Augustin Habimana wari uhagarariye u Rwanda mu Burundi yaburiwe irengero nyuma yo guhamagazwa i Kigali

Augustin Habimana wari uhagarariye u Rwanda mu Burundi akaza gukurwa kuri uwo mwanya yaburiwe irengero guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013, ubwo yari i Kigali kuko yari amaze guhamagazwa.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko Bwana Augustin Habimana yagaragaye  bwa nyuma mu ruhame i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013, bikaba bivugwa ko ngo ibura rye riteye umwitwarariko abayobozi b’u Rwanda ni atari ukwijijisha akaba aribo bamufite.

Amakuru afite gihamya avuga ko Ambasaderi Habimana bimwe mu byatumye ahamagarwa i Kigali ari ubwumvikane buke yari afitanye n’abo bakoranaga mu biro bihagarariye u Rwanda i Bujumbura mu Burundi. Abo bakorana nawe bakomeje kumurega kenshi ku bayobozi b’i Kigali ko ngo yishoye mu bikorwa bitajyanye n’umurimo we w’ubudiplomate, muri ibyo bikorwa harimo kugirana imigenderanire n’imwe mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Amakuru ava mu kinyamakuru Great Lakes Voice avuga ko Ambasaderi Habimana yari amaze iminsi ahura n’ibibazo kenshi aho yagiye aregwa mu nzego za polisi kubera kutubahiriza inshingano ze zo gutanga indezo z’abana yagiye abyarana n’abagore batandukanye. Ngo kubera ibyo bibazo imyitwarire ye yagiye ikemangwa bikavugwa ko itari ihuye  n’urwego rwe nk’umuntu uhagarariye igihugu mu mahanga.

Ambasaderi Habimana yigeze kuba Umuyobozi ushinzwe iperereza ryo mu gihugu imbere mu nzego z’igihugu z’iperereza (NISS) mbere y’uko yoherezwa guhagararira u Rwanda i Bujumbura mu Gushyingo 2011. Iryo yimurwa ava mu nzego z’iperereza ngo ryaba ryaratewe n’ibibazo bikomeye byagizwe ibanga, kumugira ambasaderi ngo byari nko kumugoragoza.

Muri iyi minsi kandi hari abandi ba Ambasaderi bahamagajwe igihe kimwe na Bwana Habimana ariko bo ibyabo ntawahamya ko bijya kumera nk’ibye.

Niba byemejwe ko Ambasaderi Habimana yashoboye guhunga yaba ari amahirwe ye ariko abaye yaguye mu maboko y’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba ari mu mazi abira kuko ubutegetsi bwa Kagame ntabwo bwamucira akari urutega mu gihe yaba ashinjwa kugirana imigenderanire n’abatavuga rumwe nabwo kandi yarakoze mu bijyanye n’iperereza ntawabura gukeka ko hari amabanga yaba yaramenaga, naho kugira abana benshi hanze byo ni ingeso yeze muri abo ba nyakubahwa dore ko uwo munezero nta banyarwanda benshi babona ubushobozi bwo kuwujyamo mu gihe inzara ibatema amara, uretse ko Ambasaderi Habimana we yabaye nka ya nsina ngufi akaregwa muri polisi mu gihe hari benshi iyo polisi itatinyuka kwakira ibirego bibashinja.

Uyu mugabo uretse kuba yarigeze gukora muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi mu myaka ya vuba ku butegetsi bwa FPR, mbere ya 1994 yakoze mu nzego z’iperereza zo ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana zizwi ku izina rya SCR abenshi bitaga SESERA!

Marc Matabaro

5 COMMENTS

  1. UMUGABO WARI UHAGARALIYE URWANDA MUBU RUNDI NGO YABA YABURIWE IRENGERO
    AKA NA KUMIRO KAGAME MUMUREKE IMINSI YE NAWE IREGEREJE .
    UMUNTU NKURIYA UMUTEGETSI MWIZA WOYA NAREKERE AHO …..ESE BANYARWANDA MUTEGEREJE IKI?
    MUZAGUMYA MUSAKUZE ARINDE ATUMARAHO ABANYABWENGE.BIZE YEWE GUTEGEKWA NI NYESHYAMBA NIKO BIMERA KOKO NDU MIWE:

  2. AMAKURU ATURUKA AHANTU HIZEWE YEMEZA YUKO UMUGABO WITWA AUGUSTIN HABIMANA WARI UHAGARARIYE URWANDA MU BURUNDI MUMINSI ISHIZE YATUMIJWEHO IKIGALI IGITARAGANYA
    YABA KAGAME YARAMWIVUGANYE UBU NTA WAMENYA IRENGERO RYE. BANYARWANDA UMUGABO ATUMAZE ABANYABWENGE KABISA AHA;

  3. Ubwenge se nuku byara gura aho yoherejwe mukazi??ncyagwa ubwenge nuku jya gusopanya aba ntu witwaza Kagame ???kagame ni ba arinyeshambase iyo murekera ho kinani ?? Nti mu mwice ??? Komutarii mwara teyimbere ku bwakinanise uwo numuregwe naho uwo waba jije Ngo numuki ??? Numuhutu mubisi nta mututsi wasa nkuko asa. Iki menyimenyi rebâ Kagame wacu Paul mwunve nama zina ye ntaho ahuriye naza habimana mbona buca hategekimana habyarimana mwakundimana mubinyoma wee

Comments are closed.