Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n’uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga

Nyuma y’ibyatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete ko Leta y’u Rwanda n’iya Uganda bagomba gushyikirana n’ababarwanya kugirango haboneke umuti urambye ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari, Perezida Kagame we yarumye gihwa ariko Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwababajwe n’amagambo ya Perezida Kikwete ndetse avuga ko Leta y’u Rwanda idashobora kuganira n’abajenosideri ngo basize bahekuye u Rwanda.

Nyuma y’ibi byose byavuzwe, twagerageje kwibaza ibibazo bimwe na bimwe abantu birengagiza kubera ubufana, ubuhezanguni, amarangamutima, ubujiji, ubwoba, n’ibindi..:

Ese FDLR abo bavuga ni bande?

FDLR mu ntangiriro wari umutwe umwe wari ugizwe n’abanyarwanda b’impunzi bahungiye muri Congo ndetse n’abandi bagiye bava mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye bayisanga.

Ntawahakana ko mu bayigize hari abagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi n’andi mabi mu Rwanda mu 1994 ndetse no ku butaka bwa Congo ariko se nibo bonyine? Ese uwareba neza agashyira ku munzani nta marangamutima n’ubwoba bwokamye bamwe yasanga muri FPR hatari abanyabyaha ndetse b’indashyikirwa kurusha abari muri FDLR?

Nyuma FDLR yaje gucikamo ibice byinshi ndetse harimo n’ibivugwa ko bikorana na Leta y’u Rwanda ku buryo hari n’abatahuka mu Rwanda bagasubizwa muri Congo gutezayo umutekano muke bityo Leta y’u Rwanda ikabona urwitwazo rwo kubona ibyo irega FDLR abo akenshi bakorana n’ingabo z’u Rwanda za Special Forces ziri muri Congo, M23 ndetse n’imitwe y’aba maimai imwe n’imwe, ariko ntawabura kuvuga ko muri Congo ingabo za FDLR y’ukuri zihari abazigize bakaba barananiye Leta ya Kagame byaba:

-Mu kubica

-Kubagura ngo babe ibikoresho mu gucukura amabuye y’agaciro, gufata abagore ku ngufu, kwica n’ibindi

-Kubacyura ngo abagire ibikoresho mu gushinja abatavuga rumwe na Leta

-Kubereka amahanga nk’iturufu no kureshya abasigaye inyuma

Ese Leta y’u Rwanda ntabwo ijya iganira na FDLR?

Leta y’u Rwanda iganira na FDLR ndetse buri munsi kuko nta gushidikanya ko ifite ibyitso mubayigize uretse ko rubanda rwa giseseka rwo rubeshywa rugahozwa mu rujijo.

Birazwi ko hari abatahuka bagasubizwa muri Congo byaba mu rwego rwo gukorera Leta ya Kagame mu kureshya abasigayeyo ngo batahuke cyangwa gukora ibindi bikorwa by’urugomo ngo byitirirwe FDLR ariko burya abatabizi mubimenye nta na rimwe umuyobozi wo hejuru wa FDLR atahuka hatabanje kuba ibiganiro by’igihe kinini ndetse amaze guhabwa amafaranga, kwizezwa ko atazafungwa ndetse amaze no kugenerwa umwanya mu gisirikare cyangwa mu buyobozi uretse ko ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda nayo ifite ibyo imusaba birimo guhakana ko nta mpunzi zishwe muri Congo, kugambanira abasigaye inyuma, kuvuga ububi bwa FDLR, gushinja abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta n’ibindi.

Niba mugira ngo ndabeshya muzakurikire uburyo Gen Rwarakabije yatahutse, ese yarabyutse ahita aza mu Rwanda ntawe bavuganye? Ikibazo n’uko iyo mishyikirano y’ibanga iba ku nyungu z’abayihuriramo gusa bigahishwa abanyarwanda bose ntibagire inyungu bakuramo ahubwo bagakomeza kubateranya.

-Ese Leta y’u Rwanda inganiriye na FDLR ndetse n’abandi bayirwanya byayitwara iki?

Iki kibazo ni ikibazo gikomeye ubwacyo kinashingiye no kukubaho k’ubutegetsi bwa Kagame ubwabwo kuko iyo mishyikirano ibaye ntabwo yazamo FDLR gusa ahubwo byaba ngombwa ko n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bose bayizamo.

