Bernard Membe, Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Tanzaniya ati:Perezida Kikwete ntabwo azasaba imbabazi Leta y’u Rwanda

Dodoma- Perezida Jakaya Kikwete ntabwo azasaba imbabazi Leta y’u Rwanda cyangwa ngo ahindure aho ahagaze ku kuba Leta y’u Rwanda yagombye kugirana ibiganiro na FDLR.

Nk’uko Bwana Bernard Membe, ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yabibwiye inteko ishingamategeko ya Tanzaniya ngo Perezida Kikwete yatanze icyo gitekerezo agamije gutanga umuganda we mu gukemura ibibazo by’akarere.

Bwana Membe avuga ko nta buryo na bumwe buhari bwatuma Perezida Kikwete asaba imbabazi z’uko yavuze ukuri k’uko ibintu bimeze.

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya imbere y’intekonshingamategeko y’igihugu cye yongeye kwerekana aho Leta ya Tanzaniya ihagaze agira ati:

”Leta y’u Rwanda nta yandi mahitamo ifite uretse kugirana ibiganiro by’amahoro n’abayirwanya, abenshi muri bo bakaba bari mu mashyamba ya Congo”

Ngo Leta y’u Rwanda imaze imyaka isaga 17 irwana n’abo bayirwanya idashobora kubatsinda burundu, bikaba ari ngombwa kugirana ibiganiro nabo. Kandi ngo kuba bari mu mashyamba ya Congo bikomeje gusubiza inyuma inzira igana ku mahoro mu karere.

Bwana Membe yongeye ati:

”Leta y’u Rwanda yarwanyije ibyatangajwe na Perezida Kikwete, ariko Perezida Kikwete ntabwo azasaba imbabazi kuko ibyo yavuze bishingiye ku bintu bigaragara. U Rwanda rwagombye gukurikiza iyo nama. Perezida wacu ntabwo ashobora gusaba imbabazi z’uko yavuze ukuri!”

Mu gusoza Bwana Membe yavuze ko Perezida Kikwete nta mugambi mubi yari afite ubwo yatangaga icyo gitekerezo mu nama ya 21 y’umuryango wa’Afrika yunze ubumwe yaberaga i Addis Abeba muri Etiyopiya ku ya 26 Gicurasi 2013. Ngo Leta y’u Rwanda igomba kumenya ko amahoro ashakwa hagati y’abahanganye kandi imishyikirano y’amahoro iba hagati y’abanzi ntabwo ari hagati y’inshuti.

Ubwanditsi

The Rwandan

2 COMMENTS

  1. Usibye kugendera kuri politiki y’ikinyoma, Paul na Leta ye bazi neza ko abo bita interahamwe, abicanyi … abensnhi bavuye mu Rwanda badafite n’imyako icumi. Bakeneye uburenganzira mu gihugu cyabo. Ari n’abagiye nabo bakuze ndetse n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda ntabwo wakwihanukira ngo uvuge ngo ni abicanyi nta rukiko rwabibahamije. Kandi ujanishije, umubare munini w’abicanyi uri muri FPR. Kandi byanze bikunze bazabibazwa. Ntiwanavuga ngo Rwarakabije wari umugaba wa FDRL ni indakemwa ngo uhamye abandi ibyaha ntacyo baravuga. Abanyaburaya kugira ngo batere imbere ni uko intambara irangiye bicaye hamwe bakumvikana ko bagiye kureba imbere aho kuba imfungwa z’amateka.
    Paul na Leta ye bazi ko atari abo bita interahamwe babarwanya gusa. Ndetse n’abo basangiye amaraso byarabananiye ngo basangire amata. Niyemere yicarane n’abandi bavugani kuko igihugu si umurime we ni icy’abanyarwanda bose kandi nta n’umwe urusha undi ubunyarwanda, nta n’ukunda u Rwanda kurusha abandi.Niyemere ko hagomba kubaho leta y’inzibacyuho izategura systme abanyarwanda bose bibonamo, izasubiza abanyarwanda bose (abahutu, abatwa, abatutsi) ijambo mu gihugu cyabo, kandi bakakibanamo mu mahoro arambye.

  2. Rwandese must learn to forgive and forget.nobody likes what happened in 1993 and there is no need of researching on what actually triggered off the genocide but one issue is clear no man has the right to kill another man for whatever reasons.
    For the sake of peace let us talk with our enemies and the hard stance on this wont help either.We want new Rwanda with democratic space where human diginity is respected.
    Anew country rwanda that lives in peace and harmony with its neighbours.
    This is the right time for peace and reconcilliation so no politicians should transform genocide into political gain and or mileage let us spur trade and investment to curb inflation and unemployment instead of using scarce resources we have to fight against each other.
    Peace and security in the great lake regions is very important for social and economic growth.
    Leaders in Rwanda should soften their stance and radicalism and embrace peace and reconcilliation with their neighbours and or enemies.
    Tribal wars will only foster wars and human suffering in Rwanda and Kivu Congo
    and the victims of war will be the cute,nice and attractive women and children of Rwanda and DRC Congo
    kwaheri

Comments are closed.