Gen Kayumba Nyamwasa yatangarije BBC ko ashyigikiye amagambo ya Perezida Kikwete

Mu kiganiro Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yagiranye n’umunyamakuru Omar Mtasa w’igisata cya BBC cy’ururimi rw’igiswahiri, yavuze ko igihe cyo gushaka umuti w’ibibazo by’u Rwanda hakoreshejwe intambara cyarangiye kuko uretse gukomeza kwica abantu nta musaruro byatanze ahubwo hagombye gushyirwa imbere ibiganiro nk’uko Perezida Kikwete yabivuze.

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yatangiye avuga ko ibintu byari byarakomeje gushyirwa mu bwihisho ariko amagambo ya Perezida Kikwete akaba yashyize ahagaragara ikibazo nyacyo n’uburyo icyo kibazo cyakemuka. Niwe muntu wa mbere utinyutse gushyira ibintu ahagaragara. Ngo niba umukuru w’igihugu cy’abaturanyi atanze igitekerezo ku buryo abona ibibazo byakemurwa mu nzira y’ibiganiro ni ikintu cyiza cyane kandi ariya magambo ntabwo yagombye gufatwa nk’ikintu cyoroshye kuko yayavugiye mu nama yarimo n’abandi bakuru b’ibihugu.

Muri icyo kiganiro Lt Gen Kayumba yagaye cyane imyitwarire ya Perezida Kagame, utarasubije mugenzi we Perezida Kikwete nk’uko Perezida Museveni yabigenje ahubwo akohereza Ministre we w’ububanyi n’amahanga Madame Louise Mushikiwabo gutukana!

Umunyamakuru yabajije Lt Gen Kayumba niba yifuza ko Leta y’u Rwanda yaganira na FDLR gusa cyangwa yaganira n’abandi batavugarumwe na Leta barimo n’umutwe wa politiki arimo wa RNC.

Mu gusubiza Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasubije ko uburyo bwiza ari uko Leta y’u Rwanda yaganira n’abayirwanya bose nta kuvugana n’umwe ngo ureke undi kuko ngo kuvugana n’umwe ukareka undi n’ubundi izo ntambara zizakomeza.

Umunyamakuru yifuje kandi kumenya impamvu Lt Gen Kayumba yifuza ibiganiro noneho ubungubu, yasubije ko intambara zigiye kumara imyaka myinshi kandi ntabwo zikemura ibibazo.

Ku bijyanye n’uko ngo Lt Gen Kayumba yaba yifuza ibiganiro kuko atakiri mu butegetsi bwa Perezida Kagame. Mu gusubiza Lt Gen Kayumba yagize ati:

” twageze ku butegetsi biciye mu ntambara ariko ntabwo byakemuye ibibazo by’u Rwanda, niba ari ukuvuga ngo ubu turashaka kwinjira muri Leta mu nzira iyo ariyo yose, inzira y’intambara niyo yaba ibangutse twahita tujya kurwana ariko kubera ko twayiciyemo twabonye ko atari yo nzira nziza”.

Ku bijyanye na Gen Laurent Nkunda ubu usa n’ufungiye mu Rwanda, Lt Gen Kayumba abona kuba hari haratangiye ibiganiro na Leta ya Congo byari inzira nziza, ibyiza bikaba ko habaho kuganira na Perezida Kabila hagashakwa umuti w’ibibazo ngo naho gufata Laurent Nkunda bakamufungira mu Rwanda imyaka myinshi nta rubanza ntabwo byakemura ikibazo.

Ubwanditsi

The Rwandan

 

8 COMMENTS

  1. wa mugabo we washonje ukikomeza koko,ubu aka kanya kweri uri bagiwe ko ari wowe wakubise abo ba fdlr uka bambutsa ubakubita amasase kugera congo,none izo mpuhwe ubu zivuye he?ubu urareba ugasanga kubu utakiri muri gouvernement ukeneye ko u rwanda rushikirana na basize bahekuye u rwanda na banyarwanda ?ndahamye nta shidikanya ko iyo uzaba kuba ukiri mu rwanda ibyo utari kubikozwa niho bavuze ngu gira inda nini ntibabeshye jye ndakugaye pe

  2. @agida, gabanya ubukada dore ko abana nkamwe ubwiru bwa RPF mutabuzi mugafana gusa! NINJA wishe abana b’inyange igihugu cyose kirabizi ubu ntiyidegambya! hari umunyarwanda numwe wigeze avuga? uretse abarokotse na famille za bariya bana zatewe ubwoba na delegation iturutse i kigali batangiye kubyamagana! (NIBA UZI INAMA ZABAYE ZAJEMO NA KABAREBE I RUBAVU), bakimwa ubutabera kubera inyungu za kagame! kagame yarangiza akajya kubashinyagurira ngo arabunamira kumunsi w’intwali! nge nshimira umunyarwanda wese witandukanya n’ikibi akemera kuvugisha ukuri! inda nini irenze iyo yawe niyihe? ubu wumva kuryamira ukuri aribyo bizazana amahoro mu Rwanda? IBINTU BYOSE BIGOMBA KUJYA AHAGARAGARA ABANYARWANDA BOSE BAGAHABWA UBUTABERA.

