Congo yahaye Afrika y’Epfo peteroli yo muri Rutshuru ngo iyifashe mu kurwanya ARC/M23

Amakuru aturuka i Pretoria muri Afrika y’Epfo aravuga ko Perezida Kabila uri mu ruzinduko muri Afrika y’Epfo, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2012, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’Afrika y’Epfo Jacob Zuma, baganira birambuye ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo, Perezida Kabila yabonye icyizere cya Leta y’Afrika y’Epfo ko izafasha igihugu cye kurwanya inyeshyamba za ARC (M23) n’abandi bashaka guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa Congo nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impande zombi.

Muri urwo rugendo rwa Perezida Kabila kandi, amasezerano y’ubufatanya mu rwego rw’ibijyanye na Peteroli yashyizweho umukono hagati ya Congo n’Afrika y’Epfo. Urugaga rw’amasosiyete acukura peteroli Petrosa (The Petroleum Oil and Gas Corporation of South Africa) na Cohydro (la Congolaise des hydrocarbures) yashyize umukono kuri ayo masezerano. Ayo masezerano ashyiraho ubufatanye bukomeye mu rwego rwo gushakisha ahari Peteroli, kuyicukura, iterambere, no gutunganya ibikomoka kuri Peteroli nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impande zombi. Kandi iyo Peteroli yiganje mu burasirazuba bwa Congo muri Pariki ya Virunga muri Rutshuru ahari mu maboko y’umutwe wa ARC/M23.

Hagati aho ariko Jean Marie Runiga, umukuru wa politiki w’inyeshyamba yatangarije AFP ko ibyo umutwe wabo usaba bitazagarukira ku ntara ya Kivu y’amajyaruguru gusa. Ngo gufata utundi duce ngo bizatuma habaho amahinduka. Umukuru w’izo nyeshyamba avuga ko zatumwe n’abaturage ngo zigabe ibindi bitero Leta ya Congo nitemera ibiganiro by’imbonankubone vuba bishoboka naho ubundi amazi azaba yarenze inkombe.

Ubwanditsi