Ubutegetse bwa Kagame bushingiye ku ntwaro yitwa Genocide yakorewe abatutsi, ni igikangisho ikangisha amahanga ndetse n’abanyarwanda. Abahutu bakangishwa kuregwa kuba barayigizemo uruhare cyangwa kuyipfobya ndetse n’ingengabitekerezo yayo naho abatutsi bo bakangishwa ko abahutu bahora babahigira ngo babamareho ko ngo intego nyamukuru ari ugukomeza Genocide abahutu ngo bateguye guhera mu 1959 ngo batakoze ngo barangize mu 1994.

Kagame yiyitira guhagarika Genocide ndetse agakomeza kugaragaza ko hari abagishaka kuyikomeza bityo agafata bugwate abatutsi bamwe bibwira ko ariwe ubarinze ndetse n’amahanga amwe agafatwa n’icyo gipindi.

Ukubaho kwa FDLR muri Congo bifasha Kagame gukomeza kwihanganirwa n’amahanga akaniga demokarasi. Si ibyo gusa kuko FDLR imubera urwitwazo mu busahuzi no guteza umutekano muri Congo yitwaje ngo kujya kurwanya abakoze Genocide akiyibagiza ko abenshi bagize FDLR bambutse umupaka babahetse!

Nimwibaze namwe habaye imishyikirano hagati ya FDLR ndetse n’abandi banyarwanda na Leta ya Kagame?

Iyo mishyikirano ibaya iciye mu mucyo yarangira habayeho ubutabera nyabwo ni ukuvuga ibintu 2:

-Imbabazi rusange

-Guhana abanyabyaha bose baba abo muri FDLR n’abo muri FPR na Kagame n’ibyegera barimo

Ku bijyanye na demokarasi byaba ngombwa ko habaho amatora aciye mu mucyo mpamya ko FPR itakwihandagaza ngo ivuge ko yayatsinda, aho niho twarebera koko niba barya bantu tubona baba buzuye aho Kagame yasuye baba bamukunze koko.

Impungenge zindi n’uko ibinyoma bya Leta y’u Rwanda bigiye kumara imyaka hafi 20 byajya ahagaragara bityo ari amahanga ari n’abatutsi birirwa babeshywa bakabona isura nyayo ya FPR na Kagame. Mbese byaba nko kwandika amateka bundi bushya.

Nimwibaze namwe abirirwa batanga ibiganiro  mu manama mpuzamahanga atandukanye no mu ma kaminuza ikimwaro baba bafite? Nimwibaze ibitabo byanditswe, amafirimi yakinwe, abantu bafunzwe imyaka n’imyaka, abazungu bigize ba spécialistes ku Rwanda n’ibindi byahinduka ubusa mu gihe ukuri kwajya ahagaragara?

Ese mujya mwibaza ubuzima Kagame yabaho nyuma yabyo? Ese abanyarwanda bamubabariye abayekongo bo bamubabarira?

-Kwirengagiza ikibazo cya FDLR n’abandi barwanya Leta ya Kagame bishobora kugira izihe ngaruka?

Ingaruka wenda ubu zishobora kuba zitagaragarira benshi ariko mu minsi iri imbere bizaba ngombwa ko ibyo biganiro benshi barwanya batazi inyungu babikuramo bigeraho bikaba.

Ikibazo n’uko bishobora kuba byaratinze bimeze nk’umurwayi ujya kwa muganga indwara imaze kumurenga. Muti kuki?

Kagame ndetse na Leta ye bakunze kugaragaza kunangira, agasuzuguro, ubwishongozi n’ibindi byinshi bishingiye ku kwishyira hejuru bumva ko atari abantu nk’abandi ari ibitangaza, aribo bazi kwiteza imbere, aribo bafite imiyoborere myiza, aribo amahanga yose areberaho, aribo bafite igisirikare gikomeye n’ibindi, kugira ngo imishyikirano ishoboke rero n’uko Kagame na Leta ye bazaba basumbirijwe nyabyo, byaba ari ingufu z’amasasu, byaba igitutu cy’amahanga, byaba imyigaragambyo y’abaturage n’ibindi… ariko nabwo abazajya muri iyo mishyikirano bagenda bikandagira kuko ntawakwizera ko Kagame yaba atagamije kubona igihe cyo gutekinika ngo yisuganye.

Ikindi kibazo kiri ku barwanya Kagame, nabo babonye ko Kagame yemeye ibiganiro amaze kunegekara ntabwo bamworohera na gato dore ko hari benshi bamurwaye nk’igisebe cy’umufunzo, amahanga yo sinavuga, ibi byaganisha ku ntambara nk’iyo muri Syria aho Kagame yarwana kugeza kuwa nyuma agize Imana akabona abamunambaho bakamurwanirira.

Marc Matabaro