  3. Kayumba avuze ijambo rizima kabisa! Bitweretse ko yahindutse, kandi kuva mubyaha niko kujijuka!!!

    Ese mwe mugaya Kikwete, mbibarize: Mbere yuko Kagame atangira kuvugwa muri 1990, mwaba mwarigeze mwumva ijambo ‘Interahamwe’? Ese kuba RPF yaraje yica abahutu i Byumba, Ruhengeri, Kibungo n’ahandi, mubona bitarateye abahutu gushaka kwitabara nuko bagashinga Interahamwe, Agahuzamugambi, Abakombozi, aba JDR etc? Ese iyo RPF itaza kwica Habyarimana, mubona Interahamwe zari kubasha kwica abatutsi? Ese umugambi wo kwica abatutsi bose koko wari uhari mbere ya 6 Mata 1994? Niba mwari muwuzi se kuki nta batutsi bahunze igihugu cyangwa ngo RPF itere ishaka gufata ibiturage aho abatutsi benshi bari batuye aho gushaka gufata ubutegetsi iKigali???
    Ese ko abatutsi bakoze genocide iBurundi muri 1972 na 1987, aba ‘Sans Echec, sans defaite’ barayogoje, byabujije CNDD-FDD kujya mubiganiro? Ese ubu abarundi nti bafite amahoro? Ese tubarusha iki?
    Mbona Kayumba avuze ijambo ryiza cyane, Imana izamubabarire ibibi yakoreye abahutu niba koko afite ukwicuza ku kuri!

  4. Karisa we ni wowe kalisa wigeze gishyira comment kuri post yanjye cg n’undi kuko abaye ari wowe navuga ko u Rwanda ruri mu nzora nziza komerezaho!!!
    Naho ibyuwo Agida avuga ntazi ibyo ari byo cyangwa ni ubwana!! Nta na hamwe ku isi intambara yigeze ikemura ibibazo, ikiza bimwe ikangiza byinshi!! Ibiganiro niyo nzira imwe rukumbi yo kuranguza ibibazo biri mu Rwanda no mu karere muri rusange!! ARIKO, MBIVUZE NERUYE KO UWO ARI WE WESE WAGIZE URUHARE MU BWICANYI BWABA UBWA GENOCIDE ARI UBWAYIBANJIRIJE NDETSE N’UBWAYIKURIKIYE AGOMBA GUSHYIKIRIZWA UBUTABERA,YABA ARO MURI LETA UBU, YABA YARI MU ZAYIBANJIRIJE YEWE YABA ARI N’UMUNYAMAHANGA, ABANYARWANDA BAKENEYE UBUTABERA, BAKENEYE GUHOZWA, BAKENEYE KANDI KWIYUNGA NIYO MPAMVU HASHAKWA FORMULE YATUMA UBUTABERA IMBABAZI UBWIYUNGE BYOSE BIGERWAHO KANDI MU BURYO BWUZUYE, NDAVUGA IMBABAZI KUKO HARI ABATINYA KUJYA MU BIGANIRO BAKEKA KO BYABAVANA KU BUTEGETSI CYANGWA BIKABAGABANYIRIZA UBUDAHANGARWA NI NAYO MPAMVU BAVUGA BAZASUBIRA MU NDAKI, BIRAKWIYE RERO KO MU NYUNGU RUSANGE Z’IGIHUGU NDETSE N’AKARERE HASHAKISHWA IYO NZIRA ARIKO AMAHORO AKARAMBA NONE SE KO N’UBUNDI DUSANZWE TUBANA KANDI TUZI UBURYO TWAHEMUKIRANYE BIRAKWIYE KO UWO MWIJIMA UVAHO HAKAZA UMUCYO W’IMBABAZI NO KWIZERANA BITYO U RWANDA RWEJO TUKARURAGA UMURAGE MWIZA. MURAKOZE!!

  5. Kwiyunga bivuze gusabana imbabazi ibyahise bikaba amateka! Kuvugako abakoze ibyaha bose bazacibwa imanza….! Nande? Intungane ninde? Sigaho kurindagira! Twabonye amasomo
    y intambara ubu turashaka kwiyubakira igihugu kitarimo uzi icondico mwa!!! Cg , ndi umututsi ndikungoma!! Twapfushije abahanga sha , abanyabwenge , abahanzi sinzi ko bazongera kuboneka.
    Ntambara ntambara ntambara, uragatsindwa…..! Nuko Kagame atabyumva naho ubundi nawe abyemeye namubabarira agatuza akiberaho ariko nabandi bakabaho mu mahoro! Reba sud afrika, ba Piter Bota ntibarya utwabo?
    Ntuzice…. Kandi ntawe utazapfa, burya umutima nama w umuntu ni tribunal ikomeye!
    Mu Busanza umugabo yishe umwana umusaba imbabazi, none aho afungiye yarasaze kuko abona iteka umwana umusaba imbabazi kandi atabasha kumuzura!
    Twese tureke kwigira abere n abaleaders, abanyapolitiki nyabo tuzasangamo ibitekerezo byiza tuzabahe urubuga batuyobore! Dusabane hutu tutsi , dushyingirane dusangire igihugu kandi tucyubake! Mumyaka nka 30 twaba puissance kurusha n ibihugu by iburayi!

  6. sha muri mu nzozi niba mutegereje ko u rwanda rwashikirana ni nkora maraso,natwe abanyarwanda ntabwo twabyemera rwose, kikwete ategeka tanzania ntabwo ategeka u rwanda na banyarwana isi yose izi ko habayeho genocide ikozwe nabo kikwete ashaka ko bashikirana nu rwadna na ONU ubwayo ntiyabikora nta mu fdlr babujije gutaha ni batahe ariko ibyo gushikirana ntabizabaho ,ahubwo se bashikirana mu biki?haruwo babujije gutaha ko umuntu asaba imishikirano kuko yangiwe gutaha baraburi ki asyiii we,ikindi hari nu mudugudu nu mwe bafashe ngo rpf ibone ko yananiwe maze basabe imishikirano?

Comments are closed.