitero bo bakomezaga kwegera imbere.

Ntabwo ari Colonel Mamadou wapfuye gusa kuko hari abasirikare 2 bamurindaga nabo bahasize ubuzima abandi 5 barakomereka ubu baravurirwa mu bitaro i Beni.

Urupfu rwa Mamadou rwababaje benshi muri Congo, ku buryo i Goma amaduka yari afunze mu duce tumwe.

Twabibutsa ko Colonel Mamadou Ndala yagize uruhare runini mu ntsinzi y’ingabo za Congo igihe zatsindaga M23 mu kwezi kw’Ugushyaingo 2013, ubu yari yahawe ubutumwa bwo guhangana n’inyeshyamba z’abagande za ADF-NALU.

The YouTube ID of _5Sjm-bxdEQ#t=10 is invalid.

Ubwanditsi